Abapolisi, abasirikare ndetse n’abacungagereza b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye kuri uyu wa 13 Mata basoje icyumweru cyo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994.
Ni umuhango waberereye aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorera ubutumwa bwo kugarura amahoro hatandukanye. Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’Umuryango w’Abibumbye, abanyarwanda bakorera muri ibyo bihugu ndetse n’abaturage b' ibihugu ubu butumwa bukorerwamo .

Muri Sudani y’Amajyepfo ibikorwa byo Kwibuka byabereye mu murwa mukuru Djuba no mu mujyi wa Malakal mu ntara ya Upper Nile; ahakorera imitwe y’ingabo na Polisi . Umuhango wayobowe na Guverineri wa Upper Nile James Monyboung ari kumwe n’uhagarariye ibikorwa by’umuryango w’abibumbye muri Sudan y’Amajyepfo( UNMISS) Hazel Dewet ndetse n’ uhagarariye ibikorwa bya Gisirikare mu gice cy’Amajyepfo Brig. Gen Akou Adjei Kofi
Mu butumwa bwe Guverineri wa Upper Nile yavuze ko u Rwanda na Sudani y’Amajyepfo hari amateka mabi bisangiye, atazongera kubaho na rimwe, yongeraho ko ibihe u Rwanda rwanyuzemo byigishije Africa yose.
Yagize ati’’ Twabigiyeho byinshi, Ubu u Rwanda ni igihugu gifite ubuyobozi bwiza, turabashimira amahitamo mwakoze kugira ngo muteze imbere igihugu cyanyu n’abaturage muri rusange.
Guverineri Monyboung yongeyeho ko ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu myaka 25 ishize bikwiye guha amahahanga isomo ko Jenoside itazongera ukundi Ati:’’ Kwibuka biha imbaraga abarokotse Jenoside, biha kandi n’igihugu gukomeza kureba no kubaka imbere’’
Muri Repubulika ya Centre Africa umuhango wo gusoza icyumweru cyo Kwibuka wabereye mu kigo cy’Ingabo z'u Rwanda cya Socatel M’POKO kiri mu mujyi wa Bangui.

Mukasa Joseph, wavuze mu izina ry’abanyarwanda baba mu mahanga yagaragaje uko Jenoside yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa
Yagize ati ‘’ Mu gihe cy’ubukoroni mu Rwanda habibwe ivangura, urwango ndetse n’irondabwoko n’ingengabitekerezo ku buryo hacuzwe umugambi wo kurimbura Abatutsi guhera cyera."
Mukasa yakanguriye abakiri bato kurushaho gusobanukirwa amateka y’ukuri yaranze igihugu cyacu mu rwego rwo kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi wa Diyasipora Nyarwanda muri Centre Africa Nicolas Rugira yagize ati’’ N’ubwo dusoje icyumweru cyo Kwibuka, igihe cyo Kwibuka kimara iminsi 100 kandi kwibuka abacu ntibizigera bihagarara cyangwa ngo byibagirane’’
Kinyarwanda
English











