Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Mukwiye kuba abambasaderi beza b'umutekano wo mu muhanda -CP Mujiji

Ibi umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yabivuze kuri uyu wa 30 Kanama, ubwo yaganirizaga abanyeshuri bo ku kigo cya NU-Vision Kabuga ku bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.

Muri gahunda y’ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, uyu munsi Polisi y’u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo barimo NCC Rwanda n'ihuriro ry'amakoperative yigisha gutwara ibinyabiziga (ANPAER) bakomereje ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye higishwa abanyeshuri n'abarezi babo hirya no hino mu gihugu.

Mu mujyi wa Kigali bwabereye kuri NU- VISION na Lycee de Kigali, Ubu bukangurambaga bwa gerayo amahoro bugeze mu cyumweru cya 18 kuri ubu buri kwibanda ku banyeshuri bigishwa imikoreshereze y’umuhanda bibutswa ko bafite uruhare  runini mu gukumira impanuka zo mu muhanda.



CP Mujiji ubwo yaganirizaga abanyeshuri  ndetse n'abarezi bo mu ishuri rya NU-VISION yavuze ko impanuka zitwara ubuzima bw'abakoresha umuhanda ariko ko kuzirinda bishoboka.

Yagize ati "Impanuka zo mu muhanda zakirindwa buri muntu wese yubahirije amategeko agenga umuhanda, niyo mpamvu Polisi yateguye ubukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro bukazamara ibyumweru 52 kugira ngo umuntu wese ukoresha umuhanda asobanurirwe imikoreshereze yawo."

Yakomeje ababwira ko ubuzima bwabo ari ubw’agaciro gakomeye bityo ko bakwiye kwirinda ikintu cyose  cyabateza impanuka, ababwira bimwe mubyo bakwiye kubahiriza kugira ngo bagere aho bajya amahoro.


Assistant Commissioner of Police (ACP)  Felly Bahizi Rutagerura.

Yagize ati “Mu gihe muri gukoresha umuhanda mukwiye kugendera ibumoso bw’umuhanda kugira ngo ikinyabiziga kibaturutse imbere mube mukibona. Niba ugiye kwambuka umuhanda reba iburyo n’ibumoso nubona nta kinyabiziga kikwegereye ambuka wihuta kandi wambukire ahabugenewe, irinde kwambuka urangaye usa naho utazi icyo uri gukora kuko ubuzima bwawe niwowe ubufite mu biganza.”

Yongeyeho ko nk’urubyiruko usanga rumwe na rumwe rugera mu muhanda ugasanga rutangiye kwifatiramo amafoto (Selfie). Ati “ nukora ibi ujye umenya ko ubuzima bwawe uri kubworeka.”

CP Mujiji yasoje asaba aba banyeshuri kuba abambasaderi beza mu rundi rubyiruko kuri gahunda ya gerayo amahoro k’uwo babonye ukora ibishobora gushyira ubuzima bwe mukaga bakamucyebura kugira ngo barengere ubuzima bwe.


Umuyobozi wa Lycee de Kigali Masabo Martin.

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP)  Felly Bahizi Rutagerura ari kumwe n’umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ACP Teddy Ruyenzi babwiye abanyeshuri bo ku ishuri rya Lycee de Kigali ko intego yo kugira ngo bagere aho bajya amahoro arukabanza kubahiriza amategeko y’umuhanda.

ACP Rutagerura yabwiye aba banyeshuri ko umutekano wo mu muhanda utareba Polisi yonyine ahubwo ari inshingano zaburi wese ukoresha umuhanda.

Yagize ati “Buri muntu wese ukoresha umuhanda afite uruhare mu kubahiriza amategeko awugenga, iyo amategeko y’umuhanda atubahirijwe niho haturuka impanuka zitwara ubuzimana bw’abanyarwanda,niyo mpamvu Polisi yateguye ubu bukangurambaga mu gukumira impanuka zo mu muhanda.”


Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi.

Yakomeje ababwira ko mu gihe bari mu kinyabiziga bakabona umushoferi akora ibinyuranyije n’amategeko ko bakwitabaza Polisi kugira ngo atavaho abatwara ubuzima bwabo ndetse n’ubwabandi.

Yongeyeho ko kugira ngo ugere kucyo wifuza ari uko ugomba gufata ingamba. Ati “ ntuzagera kucyo wifuza udafite ubuzima bwiza,kugira ngo ugire ubuzima n’uko ugomba kubahiriza amategeko y’umuhanda ,kuko iyo utayubahirije ni kimwe mu bishobora gutuma intego yawe itagerwaho.”

ACP Rutagerura yabwiye aba banyeshuri ko Polisi mu rwego rwo guhangana n’impanuka zo mu muhanda yashyizeho ingamba nyinshi harimo gushyira za kamera ku mihanda kugira ngo zirebe abatwara ibinyabiziga bakoraga amakosa, gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi, gukoresha igenzura ku binyabiziga kugira ngo bijye mu muhanda bifite ubuziranenge;  muri ibi byose intego ya Polisi ni ukugira ngo ubuzima bw’abaturarwanda bumere neza buzira impanuka.



Yasoje asaba abanyeshuri  kuba intangarugero batangira amakuru ku gihe mu gihe babonye ukora ibinyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi wa Lycee de Kigali Masabo Martin yavuze ko abana kwiga imikoreshereze  y'umuhanda bakiri bato ari iby'agaciro gakomeye bibafasha gucengerwa n'imikoreshereze  y'umuhanda, avuga ko bazakomeza kwigisha abana imyitwarire n’imikoreshereze y’umuhanda mu rwego rwo gukomeza gufatanya na Polisi.