Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugurufatanyije na Polisi y’u Rwanda ndetse n’akarere ka Rulindo, kuwa kane tariki ya 19 Ukwakira batangirije muri aka karere ka Rulindo imurikabikorwa ry’ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango rizamara iminsi itatu, iri murikabikorwa rikaba riri mu rwego rwo kugaragaza ibyagezweho mu kubahiriza ihame ry’uburinganire mu Rwanda.
Atangiza iri murikabikorwa ku mugaragaro, Minisitiri w’abari n’abategarugori n’iterambere ry’umuryango Madame Nyirasafari Esperance yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ari ibyaha bikomeye, ariko bikaba ari amahire ko inzego zitandukanye zirimo ubushinjacyaha na Polisi y’u Rwanda bashyizeho ingamba zo gukumira no kurwanya iki cyorezo.
Aha yavuze ati:”Turasaba uhuye n’ihohoterwa wese kugana ibigo bya Isange, kandi mwibuke ko kugirango ihohoterwa ricike burundu mudakwiye kurihishira, kuko iterambere rirambye dushaka ntitwarigeraho mu gihe hari abantu bagikomeje gukorerwa ihohoterwa, kandi Leta yú Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Mu bari kwerekana ibyo bagezeho harimo na Polisi y’u Rwanda yanazanye imodoka zayo zigendanwa harimo iyakira ibibazo byábaturage birimo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibibazo by’akarengane ndetse n’ibikorwa byerekana aho Polisi y’u Rwanda igeze mu mikoranire y’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.
Mu banyacyubahiro bari bitabiriye gutangiza iri murikabikorwa, harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andimategeko Uwizeyimana Evode, Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana.
IGP Gasana yasobanuriye abari aho ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho mu kubahiriza ihame ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda, anavuga ko u Rwanda rukataje mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Aha yavuze ati:”Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba nyinshi mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, harimo gushyiraho ibigo bya Isange bifasha abakorewe ihohoterwa ndetse no kwigisha abaturage kurikumira no kuryirinda.”

Yanavuze ko mu rwego rwo gukangurira abaturage kudaceceka ihohoterwa, Polisi yú Rwanda izakomeza kwegereza imodoka ya Polisi yakira abakorewe ihohoterwa nábahuye n’akarengane abapolisi bakabakemurira ibibazo babahasanze iwabo.
Muri iyi minsi itatu, izi modoka za Polisi zizaba zirimo abapolisi bakira abaturage bakabakemurira ibibazo bafite banabagira inama ku gukumira no kwirinda ibyaha.
Umuyoboziw’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu Rwabuhihi Rose yavuze ati:”Tuzaharanira ko ubufatanye n’imbaraga zashyizwe mu kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu buhoraho kandi ko ubu buringanire buri wese abugira ubwe.”

Iri murikabikorwa ryari ryitabiriwe n’abantu barenga 3000 barimo abafatanyabikorwa mu kwimakaza uburinganire bo mu nzego za Leta n’izigenga, inzego z’umutekano, Sosiyete sivile, abayobozi mu nzego za Leta n’abaturage b’akarere ka Rulindo.
Fatou Lo uhagarariye UN Women mu Rwanda wari witabiriye iki gikorwa yavuze ati:”Uyu munsi abagore bo mu bice byinshi by’Isi barishimira ibyagezweho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, ariko ibyagezweho mu Rwanda byo biragaragara cyane.”

Uyu munsi murikabikorwa wo kugaragaza ibyagezweho mu kubahiriza ihame ry’uburinganire, uje ukurikira ubukangurambaga bwo ku rwego rw’igihugu ku miyoborere n’iterambere ry’umuryango bwatangirijwe mu karere ka Kirehe mu cyumweru gishize, bukazasozwa mu kwezi k’Ukuboza.
Kinyarwanda
English











