Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Isange One Stop yatangirije ubukangurambaga ku gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bitaro bya Rwinkwavu

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu Isange One Stop Center, yatangije ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, butangirizwa mu bitaro bya Rwinkwavu biri mu murenge wa Rwinkwavu akarere ka Kayonza.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:” Twese hamwe dufatanye mu kurandura ihohoterwa iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”

Atangiza ubu bukangurambaga ku mugaragaro, Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba Madame Kazayire Judith yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kubera ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana ikorera abanyarwanda,  asaba ko buri  wese yaryirinda kandi ikibazo akakigira icye.

Yavuze ati:”U Rwanda rwashyizeho ingamba ngo umuturage abeho atekanye, zirimo n’ubu bukangurambaga no gushyiraho amategeko ku gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse no kwita ku barikorewe, harimo gushyiraho ibigo Isange One Stop Centers mu gihugu hose.”

Yibukije abaturage serivisi zitangwa na Isange One Stop Centers mu gihugu hose no mu bitaro bya Rwinkwavu by’umwihariko, anababwira ko mu minsi iri imbere Isange zizanagezwa mu bitaro bya Gahini na Kiziguro.

Yasabye abaturage ko uwahuye n’ihohoterwa yajya agana ibi bigo bya Isange One Stop Centers kuko aba yahuye n’ibibazo byinshi, aho yavuze ati:”Uwahohotewe aba yagize ibikomere,  kandi ashobora kuba yanduriyemo indwara, guhungabana no kugira ipfunwe mu muryango nyarwanda, kandi rinadindiza mu iterambere.”

Yakomeje avuga ati:”Nimukoreranira ihohoterwa ntimuzatekereza ibikorwa by’iterambere. Twaba twubaka uruhe rubyiruko niba duhohotera abana? Amateka igihugu cyacu cyanyuzemo twayasize inyuma ubu turi gutera imbere, tugumye guharanira ko  ubuzima bukomeza kumera  neza kuri buri munyarwanda.”

Yasabye abaturage guhuza imbaraga bakumva uburemere bw’ikibazo cy’ihohoterwa no kugikumira, birinda guhishira uwarikoze no gutanga amakuru k’uwarikoze n’uwarikorewe, kandi bakirinda kuzimangatanya ibimenyetso kugirango uwarikoze atagirwa umwere, kandi bakihutira kujyana uwarikorewe kwa muganga kuko ahabonera ubufasha bwihuse bumugabanyiriza ingaruka zava kuri iryo hohoterwa.

Yasoje ababwira ko Intara izakomeza gufatanya nabo mu kuzuza inshingano, barushaho gukumira no kwirinda ihohoterwa n’ibindi byaha, kandi ko abayobozi bazakomeza kubaha serivisi inoze bikazatuma barushaho gutera intambwe mu iterambere.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’ibyabaturage  Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa wari uhagarariye umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri uyu muhango, yasobanuriye abaturage ingamba Leta y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda bashyizeho mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, akaba ayavue ati:”Nyuma y’aho bigaragariye ko ihohoterwa rihari kandi rigira ingaruka nyinshi, dufatanyije  n’abafatanyabikorwa bacu, twashyizeho ingamba zitandukanye zirimo gushyiraho ibigo bya Isange One Stop Centers, zikaba zaragejejwe mu bitaro by’uturere hafi ya byose.”

Yavuze ko izindi ngamba zashyizweho harimo ubukangurambaga bwo kwibutsa abantu ububi bw’ihohoterwa ningaruka zaryo, gushyiraho imirongo itishyurwa yo guhamagaraho ariyo 3029 ushaka guhamagara Isange, 3512 ufite ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 116 uwahohoteye umwana ndetse 112 ushaka ubufasha ubwo aribwo bwose muri Polisi y’u Rwanda.

Mu zindi ngamba harimo imikoranire y’inzego zitandukanye harimo izo mu Rwanda no mu mahanga nka Polisi mpuzamahanga(Interpol). Aha akaba yavuze ati:”Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’imikoranire hagati ya Polisi z’ibihugu duturanye, ku buryo hari abantu bahungira muri ibyo bihugu bagafatwa bakurikiranyweho ibi byaha.”

ACP Twahirwa yasoje asaba abaturage ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we bakanoza imibanire hagati y’abashakanye ndetse n’abana babo kandi bakagana ibigo bya Isange One Stop Centers byabegerejwe.

Mu mezi 6 ashize, mu karere karere ka Kayonza abana 112 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri bo 14 bari munsi y’imyaka 5, abari hagati y’imyaka 5 na 7 bari 63, naho 53 bari hejuru y’imyaka 18.

Muri icyo gihe kandi, abaturage 230 bakorewe ihohoterwa ryo ku mubiri, muri bo 131 bangana na 57% bakaba bari abagore.

Mbere y’uko ubu bukangurambaga butangizwa, Umuyobozi w’intara n’abandi banacyubahiro batandukanye basuye Isange One Stop Center ikorera mu bitaro bya Rwinkwavu, basobaurirwa imikorere yayo na serivisi baha ababagana.

Isange One Stop Center ya Rwinkwavu imaze umwaka umwe ibayeho kuko yatangijwe mu kwezi kwa Gashyantare 2016.