Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Inzego z’umutekano ziri mu butumwa bw’amahoro zibutse kunshuro 25 Jenoside yakorewe abatutsi

Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata, abapolisi, ingabo   n’ abacungagereza bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu nka Haiti, Repubulika ya Centrafrika, Darfour(Sudan) ndetse na Sudan y’epfo  bifatanyije n’abanyarwanda baba muri ibyo bihugu, inshuti z’u Rwanda, mu gikorwa cyo  kwibuka ku nshuro  ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu gihugu cya Repubulika ya Centre Afrika  uyu muhango   wabereye mu kigo cya SOCATEL M’POKO, Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Minisitiri w’Intebe wa Centre Africa  Firmin Ngrebada.

https://www.police.gov.rw/fileadmin/templates/images/News_2019/Kwibuka25-2.jpg

Uyu muhango wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye  barimo intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Mankeur Ndiaye, ukuriye ingabo z’umuryango w’abibumbye General Bala Keita, ukuriye Polisi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica General Pascal Champion.

Uyu muhango wabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere no gushyira indabo ku kimenyetso cy’imva z’abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

https://www.police.gov.rw/fileadmin/templates/images/News_2019/Kwibuka25-4.jpg

Ministri w’intebe Ngrebada, yihanganishije umuryango nyarwanda, anashimira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ku bwo kuba Jenoside yakorewe abatutsi yarahagaritswe.

Yagize ati:’’Ndihanganisha umuryango nyarwanda ku bw’amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi Isi yose irebera, nkaba nashimira Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye zabashije kuyihagarika.”

https://www.police.gov.rw/fileadmin/templates/images/News_2019/Kwibuka25-1.jpg

Yasoje  ashimira  ubumwe n’ubwiyunge  abanyarwanda bamaze kugeraho bayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bigatuma ubu u Rwanda rurimo gutera imbere mu bukungu n’imibereho myiza  y’abaturage.

Uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri Centrafrica Mankeur Ndiaye yavuze  ko Jenoside yakorewe abatutsi yabaye Isi yose irebera ntiyabasha kuyihagarika.

Yakomeje avuga ko nk’uko uwahoze ari umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye nyakwigendera Koffi Anan yavuze, ati “ Ntidushobora kwibagirwa gutsindwa k’umuryango w’abibumbye kwabayeho,  mu kurinda abatutsi  barenga miliyoni babuze kirengera bakicwa”

https://www.police.gov.rw/fileadmin/templates/images/News_2019/Kwibuka25-3.jpg

Uhagarariye Diaspora nyarwanda muri Centrafrica Nicolas Rugira, yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ari amahano y’indengakamere, adakwiye kurebererwa nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yashyizweho umukono mu 1948.

Mu gihugu cya Sudan y’Amajyepfo uyu muhango wabereye mu Ntara ya Upper Nile mu mujyi wa Malakal.Umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye b’umuryango w’abibumbye ndetse n’abaturage bo muri Sudan y’Amajyepfo.

https://www.police.gov.rw/fileadmin/templates/images/News_2019/Kwibuka25-6.jpg

Mu butumwa bw’umwe mu bakozi b’umuryango w’abibumbye Madamu Hazel Dewet yihanganishije abanyarwanda baburiye ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi anemera intege nkeya zaranze umuryango w’abibumbye ubwo Jenoside yakorwaga uyu muryango urebera.

Ku ruhande rw’ingaboz z’u Rwanda uyu muhango wari witabiriwe na Lt Col William Ryarasa, mu gihe abapolisi b’u Rwanda bari bahagarariwe na ACP Paul Gatambira.

https://www.police.gov.rw/fileadmin/templates/images/News_2019/Kwibuka25-5.jpg

Hari kandi ingabo zibungabunga amahoro zikomoka mu gihugu cya Bangladesh,Ubwongereza no mu Buhinde.

Usibye mu gihugu cya Repubulika ya CentreAfrika na Sudan y’Amajyepfo, uyu muhango wanabereye no mu gihugu cya Haiti, mu Ntara ya Darfour(Sudan) ndetse no mu Ntara ya Abey.