Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa kane tariki ya 8 Ukuboza habereye Inama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe ku gukumira no kurwanya ruswa, ikaba yahuje inzego zinyuranye zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa.
Iyo Nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti:"Gukumira no kurwanya ruswa, inshingano ya buri wese."
Yateguwe mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyo kurwanya ruswa cyateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi; aho Abaturarwanda bibukijwe ingaruka mbi zayo ku bukungu, ku mutekano no ku buzima rusange bw’igihugu.
Iyo Nama yitabiriwe n’Intumwa zihagarariye Minisiteri y’Ubutabera, iy’Ubutegetsi bw’iguhugu n’imibereho myiza y’abaturage, abo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere myiza, Urwego rw’Umuvunyi, Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Ihuriro ry’abunganira abandi mu Mategeko, Ubucamanza, Ikigo gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane ( Transparency International - Rwanda) ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere twose tw’igihugu uko ari 30.

Afungura ku mugaragaro iyo Nama, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Amategeko n’Itegeko Nshinga,Me Evode Uwizeyimana yashimangiye ko ruswa ari imungu ibuza igihugu kugera ku butabera busesuye, ikaba inabangamira imiyoborere myiza; ndetse ko idindiza iterambere ry’igihugu n’abagituye.
Yagize ati:"Mu kurwanya ruswa hagomba kubaho ubufatanye hagati y’inzego zose; zaba iza Leta, izabikorera, Imiryango itegamiye kuri Leta, n’Imiryango Mpuzamahanga."
Yashimye intambwe yatewe n’Ikigo gishinzwe imiyoborere myiza na Polisi y’u Rwanda mu gutegura Inama nyunguranabitekerezo ku gukumira no kurwanya ruswa.

Me Uwizeyimana yibukije ko U Rwanda ruri ku isonga y’ibindi bihugu mu kurwanya ruswa; akaba ari muri urwo rwego hafashwe ingamba zitandukanye zishingiye ku ihame ryo kutihanganira na gato ruswa nk’uko ari cyo cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ U Rwanda; aho yavuze ko kugira ngo U Rwanda rugere ku mutekano usesuye, hagomba kubaho amajyambere n’imibereho myiza y’abaturage ndetse ko ruswa igomba kurandurwa burundu.
Muri iyo Nama, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Itumanaho Tigo – Rwanda, Philip Amoateng basinye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha birimo na ruswa.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo no kurwanya ruswa, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi yavuze ko ubushake bwa Leta, ubukangurambaga bukorwa ahantu hanyuranye, guhanahana amakuru kuri ruswa no guhana abahamwe na yo bitanga umusaruro mu gutuma Abanyarwanda barushaho kuyirinda.
Yavuze ko ibyaha bya ruswa byagiye bivugwa muri Polisi y’u Rwanda ubu byagabanutse kubera ingamba zafashwe; aha akaba yaragize ati:"Ubu abapolisi ubwabo batangiye kujya bafata abashaka kubaha ruswa, ku buryo ubu turi ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa mu gihugu."

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage no guteza imbere imiyoborere myiza mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), Justus Kangwagye yagize ati:" Twiyemeje gukora ibishoboka byose mu kurwanya ruswa. Iyi Nama nyunguranabitekerezo ni ikimenyetso cy’ubufatanye cyerekana ko tuzagera kuri iyo ntego yo kuyirandura burundu."
Asoza ku mugaragaro iyo Nama, Umunyamabanga Uhoraraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Odette Uwamariya yavuze ko bashyize imbaraga mu kurwanya ruswa; cyane cyane mu nzego z’ibanze; aho yasabye buri wese kugira uruhare mu mitangire myiza y’amasoko ya Leta atandukanye.
Umunyamabanga Uhoraraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu na we yasabye ko habaho ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye mu kurwanya no guca ruswa y’uburyo bwose.
Abatanze ibiganiro muri iyo Nama bose bagiye bagaruka ku ngaruka mbi za ruswa ku byerekeranye n’umutekano, ubutabera, iterambere ndetse no ku miyoborere myiza.
Kinyarwanda
English











