Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Inzego za Leta zirimo Minisiteri eshatu na Polisi zafatanyije gukangurira abatuye Burera na Gicumbi kwirinda ibiyobyabwenge

Inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ubuzima, iy’Urubyiruko, Ubushinjacyaha Bukuru na Polisi y’u Rwanda ku wa gatatu tariki 27 Ukuboza uyu mwaka zafatanyije gukangurura abatuye uturere rwa Burera na Gicumbi kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.

Abayobozi b’izi nzego batanze ubu butumwa mu nama bagiranye n’abatuye utu turere yabereye mu  kagari ka Ndago , mu murenge wa Rusarabuye (Burera) ahari hateraniye abatuye utu turere barenaga ibihumbi bibiri.

Ubutumwa bw’abo bayobozi bwibaze ahanini ku bubi bw’Ibiyobyabwenge n’ingaruka abyishoramo bahura na zo; hanyuma babasaba kureka no kwirinda kubyinjiza mu gihugu, kubitunda, kubicuruza no kubikoresha.

Mu butumwa yagejeje kuri iyo mbaga y’abaturage, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yababwiye ati,"Ubw’Umukuru w’Igihugu yasozaga Inama y’Umushyikirano ya 15 yagarutse ku kibazo cy’Ibiyobyabwenge nka kimwe mu bigira ingaruka ku iterambere, umutekano n’imibereho myiza y’ abaturage; ndetse aha umukoro inzego bireba kubica mu gihugu. Ni muri urwo rwego twaje aha kugira ngo tuganire namwe, tunafatire hamwe ingamba zo kubica burundu."

Yagize kandi ati,’"Twakoze byinshi byiza biteza imbere Igihugu cyacu n’ abagituye; ariko n’ubwo bimeze bityo hari ibikoma mu nkokora inzira y’iterambere turimo; kandi ibiyobyabwenge  na magendu biza ku isonga mu bidindiza gahunda z’Igihugu zirimo izerekeranye n’umutekano, ubukungu n’imibereho myiza iterambere."

Minisitiri Kaboneka yongeyeho ati, "Twifuza abaturage bazima, abaturage bafite imbaraga zo gukora bakiteza imbere bakanateza imbere Igihugu; ariko ibyo ntibyagerwaho hari abishora mu biyobyabwenge; abandi bakora magendu kandi amafaranga ava mu misoro ari yo akoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, amashuri n’ibitaro. Baturage ba Burera na Gicumbi, uyu munsi twabazaniye ubutumwa buvuga ngo: Muce ukubiri n’ibiyobyabwenge na magendu; kandi mwirinde guhishira ababyishoramo kabone n’iyo baba abavandimwe, inshuti cyangwa abaturanyi banyu."

Abaturage bari aho beretswe abantu 160 bafatanywe ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga zo mu masashi zitemewe mu Rwanda; abandi  bakaba barafatanywe magendu y’ibicuruzwa by’ubwoko butandukanye; aba bose bakaba barafashwe mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Avuga kuri aba bantu, Minisitiri Kaboneka yagize ati,"Aba bose bafite imbaraga zo gukora ibibateza imbere byemewe n’amategeko, ariko bahisemo kuzishora mu biyobyabwenge na magendu; ingaruka zabyo zatangiye kubageraho kuko nk’uko mubibona barafunzwe . Bamwe muri aba bantu ni abavandimwe banyu; abandi ni inshuti n’abaturanyi banyu. Abanga gutanga amakuru yerekeranye na magendu n’abishora mu biyobyabwenge bamenye ko bagerwaho n’ingaruka zo kwigira ntibindeba cyangwa guhishira ababikora. Birakwiye ko buri wese yumva ko afite inshingano yo kubirwanya."

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yabwiye abo baturage ati,"Umukuru w'Igihugu yatanze umurongo ngenderwaho wo kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge. Inzego z'ubuyobozi mubona aha uyu munsi zaje kubishyira mu bikorwa, zikaba zibabwira ngo mwirinde kandi mureke  ibiyobyabwenge kuko bidindiza iterambere; kandi usibye n’ibyo bikaba bitera ababinywa gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana."

Yabwiye abari aho ko hari inzira zisaga 80 abakora magendu n'abakwirakwiza ibiyobyabwenge banyuramo babyinjiza muri Burera babikuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; ariko  ko Inzego zose zahagurukiye kurwanya no guca ukwishora mu biyobyabwenge; ndetse ko ubwo bufatanye ari bwo bwatumye bariya 160 bafatamwa magendu n'inzoga zitemewe mu Rwanda.

IGP Gasana yagize kandi ati,"Urubyiruko ruza ku isonga mu bishora mu biyobyabwenge. Ababicuruza bamenye ko batazigera bihanganirwa kuko bangiza ahazaza harwo ndetse n’ah’Igihugu muri rusange kuko urubyiruko ari amaboko yacyo."

Mu ijambo rye , Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba yabwiye abari aho  ko ibiyobyabwenge bitera uburwayi budapfa gukira nka Kanseri n'indwara z'umutima; bityo asaba Abaturarwanda kubyirinda kuko bishyira ubuzima mu kaga.

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana yabwiye  abo baturage ibihano bihabwa umuntu uhamwe no kwishora mu biyobyabwenge ashingiye ku ngingo z'amategeko zirimo iya  594  ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Yababwiye ko umuntu wese ushora umwana mu biyobyabwenge mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’Ingingo yacyo ya 596.

Nyuma y’ibiganiro abo bayobozi bagiranye n’abo baturage hakurikiyeho igikorwa cyo kumena inzoga zitemewe mu Rwanda zafatiwe muri aka gace mu minsi ishize zigizwe  na litiro 614 za Kanyanga, amaduzeni 1,861 za Blue Sky, amaduzeni 1, 081 ya African Gin, amaduzeni 790 ya Living Waragi, amaduzeni 716 ya Chief Waragi, amaduzeni 163 ya Chase Vodka, amaduzeni 14 ya Kick Waragi, amaduzeni 182 ya Host Waragi,  amaduzeni atanu ya Coffee Spirit , amaduzeni 62 ya Kotoko, iduzeni 1 ya Hero, n’imwe ya Soft Gin.