Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Murasabwa kongera ubushake mu gukumira ibyaha , icyerekezo cyo kirahari-Minisitiri Kaboneka

Ku italiki ya 3 Ukuboza habaye inteko nkuru ku rwego rw’igihugu ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ruzwi nka Rwanda youth Volunteers in Community Policing(RYVCP) , ahahuriye urugera kuri 500 rwaturutse mu gihugu hose maze rusabwa kongera ubushake mu gukumira ibyaha kuko rusanganywe icyerekezo cyiza.

Aya ni amagambo yagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho y’abaturage, Francis Kaboneka ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nteko(congress) y’umunsi umwe,  ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza n’abandi bayobozi muri Polisi y’u Rwanda.

Mu ijambo yagejeje kubari aho, Minisitiri Kaboneka yashimiye Polisi y’u Rwanda  ku ruhare igira ku mutekano w’abaturage no kurwanya ibyaha no kuba yateguye iyi nama kadi ashima uru rubyiruko ku ruhare rwagize mu gihe cy’amatora aho yagize ati:” Mwe mwagize uruhare mu migendekere myiza y’amatora mu gihe ahandi urubyiruko ruba ruri mi bikorwa bibi.”

Minisitiri Kaboneka yakomeje agira ati:” Ibyo mumaze kugeraho ni byinshi kandi turabishima, ubu murasabwa gukomeza gushyira hamwe, mukongera ubushake mu gukumira ibyaha kuko icyerekezo cyo muragifite kandi ahari ubushake n’ubushobozi buraboneka.”

Yongeyeho ati:” Nk’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, hari byinshi mumaze gukora ariko nanone ibyo twifuzako  mukora biracyari byinshi; ibibazo twagize mu Rwanda byagizwemo uruhare n’urubyiruko ruyobowe nabi, ababihagaritse nabo ni urubyiruko ari nabo mukwiriye kwigana kuko muyobowe neza.”

Mu gusoza ijambo rye, Minisitiri Kaboneka yagize ati:” Ibibazo muhura nabyo turabizi ariko ntibikwiye kuba impamvu yo gucika integer  kuko mufite abo mubwira, ntabyananirana mufite ubuyobozi bwiza, kandi nshingiye kubyo mwakoze, mufite imbaraga zo gukorwa ibyo mutegerejweho n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa mu ijambo rye, yashimiye uru rubyiruko ko ruharanira icyateza imbere umutekano w’igihugu harimo gukumira no kurwanya ibyaha, gutangira amakuru ku gihe, gufatanya n’izindi nzego mu kuzamura imibereho y’abaturage no gushyigikira gahunda za Leta harimo umuganda, isuku n’isukura, kwita ku bidukikije n’ibindi,..

DIGP Munyuza yagize ati:”Turabasaba kongera  uruhare rwanyu mu gukumira ibyaha kandi turabasaba kungurana ibitekerezo ku ngamba zo kubikumira n’uko zashyirwa mu bikorwa; mutabihanyeho amakuru n’urwego rwanyu ntacyo rwageraho.”

Yasabye  uru rubyiruko ubufatanye na Polisi mu kurwabya by’umwihariko ibyaha birimo ruswa n’akarengane, icuruzwa ry’abantu,ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana,ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kunyereza umutungo , ubugambanyi ku gihugu, kurwanya ubuzererezi no kwangiza ibidukikije maze agira ati:” Turabasaba gufatanya na Polisi y’u Rwanda kubirwanya kandi mugashyira imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko n’ibindi byaha bikorwa usanga bifite inkomoko ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”

Asoza, DIGP Munyuza yababwiye ko bakwagura ibikorwa byabo bikagera ku rwego rw’umudugudu kandi ko Polisi y’u Rwanda izafatanya nabo muri gahunda zabo kandi avuga ko abaye abashimiye uruhare yizeye ko bazakomeza kugira mu gukumira no kurwanya ibyaha.”

Umunyamabanga mukuru w'iryo huriro ry'urubyiruko RYVCP  Bayisenge Twahirwa mu ijambo yahavugiye, yashimiye Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego ku bufatanye ndetse n’ubufasha badahwema guha uru rubyiruko.

Yakomoje kandi kuri gahunda y’umuganda batangije ku rwego rw’igihugu, ukazajya ukorwa kuri buri cyumweru cya kabiri cya buri kwezi  maze yongeraho ati:” Uretse ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha, twongeraho gushimangira gahunda za Leta  cyane cyane iz’imibereho myiza y’abaturage, isuku n’isukura, ubwisungane mu kwivuza, kubakira abatishoboye,..”

Iri huriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ryagiyeho mu mwaka wa 2013, ritangijwe na bamwe bigaga mu mashuri makuru na kaminuza, rukaba rumaze kugera ku 223,863  mu gihugu hose.