Polisi n’abaturage bo mu murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge no mu murenge wa Kigara wo mu karere ka Kicukiro yose yo mu mujyi wa Kigali bakoze umuganda wo gusukura inkengero z’umuhanda n’ibishanga byo mu tugari twa Rwampara na Kiyovu.
Ni umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare abaturage na Polisi bageraga kuri 500 bakoze umuganda w’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano, igikorwa Umujyi wa Kigali ufatanyamo na Polisi y’u Rwanda,kiba buri mwaka kikamara ameze atandatu.
Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Muhongerwa Patricia ndetse n’abandi bayobozi mu karere ka Nyarugenge no mu murenge wa Nyarugenge na Kigarama.
Mu ijambo ry’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Marizamunda yibukije abari bitabiriye uyu muganda ko isuku n’umutekano ari ibintu byuzuzanya iyo udafite isuku n’umutekano ntawo uba ufite.

Yagize ati”Iyo ufite isuku aho utuye, aho ugenda bigufasha gutekereza neza mwiterambere ryawe ndetse binakurinda icyashobora kugutera umutekano mucye giturutse mu bihuru utatemye .“
DIGP Marizamunda yibukije abantu ko Kigali iri gutera imbere mu ikoranabuhanga, ko bagomba kuba maso kubabashuka bababwira ko batsindiye ibintu cyangwa ngo bagiye kubashakira amashuri hanze n’akazi.Yabasabye kujya bashishoza bakanegera inzego z’umutekano bakareba koko nimba ibyo bizezwa binyuze mumucyo.
Yakomeje avuga ko Polisi izaguma gufatanya n’inzego za leta mu kubungabunga umutekano w’igihugu kigakomeza kugira umutekano usesuye kugirango abanyamahanga bagume kwifuza ku kigendamo.
Yasabye buri wese kugira isuku ariko anarwanya ibiyobyabwenge dore ko aribyo biri kwisonga muguhungabanya umutekano ww’igihugu.

Yagize ati” Nk’uko isuku ari ngombwa mubyo dukora byose no kureka ibiyobyabwenge ningombwa kuko n’izina ryabwo murumva uko rivuga kuyoba ubwenge ,ntiwayoba ubwenge ngo ube ukibasha kugira icyo wimarira kubirwanya bibe umuhigo kuri buri muntu.”
Muhongerwa Patricia Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimiye imikoranire myiza bagirana na Polisi mu kugirango Kigali igire isuku ndetse n’umutekano
Yagize ati”:Nubwo isuku tuyifite ariko ntituragera aho twifuza ko igera ni ngombwa ko tuguma gushyiramo imbara kugirango buri munyamahanga wese ugeze mu Rwanda yumve atahava kubera umutekano n’isuku yahasanze.”
Muhongerwa yakomeje asaba inzego z’ibanze guhaguraka bagasura utugari n’imidugudu bakagenzura isuku yaho kuko hari aho usanga haraje ibigunda bishobora gukurura ubujura n’imibu itera malariya.
Kinyarwanda
English











