Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: KICD 2018: Minisitiri Nyirasafari yavuze ko inzego zose zikwiriye gusenyera umugozi umwe mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yavuze ko urwego rumwe cyangwa inzego runaka zonyine zitashobora kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu; ahubwo ko inzego zose; zaba iza Leta, izikorera ndetse n’Imiryango itegamiye kuri Leta zikwiriye gusenyera umugozi umwe mu kurwanya no gukumira ibi byaha.

Ibi yabivuze ku wa kane tariki 14 Kamena uyu mwaka ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ine (13-16 Kamena) arimo kubera ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ajyanye no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abarenga ijana bakora mu nzego z’umutekano mu bihugu 41 byo ku mugabane wa Afurika bafite mu nshingano kurwanya ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’icuruzwa ry’abantu.

Mu bayitabiriye harimo Ingabo, Polisi, Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha. Aya mahugurwa ari mu biteganyijwe gukorwa nk’uko byemejwe mu myazuro y’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (Kigali International Conference Declaration (KICD) yabaye umwaka ushize.

Mu bitabiriye umuhango wo gutangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, banatanze ibiganiro harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick  Nyamvumba  n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda, Stephen Rodriquez. Hari kandi Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel Gasana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col Jeannot Ruhunga,  Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa,  Rtd Brig. Gen. George Rwigamba.

Atangiza aya mahugurwa, Minisitiri Nyirasafari yashimye  Polisi n’inzego yafatanyije na zo kuyategura agira ati," Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko agamije kongerera ubumenyi abafite mu nshingano kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana b’abakobwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu. Ndashima kandi Impuguke zemeye, kandi zaje gusangiza ubunararibonye  bwazo abagize izi nzego mu byerekeranye no kurwanya iri hohotera n’ibyaha bifitanye isano na ryo".

Yagize ati, "Ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana b’abakobwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu ni ibyaha bikomeye bibangamira uburenganzira bwa muntu; ibi byaha bigira kandi ingaruka ku iterambere ry’ibihugu, imigabane ndetse n’isi muri rusange. Abakora ibi byaha bagomba kubihanirwa ; naho ababihishira bakwiriye kugawa no kunengwa."

Yavuze ko Abagore n’Abakobwa bagomba kurindwa ihohoterwa; ibi akaba yarabishimangiye ashingiye ku magambo yavuzwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame; aho yagize ati," Abagore ni bo batubyara, ni Bashiki bacu, ni Abagore bacu. Kuki kubahiriza uburenganzira bwabo biteza impaka?"

Minisitiri Nyirasafari yagize kandi ati," Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko umugore umwe kuri batatu akorerwa ihohotera ririmo iryo ku mubiri n’irishingiye ku gitsina mu buzima bwe. Ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana b’abakobwa ni bimwe mu byaha bihangayikishije isi kubera ingaruka bigira ku babikorwa no ku iterambere muri rusange."

Yavuze ko Inzego z’umutekano zigomba kugira ubumenyi buhagije burenze ubw’abakora ibi byaha kugira ngo babashe kubikumira, kandi bafate ababikoze ; bityo asaba abitabiriye aya mahugurwa kuyakurikira neza kugira ngo bunguke ubumenyi mu bijyanye no kurwanya no gukumira iri hohotera ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Yagize ati, "Ndizera ndashidikanya ko ubumenyi muzungukira muri aya mahugurwa buzatuma musohoza neza inshingano zanyu zirimo izo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana b’abakobwa ndetse n’icurucwa ry’abantu; bityo twese dufatanye kurwanya no guca burundu ibi byaha; haba muri Afurika ndetse ku isi muri rusange."

Mu ijambo rye, Gen Nyamvumba yabwiye abitabiriye aya mahugurwa y’iminsi ine ati,"Uyu munsi twongeye guhurira i Kigali kugira ngo twungurane ibitekerezo, kandi dufate  ingamba ku buryo twakumira no kurwanya ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu , ndetse n’ibyaha byo gukoresha abana imirimo ivunanye kandi  ibuzanyijwe; haba muri aka karere, ku Mugabane wa Afurika; ndetse n’ahandi ku isi."

Yongeyeho ati, "Buri mwaka, ibihumbi by’abagabo, abagore n’abana bacuruzwa mu bihugu bakomokamo, ndetse no hanze yabyo. Ibihugu byose ku isi bihura n’ingaruka z’icuruzwa ry’abantu. Abakora iki cyaha bifashisha murandasi, imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bw’Ikoranabunga butandukanye."

Gen Nyamvumba yagize kandi ati,"Ihohotera rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa rigabanya agaciro kabo. Inzego z’umutekano zikwiye gushyiraho ingamba zigamije gukumira no kurwanya ibi byaha. Hagomba kandi kubaho gahunda zo guhugura no  kwigisha Abagore n’abana b’abakobwa uburenganzira bwabo; kandi bagashishikarizwa kudaceceka igihe bakorewe ihohoterwa."

Yagize na none ati, "Mu izina ry’Inzego z’umutekano mu Rwanda, twijeje ko tuzakomeza gufatanya n’izindi nzego z’umutekano; haba ku mugabane wa Afurika; ndetse no ku isi muri rusange, mu gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana b’abakobwa  ndetse n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu; kandi twijeje  ko tuzashyigikira gahunda n’ibikorwa bya KICD kugira ngo isohoze neza nshingano zayo.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda (Rodriquez) yavuze ko ingamba zihamye z’Ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ari zo zatumye U Rwanda ruba Igihugu cy’Intangarugero ku isi mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yashimye Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kuba bwarateguye, bukanakira aya mahugurwa ajyanjye no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu.

Rodriquez yagize ati," Ikibazo buri wese akwiriye kwibaza ni iki ngo: Kuki turi aha uyu munsi? Ese tuhari kugira ngo duhugurwe gusa? Aya mahugurwa ni ingirakamaro; ariko igifite agaciro kurushaho ni ibyo muzakora muyasoje. Kugira ngo ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana b’abakobwa n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu bikumirwe bizaturuka ku bushake bwa buri wese muri mwe."

Yijeje ko Umuryango w’Abibumbye uzakomeza gushyigikira gahunda z’inzego zifite mu nshingano kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu hagamijwe kugira ngo ibi byaha bicike burundu.

Amavu n’amavuko ya KICD

Inzego z’umutekano ku Mugabane wa Afurika ziyemeje, ndetse zifata ingamba zerekeranye no kurwanya no guca burundu ihohotera rikorerwa abagore n’Abana b’Abakobwa.

Mu gushyira mu bikorwa ubukangurambaga bw’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye bwabaye mu mwaka wa 2008 bujyanye no kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’Abana b’Abakobwa bwiswe mu rurimi rw’Icyongereza – UNiTE campaign to end Violence Against Women and Girls” (VAWG); mu mwaka wa 2010 ibihugu bya Afurika na byo byatangije ubu bukangurambaga; umuhango wo kubutangiza ku mugaragaro ukaba warabereye mu gihugu cya Ethiopia.

Inzego z’umutekano mu Rwanda zifatanyije n’Imiryango ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye ikorera mu Rwanda (One - UN Rwanda) muri ubwo bukangurambaga mu Nama Mpuzamahanga yabereye i Kigali mu mwaka wa 2010 yari ifite insanganyamatsiko igira iti:"Uruhare rw’inzego z’umutekano muri Afurika mu guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’ abakobwa ." Iyo Nama yasojwe hashyizwe umukono ku Itangazo ry’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (Kigali International Conference Declaration - KICD).