Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Kamonyi-Musanze: Polisi y’u Rwanda n’abaturage bishimiye itahwa ku mugaragaro ry’umudugudu utarangwamo icyaha

Ku wa kane tariki ya 14 Kamena, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’iy’A’majyaruguru batashye ku mugaragaro ibiro by’imidugudu yubatswe na Polisi y’u Rwanda yabaye indashyikirwa mu kutagaragaramo icyaha.

Byakozwe mu rwego rwo gushimira abaturage baho uburyo babana neza na bagenzi babo birinda amakimbirane n’ibyaha, kwicungira umutekano no gufatanya n’inzego z’umutekano mu kuwubungabunga.

Mu Ntara y’Amajyepfo hatashywe umudugudu wa Wimana, mu kagari ka Mukinga, mu murenge wa Nyamiyaga; mu Karere ka Kamonyi; naho mu ntara y’Amajyaruguru, umudugudu watashywe ku mugaragaro ni uwa Migari, mu kagari ka Migeshi, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze.

Ubwo hari hamaze gutahwa umudugudu wa Wimana wo mu karere ka kamonyi, Umuyobozi wawo, Masengesho Emmanuel, yashimye Polisi y’u Rwanda kuba yarabubakiye iyi nyubako.Yavuze ko izabafasha cyane haba mu kubona aho bakorera bakira ibibazo by’abaturage.

Yakomeje avuga ko iyi nyubako izanabafasha ku bijyanye n’irerero ry’abana bato kuko bazajya bayifashisha; ikazanabafasha kwigisha abana b’incuke no gufasha abajyanama b’ubuzima mu gupimisha ibiro by’abana no kubakurikirana mu mikurire yabo.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza, mu ijambo rye yagarutse ku kamaro k’iyi inzu kuko izajya ibafasha mu bijyanye no kuganira bari hamwe ku iterambere, umutekano n’imibereho myiza yabo; abasaba kugeza ku bandi iterambere bamaze kugeraho.

Yagarutse ku ruhare rw’isuku ku mibereho yabo ya buri munsi, ku bufatanye bwabo, ku kuzuzanya no gusenyera umugozi umwe, abasaba ko babikomeza.

DIGP Munyuza yabasabye guharanira ko iyi nyubako yabo ihora imeze neza hakarangwa n’isuku ndetse abashishikariza gusigasira n’ibikorwaremezo nk’amazi n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba bahawe kugira ngo bitangirika.

Yabasabye kwima amatwi abashobora kubayobya no kubashora mu byaha n’amacakubiri  ndetse no mu biyobyabwenge; abasaba kandi kumenya bene abo bantu, kubamagana no kubarwanya;  ahubwo bakaganira ku mutekano wabo bagatanga amakuru kuri Polisi no ku zindi nzego.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose we yagarutse ku kamaro k’ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, amazi n’ibindi bahawe.

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu gucunga umutekano no  kuvana abaturage mu icuraburindi kuko abaturage b’uwo mudugudu bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba; aboneraho gushima abatuye umudugudu wa Wimana kuba mu minsi ishize barabaye indashyikirwa mu kwicungira umutekano byanatumye umudugudu wabo utagira icyaha.

Yabasabye gufata neza ibikorwaremezo bahawe bakabibyaza umusaruro, abasaba kandi gukomeza kwibungabungira umutekano, kwitabira inteko z’abaturage n’umugoroba w’ababyeyi bakagira uruhare mu kwikemurira ibibazo.

Guverineri Mureshyankwano yasoje ijambo rye agira ati, "Aya mazi, aya  mashanyarazi  ndetse n’ibindi byose ni ibyanyu, muharanire gukomeza kubibungabunga."

Ubutumwa nk’ubu kandi bwo gushimira abaturage uruhare bagira mu kwicungira umutekano, kwikemurira ibibazo no kwiteza imbere ni bwo n’abo mu mudugudu wa Migari mu kagari ka Migeshi, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze bahawe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu karere ka Musanze, Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye.

Abaturage basabwe gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano n’iz’ibanze kugira ngo bakomeze basigasire ibyo bamaze kugeraho no guteza imbere igihugu muri rusange.