Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Musanze: Hasojwe amahugurwa y’ubunyamwuga n’ubuyobozi mu bya gipolisi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza,  mu Ishuri rikuru rya Polisi  y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze,hashojwe  amahugurwa  agenewe abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye  mu bijyanye n’ubuyobozi.

Abitabiriye aya mahugurwa bahawe  ubumenyi buzabafasha kurushaho kuyobora neza abo bashinzwe ndetse no kumenya inshigano z’akazi muri rusange. Bahawe  kandi n’amasomo ajyanye  n’uko akazi gasanzwe gakorwa umunsi ku wundi  hagamijwe kukanoza kurushaho.

Asoza aya mahugurwa umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP), Emmanuel K Gasana,yasabye abasoje amahugurwa gukoresha neza ubumenyi bavomye mu mahugurwa babukoresha neza mukazi kabo kaburi munsi.

Yagize ati“ Aya ni amahirwe kuri mwe murangije aya mahugurwa ,mugomba kuyakoresha neza murushaho kongera no kunoza imikorere mu kazi kanyu mwari musanzwemo ndetse namwe ubwanyu mukagira impinduka nk’abayobozi.”

IGP Gasana yagize kandi ati:” Dufite intumbero yo kuba intangarugero mu bunyamwuga mu kazi kacu, murasabwa rero gukunda no kubaha akazi, kubaha amategeko ndetse n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.”

Yongeyeho ati:” Abaturarwanda badutegerejeho serivisi inoze, kubaha ibisubizo kinyamwuga ku bibahungabanyiriza ituze n’umutekano ndetse no gukorana nabo mu kurwanya ibyaha no mu biteza imbere imibereho yabo.”

Aya mahugura akaba yari arimo ibice 2,  igice cyambere kigizwe n’abapolisi 29 bo ku rwego rwa ofisiye bato (junor officer)bakaba bahabwaga amahugurwa ajyanye no kubongerera ubumenyi bwo kuyobora kurwego rwa sitasiyo za Polisi   (Police Tactical Command Course) bakaba bari bayamazemo igihe cy’amezi atatu.

Ikindi cyiciro cyari kigizwe n’abapolisi 27 bo ku rwego rwa ofisiye  rwisumbuyeho ndetse n’abakuru (Senior and Junior officers)  barimo babiri b’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa,  aba bo bahabwaga amahugurwa yo ku rwego y’ubuyobozi bwisumbuyeho (Junior Command and staff course) bakaba bari bayamazemo igihe cy’amezi ane.

Aya mahugurwa yombi akaba ari amwe mu mahugurwa atandukanye atangwa n’ishuri rikuru rya Polisi(NPC) arimo ay’ubugenzacyaha, amategeko , ubunyamwuga mu bya gipolisi, ikoranabuhanga mu by’umutekano n’ibindi.

Ritanga kandi n’amahugurwa kuri ba ofisiye bakuru (Senior Command and Staff Course) abaha ubumenyi mu by’ubuyobozi no gucunga abakozi ku rwego rwo hejuru.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda barimo umuyobozi wa NPC, CP Felix Namuhoranye , umuyobozi w’ ishuri rya Polisi rya Mayange,  ACP Celestin TWAHIRWA, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru,  ACP Rogers Rutikanga  n’abandi bayobozi  batandukanye.