Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Kuva kuri Jenoside kugera ku gihugu gifite umutekano ntibyikoze; byashobotse kubera ubwuzuzanye bw’inzego : Minisitiri Uwacu

Minisitiri w’Umuco na Siporo ,Uwacu Julienne yavuze ko kuba uyu munsi U Rwanda rufite umutekano usesuye utuma rukomeza gahunda z’iterambere zirambye bitikoze; ahubwo ko byashobotse kubera ubwuzuzanye bw’inzego hamwe na Politiki nziza.

Ibi yabitangaje ku wa kane tariki 29 Werurwe  uyu mwaka mu kiganiro  ngarukagihembwe gihuza  Polisi y’u Rwanda n’Abayobozi b’Ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda ndetse n’Abanyamakuru babikorera aho impande zombi ziganira ku bufatanye n’ubwuzuzanye mu gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha no gufatanya gukumira icyahungabanya umutekano.

Iki kiganiro nyunguranabitekerezo cy’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2018  cyabereye ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Nk’uko bisanzwe gitegurwa na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Abafatanyabikorwa bayo barimo Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC).

Abandi bayobozi bitabiriye  icyo kiganiro harimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana wagaragaje uko umutekano wifashe  mu gihugu, Umuyobozi wa RMC, Cleophas Barore wibukije Abanyamakuru ibyo bakwiriye kwirinda. Hari kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo  y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene wavuze mu ncamake ibyo abantu bakwiriye kwirinda; ndetse n’ibyo basabwa gukurikiza mu gihe cyo Kwibuka ku ncuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo rye, Minisitiri Uwacu yagize ati,"Kuva kuri Jenoside kugera ku gihugu gifite umutekano usesuye;Igihugu kirangwamo ubumwe  n’iterambere; aho Isi itatekerezaga ko U Rwanda ruzongera kuba Igihugu nk’uko turubona uyu munsi. Icyo U Rwanda ruri cyo uyu munsi  ntibyikoze; byaraharaniwe; kandi byashobotse kubera ubufatanye  n’ubwuzuzanye bw’inzego."

Yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ngombwa kuko bitanga isomo; bityo buri wese agaharanira ko bitazongera ukundi.

Yakomoje ku ruhare rw’Itangazamakuru mu kubaka Umuryango nyarwanda agira ati,"Dukeneye Itangazamakuru Nyarwanda; Itangazamakuru rivuga ukuri ku Rwanda. Nk’uko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame  abivuga buri gihe; nitutagaragaza ibyacu uko bikwiriye kumvikana ;abandi bazabivuga uko bashatse bashingiye ku nyungu bafite mu kugoreka ukuri. Mbere yo gutangaza ikintu runaka banza wibaze icyo kimariye Abanyarwanda n’icyo cyafasha muri gahunda z’iterambere, umutekano n’ubumwe."

Avuga ku kamaro k’Ibiganiro bihuza Polisi y’u Rwanda n’abakora umwuga w’Itangazamakuru, IGP Gasana yagize ati," Tuzi , ndetse tuzirikana agaciro kabyo. Umusaruro wabyo uragaragara. Mu biganiro nk’ibi tuganira byinshi biganisha ku kuzuzanya aho buri ruhande ruzirikana ko ibyo rukora biri mu nyungu z’Igihugu n’abagituye; ibyo bituma hashyirwa imbaraga mu bufatanye mu  gukangurira Umuryango Nyarwanda kwirinda ibyaha no gukumira icyahungabanya umutekano."

Yavuze ko umutekano  mu gihugu hose wifashe neza; ndetse ko ari wo utuma ibirori  n’Inama; zaba izo ku rwego rw’akarere ruherereyemo; ndetse n’izo ku rwego mpuzamahanga bikorwa, bikanasozwa nta nkomyi iyo ari yo yose kuko Polisi ifatanya n’izindi  nzego z’umutekano kuwubungabunga.

Yavuze ko muri iki gihembwe hakozwe ibyaha 5580; muri byo hakaba harimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu,ubujura n’ibindi byoroheje; ndetse ko muri iki gihembwe (Kuva muri Mutarama 2018 kugeza uku Kwezi kwa Werurwe) ibyaha byagabanutse ku kigereranyo cya 2,1 ku ijana (2,1 %) ugereranyije n’igihembwe gishize.

Yongeyeho ko ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe zirimo ishyirwa ry’Utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange  zatumye impanuka zo mu muhanda zigabanuka ku kigereranyo cya 5,5 ku ijana (5,5 %) muri iki gihembwe.

IGP Gasana yibukije ko U Rwanda ari Igihugu kigendera ku mategeko; kandi ko Polisi ifite inshingano zo kureba ko yubahirizwa; kandi ko nta wuri hejuru yayo. Akiri kuri iyi ngingo yagize ati,"Uwo ari we wese wishe amategeko Polisi iramufata, igakora dosiye ye; yarangiza ikayishyikiriza Ubushinjacyaha kugira ngo aryozwe ibyo yakoze igihe bimuhamye."

Yaboneyeho gusaba Abanyarwanda n’Abaturarwanda kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo mu gihe cyo kwibuka ku ncuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no mu bindi bihe.

Dr Bizimana yagarutse ku myiteguro yo Kwibuka ku ncuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amabwiriza yerekeranye no kwibuka , ibyo Abaturage basabwa kwirinda no kubahiriza, ndetse n’uruhare rw’Itangazamakuru mu migendekere myiza y’iki gikorwa ngarukamwaka kimara iminsi ijana.

Yasabye Abayobozi b’Ibitangazamakuru kudatambutsa ibitekerezo by’amacakubiri bihembera urwango cyangwa bisesereza  abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Barore yavuze ko imikoranire ya Polisi n’Itangazamakuru imeze neza muri rusange, anasaba ko ibiganiro nk’ibi bihuza impande zombi byaba kenshi.

Yagize ati,"Umusaruro w’ibi biganiro uragaragara. Uguhura kw’impande zombi ni ingirakamaro kuko ziganira ku bufatanye mu gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha no kuwereka impanvu yo gufatanya kwibungabungira umutekano."

Yasabye Abayobozi b’Ibitangazamakuru kudatambutsa ibitekerezo bihembera urwango, ibisesereza abacitse ku icumu; cyangwa ibicamo Abanyarwanda ibice.