Trending Now

[AMAFOTO]: Mu mukino wa Taekondo abakinnyi ba Polisi begukanye imidali 6 harimo n’uwa zahabu

Mu mpera z’icyumweru gishize Tariki 06 Ukwakira 2018, kuri sitade amahoro habeye amarushanwa ya Taekondo mu byiciro bitandukanye.

Ni irushanwa ngaruka mwaka ryo guhatanira igikombe gitegurwa n’ambasade y’Igihugu cya Koreya y’Epfo mu Rwanda . Muri ayo marushanwa ikipe ya Polisi y’u Rwanda yabashije kwegukana imidali 6 yose.

Mu kiciro cy’abakuru, Kayitare Benon niwe wegukanye umudali wa zahabu,aba ari nawe mukinnyi wahize abandi muri iryo rushanwa,  Most Valuable Player (MVP). Kayitare yegukanye igikombe anahabwa tike y’indege yo kuzajya gutembera I Dubai.

Mu bandi bitwaye neza bagahabwa imidali mu ikipe ya Taekondo ya Polisi y’u Rwanda harimo  Vuguziga Noel wahawe umudali wa silver, mu bakina ari bane bane, PC Cyiza Angelique , Tuyisenge Badur , Kwibuka Emmanuel na Nizeyimana Suvior buri umwe yatsindiye umudali wa Bronze.

Uku kwitwara neza ku ikipe ya Polisi  mu mukino wa Taekondo byatumye u Rwanda ruba urwa mbere ku rutonde rw’ibindi bihugu byari byitabiriye iri rushanwa.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihugu  birindwi (7) byigajemo ibyo mu karere k’ibiyaga bigari, ryahuje abakinnyi b’imikino ngorora mubiri bagera kuri 300.

Abakinnyi babiri(2)bitwaye neza kurusha abandi bahembwa ibikombe, imidali ndetse na tike y’indege yo kujya gutembera  I Dubai .

Umuyobozi w’ishami rishinzwe siporo muri Polisi y’u Rwanda Inspector of Police (IP) Clotilde Uwamariya avuga ko umukino wa Taekondo ari umwe mu mikino Polisi y ‘u Rwanda yiyemeje ko utera imbere mu gihugu kuko  ari kimwe mu bituma abaturage bashobora gusabana na Polisi.

Yagize ati:”Uretse kuba umukino wa Taekondo ari umwe mu mikino ituma abapolisi barangwa n’imyitwarire myiza, Polisi y’u Rwanda yiyimeje kuwuteza imbere kuko utuma abaturage babasha gusabana n’urwego rwa Polisi, bagafatanya mu bikorwa byo kurwanya no gukumira ibyaha.”

Umukino wa Taekondo nta gihe kinini umaze utangijwe muri Polisi  y’u Rwanda kuko wafunguwe ku mugaragaro muri Mata 2018, ukaba ari umwe mu mikino 5 ibarizwa muri Polisi y’u Rwanda,nyuma y’ikipe y’umupira w’amaguru ikina mu kiciro cya mbere muri shampiyona y’ u Rwanda, ikipe ya Karate, ikipe ya  Handball ndetse n’abasiganwa ku maguru .