Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Intumwa zo muri Burkina faso zishimiye uko Polisi y’u Rwanda irwanya ruswa

Itsinda ry’intumwa 2 zaturutse mu gihugu cya Burkina faso, kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Werurwe zasuye Polisi y’u Rwanda, zisobanurirwa ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho mu kurwanya ruswa.

Izi ntumwa zikaba zaje ziyobowe na Mamoudou Barry, akaba umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’iki gihugu yitwa “Coordination Nationale de Controle des Forces de Police).

Izi ntumwa zikigera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, zakiriwe n’ umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ubugenzuzi bw’umurimo muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi, wabasobanuriye ku buryo burambuye uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ruswa n’ibikorwa byo kwigwizaho umutungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, haba mu bapolisi no mu baturage, ndetse n’ingamba yashyizeho mu kubishyira mu bikorwa.

Yabwiye izi ntumwa ko ruswa idashobora kuranduka hatariho ubushake bwa Politiki, aho yagize ati:” Nka Polisi ishinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa, biradufasha kuko kurwanya ruswa biri mu byo na Leta yacu ishyiramo ingufu kandi inyigisho zivuga ububi bwayo zigera kuri buri wese.”

Yasobanuriye izi ntumwa ko, muri Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, no mu zindi nzego muri rusange, hari umuco wo kutihanganira ruswa kandi hagenda hashyirwaho ingamba ziyikumira aho yatanze urugero rw’amategeko n’ibihano biteganywa kuri ruswa, ku bufatanye hagati ya Polisi n’izindi nzego zifite kuyirwanya mu nshingano n’ibindi.

Aha yagize ati:” Ubutabera, ubushinjacyaha, urwego ry’Umuvunyi, itangazamakuru n’izindi nzego, ni bamwe mu bafatanyabikora ba Polisi mu kurwanya ruswa, ikindi ni uko n’abaturage, biciye mu nyigisho Polisi ibaha mu buryo buhoraho, batangiye kumva ububi bwayo, nabo badutungira agatoki aho yaba igaragara.”

ACP Mbonyumuvunyi yavuze ko n’ubwo hakoreshwa imbaraga mu kurwanya ruswa, hakiriho imbogamizi nke.

Kuri iyi ngingo yagize ati:” Kubera serivisi nyinshi duha abaturage kandi icyizere bafitiye Polisi kikaba cyarazamutse, ntihabura bamwe bagikoresha nabi maze bakijandika muri ruswa, turabahana ari nako dukomeza kwigisha bagenzi babo.”  

Mu ngero yatanze zo kurwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko hashyizweho  uburyo abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga babikora hifashishijwe ikoranabuhanga,  ubukangurambaga no gukoresha imbuga nkoranyambaga, n’izindi ngamba.

Mamoudou wari uyoboye izo ntumwa, yavuze ko basuye Polisi y’u Rwanda ngo bayigireho uburyo ikoresha mu kurwanya ruswa no kwigwizaho imitungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubera ibyo imaze kugeraho.

Aha yavuze ko Polisi y’u Rwanda iri mu zambere zabashije kurwanya ruswa kandi igakorana neza n’abaturage.

Yagize ati:”Ibyo twabonye nibyo nari niteze kuko Polisi y’u Rwanda ifite ubunararibonye n’ubushake mu kurwanya ruswa kandi ishishikajwe no gukora kinyamwuga, tukaba tugomba kuyigiraho niba dufite aho dushaka kugeza igihugu cyacu.”

Avuga ku kintu cy’umwihariko ahakuye, Mamoudu yagize ati:” Ibanga ni  ubushake bwa  Leta n’izindi nzego z’igihugu zikorera hamwe.Twashimishijwe n’uko Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego mu kurwanya ruswa, ndetse n’ingamba yashyizeho mu kuyikumira no kuyirwanya, bitweretse ko nta rwego rwakora rwonyine ngo rutsinde ruswa".

Mu ruzinduko zifite mu Rwanda kugeza ku itariki ya 17 Werurwe, izi ntumwa zizanasura Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Urwego rw’Umuvunyi, n’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC) riri mu karere ka Musanze.