Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abanyarwanda kwirinda, gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge no gushaka ingamba zo kubica burundu, inzego za Leta zitandukanye zirimo Minisiteri zitandukanye na Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Mata 2018 zakomereje ubukangurambaga bwo kwirinda ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyepfo, ubu bukangurambaga bukaba bwabereye mu karere ka Muhanga.
Ubu bukangurambaga bwabereye kuri Sitade ya Muhanga, bwabanjirijwe n’igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge birimo ibiro 138 by’urumogi, udupfunyika twarwo 6402, Litiro 730 za Kanyanga, n’inzoga zínkorano n’izitemewe mu Rwanda zitandukanye byose bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 11 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi byose bikaba byarafatiwe mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo mu gihe cy’Amezi 3 ashize.
Mbere y’uko abayobozi batanga ubutumwa, habanje kumvwa ubuhamya bwatanzwe n’uwitwa Uwayo Geremie wavuye mu biyobyabwenge, yavuze ko kuva yatangira kubikoresha nta nyungu yakuyemo ahubwo byamugize umusazi akareka ishuri.

Yavuze ati:”Natangiye gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi ntangiye amashuri yisumbuye, ngera aho nkajya nkoresha ibyo nitera mu nshinge. Ubwo ku ishuri babonye ko nasaze, banyohereza mu rugo, naho banyohereza kwivuza I Ndera baramvura ndakira, mu rugo bansubiza ku ishuri, ndiga ndarangiza njya no muri Kaminuza. Ubu ndi umugabo, mfite umuryango kandi tubanye neza.”
Uwayo yagiriye inama ababyeyi gukurikirana abana babo kuko aho bajya ku ishuri bashobora guhura n’ababashora mu biyobyabwenge kandi urubyiruko rukirinda abarushora mu biyobyabwenge.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Ndimubanzi Patrick, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko ibiyobyabwenge byica ubuzima, ubwonko n’iterambere ry’igihugu. Yakomeje avuga ati:”Iyo utangiye kunywa ibiyobyabwenge ubitangira wibwira ko ari ikintu gishya wiga, ariko kubireka bikananirana bikagutera indwara cyangwa bigatuma winjira mu zindi ngeso mbi.”

Yakomeje avuga ati:”Umuryango ni inkingi ya mwamba mu guhashya ibiyobyabwenge, niyo mpamvu dukangurira ababyeyi n’abarezi kwitabira gahunda zo kubirwanya.”
Yabwiye urubyiruko ati:”Rubyiruko, kwirinda biruta kwivuza, kutabitangira niko kubyirinda, ariko n’abo byamaze kugira imbata, twabasaba kugana ibitaro n’ibigo bishinzwe gufasha abasabitswe n’ibiyobyabwenge bakabafasha kugirango bagaruke ku murongo.”
Dr Ndimubanzi yasoje asaba urubyiruko by’umwihariko n’abaturage muri rusange kubyirinda bagakura bafite imbaraga zo gukorera igihugu.
Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi yavuze ati:”Rubyiruko muhitemo neza, mwirinde ibiyobyabwenge mucire kuko birarura.”
Yongeyeho ko ikibabaje ari uko abana nabo basigaye bishora mu biyobyabwenge, aho usanga umwana ufite imyaka 11 nawe abyishoramo, bikaba biterwa n’uko ababyeyi baba batabakurikiranye ngo bamenye aho baba bagiye n’abo bagendana.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Rubyiruko, ntimwemere kuba aho bamena imyanda, turifuza urubyiruko rufite ejo hazaza heza rutiyandarika.”
Minisitiri Mbabazi yasoje asaba ababyeyi gushakira urubyiruko ruri mu biruhuko ibyo rukora rukabihugiraho, kugirango hatagira ababashora mu biyobyabwenge.
Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi (Deputy Inspector General of Police of Administration and Personnel DIGP/AP) Juvenal Marizamunda, yavuze ko nyuma yáho bigaragariye ko ikibazo cy’’ibiyobyabwenge kiri gufata intera, Leta yashyizeho ingamba zitandukanye zo gukumira no guhana ababikoresha, zirimo n’ubukangurambaga nk’ubu.
Yavuze ati:”Kurwanya ibiyobyabwenge si uruhare rwa Polisi gusa, ahubwo ni urwa buri wese, nk’uko izina ryabyo ribivuga, ubikoresha anatakaza umutungo abigura kandi wakubatse umuryango we.”
Yavuze kandi ko ubwenge bwayobye ari imbaraga igihugu kiba gitakaje, kandi tuzi ko umutungo w’igihugu cyacu ari abantu.
Yavuze ko ibiyobyabwenge byibasira urubyiruko kandi igihugu kidafite urubyiruko kiba kigana mu marembera.

“Tugumye gutanga amakuru y’ababyishoramo, ababicuruza, kandi Polisi y’u Rwanda mu nshingano zayo zo gukumira ibyaha izakomeza kuba umufatanya bikorwa muri ubu bukangurambaga bwo kwamagana ibiyobyabwenge duharanira igihugu kizira ibiyobyabwenge.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Rose Mureshyankwano, yavuze ko Intara y’Amajyepfo nayo ibonekamo ibiyobyabwenge kandi bikaba biri ku isonga mu bitera ababikoresha kwishora mu byaha bitandukanye.
Yavuze ati:”Mu byaha bitandukanye biboneka muri iyi Ntara, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa nicyo kiza ku isonga, ariko mu bushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko 72% byábakora iki cyaha baba bakoresheje ibiyobyabwenge.”
Yakomeje avuga ati:”Tugiye gushyira imbaraga mu kubirwanya, kuko bitera gukora ibyaha, kandi tutabirwanyije abaturage bacu ntibagera ku iterambere.”
Yavuze kandi ati:”Igihugu cyacu gikeneye abanyarwanda beza, bakora imirimo yo guteza igihugu imbere, dukeneye urubyiruko ruzagira uruhare mu miyoborere y’igihugu kandi ntibayobora igihugu barabaye imbata z’ibiyobyabwenge.”
Kinyarwanda
English











