Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: KIGALI: Hashojwe icyumweru cyahariwe isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali

Kuri uyu wa 04 ugushyingo Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali bashoje icyumweru cyahariwe isuku n’umutekano basaba abaturage kugira umuco w’isuku no kwirinda ibiyobyabwenge kuko nta muterankunga bisaba.

Ni mu muganda wo kuri uyu wa gatandatu wabereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge aho Polisi n’abaturage basukuye imihanda itandukanye basibura imiferege ndetse n’ibimoteri biri hafi y’ingo z’abaturage.

Polisi y’ u Rwanda yari ihagarariwe na Commissioner of Police ( CP) Emmanuel Butera ushinzwe ibikorwa ari kumwe n’umuyobozi w’ umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage Madame Muhongerwa Patricia.

CP Emmanuel Butera yabwiye abitabiriye uyu muganda ko ahari isuku nke ntamutekano uharangwa asaba ko isuku yaba umuco kuri buri wese.

“ Isuku igomba kuba umuco tukagira igihugu gitekanye,  gisukuye, abaturage basukuye ku mubiri no mu mutwe  tutarinze gutegereza amabwiriza.”

CP Butera akomeza  avuga ko kugira isuku bidasaba inkunga z’amahanga

‘’Ntankunga dukeneye y’ abazadukiza umwanda, buri wese abyumve ko ari bibi kandi abivemo tugire isuku twirinda gukorera ku jisho.’’

CP Butera asoza avuga ko u Rwanda rutatera imbere abantu bakishora mu gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, asaba abaturage kutarebera ikibi gishobora kubavutsa umutekano.

“ Ntidukwiye kuba ba ntiteranya  ngo turebere  abacuruza ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi. dukwiye kubarwanya kuko bangiza urubyiruko kandi aribo Rwanda rwejo. URwanda rwubatse inzego z’ubuyobozi n’izumutekano ni muzigane muzihe amakuru dukumire icyaha kitaraba.

Umuyobozi w’ umujyi wa Kigali  wungirije ushinzwe imibereho myiza  y’abaturage Madame Muhongerwa Patricia  yashimiye Polisi y’u Rwanda ubufatanye idahwema kubagaragariza igihe cyose bayitabaje.

‘’Ubufatanye dufitanye na Polisi bwarenze umutekano ubu tugeze no mu mibereho myiza y’ abaturage kuko ahatari isuku, aho bakishora mu biyobyabwenge umutekano uba mucye.’’

Uyu muyobozi asoza avuga ko isuku n’umutekano ariyo zahabu y’ abatuye umujyi wa Kigali akanenga n’abayobozi b’ibanze badashishikariza abaturage gukurikirana ibikorwa by’isuku. yanasabye abaturage  gukomeza kugaragaza ubwitabire n’ ubushake mu gusukura  umurwa mukuru w’ u Rwanda.

Icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku isuku n’umutekano cyateguwe n’umujyi wa Kigali ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda  ku nsanganyamatsiko igira iti ‘’ tugire umujyi utoshye, ucyeye  kandi utekanye’’ biteganyijwe ko kizamara igihe cy’amezi abiri aho kizasozwa kuwa 31 ukuboza uyu mwaka.