Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’umujyi wa Kigali bakoze umuganda ugamije gutangiza ubukangurambaga bugamije kwimakaza umuco w’isuku n’umutekano muturere twose tugize umujyi wa Kigali.
Ni umuganda wabereye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo,aho waranzwe no gutema ibihuru n’ibigunda byashoboraga kuba byaba ubwihisho bw’abajura n’abandi bashoboraga gukora ibikorwa bihungabanya umutekano.Ibi bihuru kandi byari indiri y’imibu ishobora gutera indwara abaturage.
Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano buzamara igihe cy’amezi atandatu bukazakorerwa mu mirenge yose igize umujyi wa Kigali. Kunsanganyamatsiko igira iti “Kigali icyeye itoshye kandi itekanye”.
Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda yabwiye abitabiriye uyu muganda ko isuku n’umutekano byuzuzanya.
Yagize ati “Nti waba ufite umwanda ngo uzagere kuri zantego z’amajyambere,isuku n’umutekano bikwiye kuzuzanya kuko byose bigamije imibereho myiza y’umuturage.”

DIGP Marizamunda akomeza asaba inzego zitandukanye ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano ku isonga ibiyobyabwenge n’ihohoterwa.
Yagize ati“ Hakenewe ubufatanye buhoraho hagati y’inzego z’umutekano , abaturage ndetse n’inzego z’ibanze mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ari intandaro ishora umuntu mu byaha birimo urugumo, ubujura ndetse n’amakimbirane mu muryango byose bikagira ingaruka ku mutekano.”
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Muhongerwa Patricia yashimiye Polisi umusanzu ikomeje gutanga mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “ Polisi ni umufatanyabikorwa w’umujyi wa Kigali ukomeye cyane aho tuyitabaje mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza ntidutenguha ndetse nahavutse ikibazo cy’umutekano mucye itabara mu buryo bwihuse.”
Yavuze ko biriya bihuru ari indiri y’abajura n’abandi bagizi ba nabi asaba abayobozi mu nzego z’ibanze kujya bareba ahari isuku nke bagafatanya n’abaturage ku hasukura batarindiriye ko hatangizwa ubukangurambaga.

Uyu mu yobozi asoza asaba abaturage kurushaho gufatanya na Polisi mu gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge, inda ziterwa abana ndetse n’amakimbirane batangira amakuru ku gihe,
Yabasabye kandi kugira uruhare mu bibakorerwa bitabira gahunda za leta zirimo gukorera mu makoperative, umuganda , ubwisungane mu kwivuza ndetse n’izindi gahunda zose zigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.”
Ni kunshuro ya 8 Polisi n’umujyi wa Kigali batangije ubukangurambaga bumara amezi atandatu bugamije kwimakaza umuco w’isuku n’umutekano aho nyuma y’umuganda abawitabiriye baganirizwa uruhare rwabo mu gukumira ibyaha ndetse n’uko bagira uruhare mu bibakorerwa bitabira gahunda za leta.
Kinyarwanda
English











