Mu rwego rwo kuzuza neza inshingano zayo, Polisi y’u Rwanda yashyize Sitasiyo zayo hirya no hino mu gihugu mu mirenge itandukanye. Uku kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza, zinoze kandi zihuse nibyo bigamijwe; ibi bikajyana no kubakemurira ibibazo ndetse no gufatanya nabo mu iterambere ry’igihugu no mu mibereho myiza yabo ya buri munsi.
Uku kwegereza abaturage Sitasiyo za Polisi; abaturage ndetse n’inzego z’ibanze babigizemo uruhare runini haba mu gushaka ibibanza zubakwamo, gushaka ibikoresho by’ubwubatsi birimo amabati, inzugi, sima, umucanga n’ibindi ndetse no mu mirimo y’amaboko yo kuzubaka.

Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gikomero yo mu karere ka Gasabo ni imwe mu zubatswe n’abaturage ku bufatanye n’umurenge wa Gikomero; yatashywe ku mugaragaro tariki ya 9 Kamena 2016.
Hakizimana Cyprien wo mu Mudugudu wa Twina mu Kagari ka Murambi mu murenge wa Gikomero, ni umwe mu bagize inama Njyanama y’Umurenge wa Gikomero ; avuga ku gitekerezo cyo gushyira Sitasiyo ya Polisi mu murenge wabo yagize ati:” mbere Sitasiyo ya Polisi itaraza hano, mu nama zitandukanye twagiranaga n’abaturage, batugezagaho buri gihe icyifuzo cyabo ko bakeneye Polisi hafi, kuko bakoraga urugendo rurerure bajya gutanga ibirego byabo. Twabisabye rero ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu karere kacu maze barabyemera. Abaturage ubwabo biyemeje gutanga umusanzu wabo w’amafaranga igihumbi buri wese, abandi barimo abafundi n’abayedi batanga imbaraga mu kuyubaka haba mu kuyizamura no kuyisakara”.

Mukakimenyi Dancille ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Gikomero yishimiye ko Sitasiyo ya Polisi yabegereye agira ati:” mbere Polisi itaraza gukorera hano, hirya no hino hari mu ndiri y’ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga. Gufata abanyabyaha byaragoranaga cyane ndetse n’abaturage bakoraga urugendo rurerure rugera kuri kilometero 10 bajya aho Polisi yari nka Bumbogo na Rusororo; ku buryo n’uwari wishoboye yatangaga amafaranga menshi kuri moto agera ku bihumbi bibiri”.
Yakomeje avuga ko ubu imikoranire ya Polisi, inzego z’ibanze muri uyu murenge ndetse n’abaturage ari myiza; kuko umuturage ufite ikibazo ahita abimenyesha Polisi maze ikibazo cye kigakemurwa ako kanya.
Ibi ni ibyemezwa kandi n’umuturage wari waje gutanga ikirego cye kijyanye n’ihohoterwa, kuko yavuze ko akihagera ikibazo cye cyakiriwe mu minota itanu maze akizezwa ko gikemuka bidatinze. Gasengayire Ancille na bagenzi be b’abagore badodera mu busitani bwegereye Sitasiyo ya Polisi ya Gikomero, we yagize ati:” nta bwoba dufite bwo gukorera hano kuko dufite umutekano usesuye kandi Polisi tuyiyumvamo. Aha ni naho dukorera umugoroba w’ababyeyi kandi tuba turi kumwe nabo (abapolisi) bakanadufasha kwikemurira ibibazo mu bwumvikane”.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo Senior Superintendent of Police (SSP) Valens Muhabwa, we yashimiye abaturage ba Gikomero kuba aribo ubwabo bishatsemo ibisubizo by’uko Polisi ibegera bagafatanya kwicungira umutekano. Yagize ati:” Natwe byaradufashije cyane ibyaha byaragabanyutse ku buryo bugaragara. Wasangaga mbere hano hakorwa ibyaha byo gukubita no gukomeretsa bitewe n’ibiyobyabwenge birimo kanyanga. Hari igihe umuturage atajyaga gutanga ikirego cye kuri Polisi kuko habaga ari kure cyangwa tukagira imbogamizi z’uko batugezaho amakuru. Ubu rero biroroha kwakira ibirego byabo ndetse duhurira no mu bikorwa byinshi birimo amarondo; aho buri kagari gafite ahahurizwa amakuru y’irondo ajyanye n’ibikorwa by’umutekano. Duhurira kandi no mu bindi bikorwa byo gufasha abaturage nko kubakira abatishoboye, mu muganda ndetse no mu nama zitandukanye; aho tubashishikariza ubufatanye mu kwicungira umutekano no kwiteza imbere”.

SSP Muhabwa, yakomeje avuga ko kugeza ubu; kubera ko Polisi yabegereye, hakorwa ibikorwa bitandukanye byo gufata abanyabyaha bishora mu bikorwa bibi by’urugomo, ibiyobyabwenge, ihohoterwa n’ibindi. Yakomeje avuga ko imirenge 15 yose y’aka karere ifite Sitasiyo za Polisi, zikaba zarubatswe n’abaturage, aho izo sitasiyo zikirimo kubakwa, ubuyobozi bw’ibanze nibwo bukodesha inzu Polisi ikoreramo mu gihe zitaruzura.

Yasabye abaturage gukomeza imikoranire myiza na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kwicungira umutekano no kuyigezaho amakuru, ndetse abafite ibibazo bitandukanye bakayigana bagakemurirwa ibibazo ku buryo bwihuse; kuko n’ikoranabuhanga risigaye rikoreshwa mu kohereza amadosiye y’abakekwaho ibyaha mu bushinjacyaha.
Kinyarwanda
English











