Trending Now

[AMAFOTO]: Kacyiru: Urubyiruko rw’Abakorerabushake rw’ibukijwe uruhare rufite mu kubaka Igihugu

Urubyiruko nyarwanda rw’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ( RYVCP)rwasabwe kurushaho gukora nk’abikorera mu bikorwa bigamije  kubunga bunga umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi  n’ibyagarutsweho  kuri uyu wa 26 Kanama mu mwiherero w’ umunsi umwe wabereye ku kicaro cya Polisi y’ u Rwanda  ku Kacyiru, ugahuza urubyiruko rw’Abakorerabushake 120 bahagarariye abandi mu gihugu hose.

Ni umwiherero witabiriwe n’Abayobozi bakuru munzego za Leta barimo  Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, ari kumwe na Minisitiri w’ Urubyiruko Rose Mary Mbabazi, Minisitiri w’Umuco na siporo Uwacu Julienne, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’ u Rwanda CGP Emmanuel K Gasana ndetse n’umuyobozi mukuru w’ itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard.

Afungura uyu mwiherero kumugaragaro Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yashimiye uru  urubyiruko uko bitanga mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Yagize ati: ‘’ Mukora byinshi ugereranyije n’amikoro mufite, arko mwagaragaje ko amikoro yambere ari ubushake inzego zitandukanye zirabashimira uruhare mugira mu bikorwa byo kubaka Igihugu, haba mu gutanga amakuru agamije gukumira ibyaha, ndetse no gukora ibikorwa bigamije kunoza imibereho myiza y’abaturage.’’

Minisitiri Kaboneka yakomeje asaba uru rubyiruko gushishikariza bagenzi babo kureka ibiyobyabwenge bakanagira uruhare mu kurwanya umwanda aho ugaragara mu gihugu hose.

Minisitiri ufite Urubyiruko munshingano ze Madame  RoseMary Mbabazi yasabye uru rubyiruko ruhagarariye abandi gukomeza kugira ubushake bwo gukora.

Yagize ati: ‘’ Mukwiye kurushaho gukora cyane kuko iyo udakora ubwonko burasaza, ni ngombwa ko mwigisha urubyiruko bagenzi banyu ibyo mukora kuko aribwo buryo bwiza bwo gusigasira ibyagezweho.’’

Madame Uwacu Julienne Minisitiri w’ Umuco na Siporo, yasabye urubyiruko kwirinda ko umuco wacu wacuya.

Aha yavuze ati: ‘’ Umuco wacu niwo utugira abanyarwanda mukwiye guharanira ko udacuya muzirikana kundangagaciro zirimo gukunda Igihugu n’Abanyarwanda, gukomera k’ ubumwe bw’Abanyarwanda , ubuphura no gukunda  umurimo mwubakira umuco kubato kugirango udacika  .’’

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’ u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yashimiye urubyiruko uruhare rugira mu gukumira no kurwanya ibyaha binyuze mu gutangira amakuru kugihe bigafasha Polisi kuburizamo bimwe mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Ihuriro ry’Urubyiruko Nyarwanda rw’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya Ibyaha ryashinzwe mu mwaka 2013 ubu mugihugu hose habarurwa abanyamuryango  bagera 250 000.