Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kamena, mu ishuri rikuru rya Polisi (National Police College-NPC) riherereye mu karere ka Musanze habereye inama ngaruka mwaka yiga ku mahoro n’umutekano ndetse n’ubutabera,ifite insanganyamatsiko igira iti “Dushimangire umutekano ku mugabane wa Afurika dushingiye k’ubufatanye bw’uturere.”
Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatandatu, yitabiriwe na Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shaka Anastase ,Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutabera Evode Uwizeyimana ,Umujyanama mu by’umutekano mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Gen James Kabarebe , Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ,Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare rya Nyakinama Major Gen. Jean Bosco Kazura ,abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda,Umuyobozi mukuru wa RIB Col. Jeannot Ruhunga n’abandi bayobozi batandukanye.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’abanyeshuri biga ibijyanye n’amategeko mu ishuri rya ILPD riri mu karere ka Nyanza hamwe n’abofisiye bakuru bari kwiga muri NPC ikiciro cya karindwi baturuka mu bihugu 9 bya Afurika aribyo u Rwanda, Central Africa, Kenya, Liberia, Namibia, Nigeria, Somalia, Sudani y’Amajepfo na Sudani.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza.
Minisitiri Uwizeyima atangiza iyi nama yavuze ko bitewe n' iterambere mu ikoranabuhanga, byoroheje uburyo bw'urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu ku isi, bigatuma hari ababyitwaza bagakora ibyaha byambukiranya imipaka.
Yagize ati “Ikoranabuhanga ni ryiza mu iterambere ry’ibihugu ariko uko ryihuta niko riteza ibyaha byinshi, niyo mpamvu iyi nama ibaho kugira ngo hareberwe hamwe uko ibibazo bijyanye n’umutekano bibonerwa umuti.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo umugabane wa Afurika ugire umutekano urambye habaho guhanahana amakuru mu gukumira ibyaha, anavuga kandi ko kugira ngo ibyo bigerweho ari uko abofisiye bakuru muri Polisi bakomeza kwongererwa ubumenyi n’ibikoresho kugira ngo babashe guhangana n’ibyaha bitandukanye.
Minisitiri Uwizeyimana yakomeje avuga ko adashidikanya k’ubunararibonye,ubunyamwuga aba bofisiye bakuru basangiriye muri aya masomo bamaze igihe bahabwa ndetse n'ubumenyi bushya bungukiyemo bizabafasha mu kunoza inshingano zabo neza mu kubungabunga umutekano no kurwanya ibyaha.

Minisitiri Uwizeyimana yasoje ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku ruhare bugira mu gutegura aya masomo ndetse no kubumbatira umutekano w’u Rwanda n’amahanga.
Umuyobozi w’ishuri Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu yakira abashyitsi bitabiriye iyi nama, yavuze ko iyi nama iba igamije kurebera hamwe ibibazo bishingiye k'umutekano kandi akaba ari n’umwanya mwiza kubofisiye bakuru baba bari gukurikirana amasomo muri iki kigo.
Ati “Ibibazo byerekeye umutekano aba aringombwa ko bireberwa hamwe kugira ngo bishakirwe ibisubizo,niyo mpamvu abofisiye bakuru bahora bongererwa ubumenyi binyuze mu mahugurwa ,guhabwa amasomo nk’aya ,gusoma ibitabo ndetse no gukora ingendo shuri kugira ngo bongere ubumenyi.”
Nyuma y’iyi nama hakurikiyeho ibiganiro bibiri aho ikiganiro cya mbere kibanze ku busesenguzi ku mihindagurikire y’umutekano k’umugabane wa Afurika kikaba cyatanzwe n’Umujyanama mu by’umutekano mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Gen James Kabarebe, Dr Tony Karbo umwarimu wigisha ku mahoro muri kaminuza yo muri Ethiopia hamwe na Prof Patrick Lock Otieno Lumumba umuyobozi w’ishuri ry’amategeko muri Kenya.
Ikiganiro cya kabiri cyatanzwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza arikumwe n’Umujyanama mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Dr. Jean Paul Kimonyo n’Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana.
Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Munyuza yavuze ko nta gihugu cyakwikemurira ibibazo by’iterabwoba cyonyine.
Ati “Ubufatanye ni ngombwa mu gukemura ibibazo by’umutekano,nk’ibyaha by’ikoranabuhanga ,icuruzwa ry’abantu ndetse n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge. Ubufatanye ni ngombwa kugira ngo ibi byaha bibashe kurwanywa.”

Asoza iyi nama k’umutekano n’ubutabera, Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yavuze ko biturutse ku kuba isi yarabaye nk’umudugudu, igenda itera imbere cyane muri iki kinyejana cya 21, aho amahoro n’umutekano bigenda bigorana cyane ugereranyije no hambere.
Yagize ati “Kuri ubu ibyaha byabaye byinshi; iby’iterabwoba, ibyambukiranya imipaka n’iby’ikoranabuhanga, ibyo byose niko bigenda byiyongera bityo bikabangamira amahoro n’umutekano ku batuye umugabane wa Afurika ndetse n’isi yose.”
Minisiteri yakomeje avuga ko ibihugu bikeneye gukora ubukangurambaga ku miterere y’ibyo byaha n’ingaruka zabyo.
Yavuze ko adashidikanya ko amasomo aba bofisiye bakuru bamaze iminsi bahabwa azabafasha mu gutekereza uko ibihugu byahangana n’ibyaha by’inzaduka bigenda bigaragara k’umugabane wa Afurika.
Kinyarwanda
English











