Trending Now

[AMAFOTO]: Kacyiru: Abapolisi kazi bibukijwe ko bashoboye

Abapolisi kazi bibukijwe ko bashoboye kimwe na basaza babo bityo bakwiye  kwirengagiza amateka yakunze kuranga umuryango nyarwanda wahezaga inyuma igitsina gore mu mirimo imwe n’imwe bitwaje ko ari abanyantege nkeya.

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 23 Kanama mu nama yahuje abashinzwe gukurikirana uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa muri Polisi y’u Rwanda (Gender Focal persons)

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nama y’iminsi ibiri, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’abakozi muri Polisi y’u Rwanda Assisstant Commission of Police (ACP) Bartelemy Rugwizangoga yasabye abashinzwe gukurikirana uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byubahirizwa muri Polisi y’u Rwanda kujya bamanuka mu mirenge kureba ibibazo  abapolisikazi  bafite kandi bagakorana bya hafi n’abayobozi bashinzwe imiyoborere (Administration officers).

Yagize ati: ’’ Nubwo abapolisi kazi bizwi ko bashoboye bakwiye kurushaho kwegerwa kuko  hari ibibazo n’imbogamizi  byihariye bitandukanye n’ibyo abagabo bahura nabyo,abafite abana bonka bakoroherezwa  uko bajya kubonsa abatwite ndetse n’ababyaye bagafashwa hakurikijwe ibyo amategeko abagenera.’’

ACP Rugwizangoga asoza asaba abapolisikazi kurenga imyumvire ya  kera ishingiye ku muco yavugaga ko umwana w’umukobwa ntacyo ashoboye, uretse gutegereza ko akura bakamushyingira.

Yagize ati: ’’ Umubare w’abapolisi kazi ugenda wiyongera kandi uku kwiyongea bigendana n’ubushobozi tubabonamo kuko baba abapolisi kazi bato n’abo kurwego rwa ba ofisiye bakuru inshingano bahabwa haba mu gihugu nohanze yacyo bazitwaramo neza kurusha na basaza babo, mukwiye kurushaho kwigirira icyizere mukagaragaza ibitandukanye n’amateka.’’

Supretendent of Police(SP)Pelagie Dusabe uyobora  ishami rishinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’ u Rwanda yavuze ko ubufatanye hagati y’abashinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire n’abashinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda byatanze umusaruro

Yagize ati”Kwigisha ihame ry’uburinganire ni uguhozaho,ariko twizeye ko kubera inama duhora dukorana n’abayobozi hari icyo zidufasha mu guhindura imyumvire.Kandi ukurikije uko Polisi yatangiye ukagereranya n’uko ubu bimeze hari intambwe ishimishije imaze guterwa”.

Kugeza ubu abashinzwe gukurikirana uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa muri Polisi y’u Rwanda  bagera kuri 52,muri bo, abagabo ni 25% mugihe abagore ari 75%.