Urubyiruko rw’abakorerabushake rukorera hirya no hino mu gihugu (Youth Volunteers), ni rumwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi y'u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha, ndetse rugakora n’ibikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 13 Nyakanga, uru rubyiruko rwifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Mpushi umurenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi mu muganda udasanzwe aho rwubakiye abaturage uturima tw’igikoni ndetse banaremera inka umuturage utishoboye batanga n’inkoko 16, byose bifite agaciro k’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500,000Frw).
Uyu muganda udasanzwe witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamahoro Prisca, umuhuzabikorwa w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu Murenzi Abdallah, Colonel Emmanuel Rugazora ndetse n’umuyobozi wa Police mu karere ka Kamonyi Superintendent of Police(SP) Protais Rwiyemaho.
Nyuma y’umuganda, umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi yabwiye uru rubyiruko rw’abakorerabushake rufatanya na Polisi ko yishimiye ibikorwa bitandukanye bakoze bizamura imibereho myiza y’abaturage asaba abaturage kubyubakiraho.

Yagize ati"Ndabashimira cyane ibi bikorwa bitandukanye mwakoze bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage bacu. Turasaba abaturage kubyubakiraho mutoza n’abana banyu gukora ibikorwa nk’ibi byubaka igihugu. Ibikorwa byanyu birivugira kandi tuzakomeza kubishyigikira no gufatanya namwe’’.
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu Murenzi Abdallah mu butumwa bwe yagejeje ku baturage nyuma y’umuganda , yababwiye ko urubyiruko rw’abakorerabushake rwahisemo gutera ikirenge mu cy’inzego z’umutekano zabohoye igihugu hagamijwe gusigasira no guteza imbere ibyo igihugu cyahisemo.
Yagize ati "Turashimira cyane mwebwe abaturage kuza kwifatanya natwe muri uyu muganda, urubyiruko mpagarariye mu rwego rw’igihugu rukora ibikorwa byiza bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, bityo rero turabasaba gushishikariza abana banyu kuza tugafatanya kubaka igihugu."
Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu kandi yanaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kwitegura kuzafatanya na Polisi y’u Rwanda mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo birimo; kurwanya ibiyobyabwenge, Kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abana bakiri bato, kubungabunga ibidukikije, kubungabunga umutekano wo mu muhanda, kubakira abatishoboye, kubaka ibiro by’imidugudu hamwe na hamwe, gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba n’ibindi. Ati"Murasabwa kubigiramo uruhare kuko ari mwebwe bigenerwa."
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi Superintendent of Police(SP) Protais Rwiyemaho yabwiye abitabiriye umuganda ko ibikorwa by’abakorerabushake byivugira kandi bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage bityo ko basabwa kubigiramo uruhare bafatanya nabo mu kwiteza imbere ndetse bakabungabunga umutekano iwabo batangira amakuru ku gihe, banakumira icyaha kitaraba.

Superintendent Rwiyemaho yasabye aba baturage kuzitabira ibikorwa byo mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi biteganyijwe gutangira mu cyumweru gitaha.
Uwimana Agnes w’imyaka 48,umuturage utishoboye waremewe inka n’uru rubyiruko yavuze ko yishimye cyane kandi ko inka yahawe izamufasha kwizahura no kwiteza imbere.
Ati’’Ndashimira uru rubyiruko rw’abakorerabushake ndetse na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, dore mbere babanje kunyubakira iyi nzu mureba nyuma y’imyaka 24 ncumbika ntagira aho mba, none banyubakiye ikiraro bampa n’inka. Iyi nka bangabiye izamfasha kwiteza imbere n’imibereho yanjye n’abana banjye irusheho kuba myiza."
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha kandi runafatanya n’abayobozi b’inzego zibanze mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Kinyarwanda
English











