Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti

Uwungirije Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa (ASG-DPKO) Bintou Keita, ku itariki ya 8 Gashyantare, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Haiti (MINUJUSTH).

Keita yashimye imikorere y’abapolisi b’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu. Yari kumwe n’umuyobozi w’abapolisi bo mu bihugu byose biri muri ubu butumwa Brig Gen Georges-Pierre Monchotte ndetse n’umuyobozi w’intara ya Grande-Anse yubatswemo ikigo cy’abapolisi b’u Rwanda hamwe n’abandi bayobozi.

Uru rugendo rwabo rwari rugamije kureba uko akazi gakorwa neza hagendewe ku butumwa n’inshingano Umuryango w’Abibumbye wageneye abakora ibi bikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Yagize ati:” twishimiye ibikorwa byanyu muri iki gihugu mu kugarura amahoro n’ituze ndetse n’ahandi u Rwanda ruri mu bikorwa nk’ibi. U Rwanda rwakoze ibintu by’ingirakamaro ku baturage ba Haiti”.

Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yari yarongereye igihe ubu butumwa buzarangira mu kwezi kwa mata 2018, ndetse itanga n’ubutumwa bw’inyongera ku bijyanye no gufasha ko inzego z’iki gihugu zikora hakurikijwe iyubahirizwa ry’amategeko n’uburenganzira bwa muntu, gufasha no kubaka igipolisi cy’iki gihugu  n’ibindi.

Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi bayo mu gihugu cya Haiti mu mwaka w’2010, ubwo itsinda ry’abapolisi bajyagayo nyuma y’uko iki gihugu gihuye n’akaga k’umutingito wacyibasiye ugahitana abaturage ibihumbi 100 abandi benshi bakava mu byabo. 

Ubu itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ririyo ni irya munani kuva mu mwaka w’2010, rigizwe n’abapolisi 140,  riyobowe na  Assistant Commissioner of Police (ACP)  Yahaya Kamunuga.