Ku wa kane tariki 21 z’uku Kwezi mu bice bitandukanye by’Igihugu Polisi y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga ku kwirinda iboyobyabwenge ifatanyije n’izindi nzego.
Mu hantu ubu bukangurambaga bwabereye harimo uturere twa Gatsibo, Burera, Nyanza, Nyabihu, Gasabo na Karongi.
Ubu bukangurambaga bugamijwe gufatanya kwigisha Abaturarwanda ububi bw’Ibiyobyabwenge n’ingaruka zo kubyishoramo kugira ngo babyirinde, banagire uruhare mu gukumira no kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo.
Ni muri urwo rwego, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, ushinzwe Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyi ngiro, Olivier Rwamukwaya uwo munsi (ku wa kane) yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo rugera kuri 400 cyibanze ku kurukangurira kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.
Icyo kiganiro cyabereye mu kagari ka Ndatemwa, mu murenge wa Kiziguro. Cyabanjirijwe n’igikorwa cyo kumena inzoga zitemewe mu Rwanda zafatiwe muri aka karere mu mezi atatu ashize zigizwe na litiro 30 za Kanyanga, amakarito 250 ya Zebra Waragi n’Amakarito 39 ya African Gin; kuri ibi hiyongeraho imifuka ine yuzuye amasashe ya pulasitiki.
Umuyobozi w’aka karere, Richard Gasana n’Umuyobozi wa Polisi kuri uru rwego (akarere), Superintendent of Police (SP) Eric Kabera bitabiriye iki gikorwa cy’ubukangurambaga ku kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge.
Mu butumwa Rwamukwaya yagejeje kuri urwo rubyiruko, yarubwiye ko Raporo zitandukanye zigaragaza ko urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge; aho abenshi bafatwa batunda urumogi, barucuruza; abandi bagafatwa barimo kurunywa.

Igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge cyabereye mu karere ka Gatsibo.
Yagize ati,"Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Nk’uko byitwa, biyobya ubwenge. Uwabinyoye akora ibyo atatekerejeho birimo ibyaha kubera ko nta mutimanama aba afite. Ikindi ni uko bigabanya ubushobozi bw’umubiri ndetse n’ubwo gutekereza; bityo umuntu ubinywa akaba adashobora kugira icyo yigezaho mu buzima; akaba kandi nta cyo yageza ku muryango we, ndetse n’Igihugu muri rusange."
Yakomeje ubutumwa bwe ababwira ati,"Muri amaboko y’Igihugu. Kwishora mu biyobyabwenge byagira ingaruka ku iterambere ryacyo n’iryanyu. Mukwiriye kwirinda kubyishoramo; ndetse n’ikindi cyose cyagira ingaruka mbi ku hazaza heza hanyu ndetse n’ah’Igihugu muri rusange."
Uyu Munyamabanga wa Leta yabwiye kandi urwo rubyiruko ko bamwe muri bagenzi babo banywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge bibwira ko bituma umuntu yibagirwa ibibazo asanganywe; ariko ko ababikora bisanga mu ruhuri rw’ibibazo bikomeye bigoye gukemura, bityo abasaba kwirinda iyo myumvire n’imigirire.
Yababwiye ko kunywa ibiyobyabwenge byabashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gutwara inda, kureka ishuri, no kuba ababyeyi imburagihe; maze abagira inama yo kubyirinda no gukangurira urundi rubyiruko kubyirinda.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’aka karere yabwiye urwo rubyiruko ati,"Muri amaboko y’Igihugu. Mukwiriye gukoresha imbaraga zanyu mu byemewe n’amategeko bibateza imbere ubwanyu, bikanateza imbere imiryango yanyu n’Igihugu muri rusange."
Yasabye abatuye aka karere muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kuba ijisho ry’umuturanyi, gukora neza amarondo no kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere n’umutekano birambye.
Ahandi hafatiwe ibiyobyabwenge uwo munsi, hanabereye ubu bukangurambaga
Muri Nyanza hamenwe litiro 1 608 za Kanyanga, litiro 50 za Muriture, amapaki 10 ya Blue Sky, hanatwikwa ibiro 162 by'urumogi n’insheke icyenda zakoreshwaga mu guteka Kanyanga. Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana.

Igikorwa cy'ubukangurambaga ku kwirinda ibiyibyabwenge cyabereye muri Gatsibo.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose yakanguriye abakitabiriye kwirinda gucuruza, kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge aho biva bikagera. Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert Gumira.
Mu karere ka Burera hamenwe inzoga zitemewe mu Rwanda zigizwe n’amaduzeni 1 892 ya Blue Sky, amaduzeni 34 ya Host Waragi, amaduzeni 16 ya Kitoko, amaduzeni 25 ya Coffee Sprit, litiro 334 za Kanyanga, amaduzeni 130 ya Vodka Chase, amaduzeni 35 ya Leaving Waragi n’amaduzeni 21 ya African Gin. Muri aka karere kandi hafatiwe imodoka ifite nimero ya pulake RAD 870M ipakiye imifuka 70 yuzuye inzoga yo mu masashi yitwa Blue Sky; iyi modoka ikaba yari itwawe na Gasana Jean Pierre.
Muri Gasabo hamenwe litiro 2 000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zafatiwe mu rugo rw’uwitwa Ndikubwamungu Emmanuel utuye mu kagari ka Bisenga, mu murenge wa Rusororo.
Mu karere ka Karongi hamenwe litiro 360 z’inzoga zitujuje ubuziranenge; naho muri Nyabihu Polisi yahafatiye imodoka ifite nimero za pulake RAC 517Q ipakiye amacupa 590 y’inzoga itujuje ubuziranenge yitwa Gubwaneza.
Ubwo habaga ibikorwa byo kumena no gutwika ibi byafashwe birimo inzoga zitujuje ubuziranenge n'izo mu masashi ziva mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda, Polisi n’Ubuyobozi bw’ibanze muri utu turere bakanguriye abahatuye kwirinda ibyaha muri rusange.
Kinyarwanda
English











