Kuva ikipe ya Police Handball Club (HC) yatwara ibikombe bitatu byahatanirwaga muri uyu mwaka w’imikino mu Rwanda ntiyigeze igira ikiruhuko bitewe n’uko irimo kwitegura imikino ihuza Polisi z’ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba (EAPCCO). Ni amarushanwa azabera mu gihugu cya Kenya guhera tariki ya 25 Kanama kugeza tariki ya 02 Nzeri uyu mwaka.
Kuri ubu Police HC irimo gukora imyitoza itandukanye ndetse igakina n’imikino ya gicuti n’andi makipe.Ubwo twasuraga Police HC tariki 10 na 11 Kanama 2019 aho ikorera imyitozo kuri sitade amahoro i Remera twasanze abakinnyi hafi ya bose bameze neza ndetse bari mu myitozo.

Mu kiganiro n’umutoza w’iyi kipe ya Police HC, Insepector of Police(IP) Antoine Ntabanganyimana ndetse n’abakinnyi bavuze ko biteguye kuzitwara neza nk’uko umwaka ushize wa 2018 babigenje bakabasha gutwara igikombe.
Umutoza w’ikipe,Inspector of Police(IP) Antoine Ntabanganyimana avuga ko nta mwanya w’ikiruhuko bafite bitewe n’amarushanwa akomeye bafite ari imbere.
Yagize ati: “Nibyo, nyuma y’aho mu minsi ishize dutwariye igikombe k’igihugu nta kirihuko twagize, twakomeje imyitozo yo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga. Kuva tariki 25 Kanama uyu mwaka dufite amarushanwa ahuza Polisi zo mu karere k’Iburasirazuba nyuma yaho mu Ukwakira tuzitabira andi marushanwa ahuza amakipe yatwaye ibikombe bya shampiyona muri Afurika (Champions League).”

IP Ntabanganyimana akomeza avuga ko abakinnyi hafi ya bose bameze neza usibye umwe umaze iminsi arwaye ariko ubu akaba yaratangiye gukora imyitozo yoroheje.
CPL Duteteriwacu Norbert, Kapiteni w’ikipe ya Police HC avuga ko we n’abakinnyi bagenzi be barimo gukora imyitozo n’umuhate mwinshi kugira ngo bazazane igikombe.
Yakomeje avuga ko muri iki gihugu cya Kenya bahafite amateka atari meza kuko mu mwaka w’2016 hari ikipe yo muri iki gihugu yabatsinze ku mukino wa nyuma kuri ubu bakaba badashaka kongera gukora ikosa.

Yagize ati:“Mu mwaka w’2016 ubwo twakiniraga igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwabo (Champions leagues) ikipe yo muri iki gihugu cya Kenya yadutsindiye ku mukino wa nyuma. Byaratubabaje ariko ubu ntidushaka kuzongera gutsindirwa muri kiriya gihugu.’’
Twabibutsa ko ikipe ya Police HC ariyo iherutse kwegukana iri rushanwa rya EAPCCO, ubwo aya marushanwa yaberaga mu gihugu cya Tanzaniya umwaka ushize, kuri ubu aya marushanwa azabera mu gihugu cya Kenya.
Kinyarwanda
English










