Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Ingo 177 zo mu turere twa Rubavu na Nyamasheke zahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba

Mu gihe icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda gikomeje hirya no hino mu gihugu, ingo 177 zo mu turere twa Rubavu na Nyamasheke zagejejweho amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Ubwo bayashyikirizwaga ku mugaragaro kuwa kabiri tariki ya 6 Kamena, abaturage b’uturere twombi basabwe kuyabungabunga neza kandi bakayabyaza umusaruro bityo akabafasha kwiteza imbere.

Mu karere ka Rubavu, uyu muhango wo guha abaturage ayo mashanyarazi wayobowe n’Umuyobozi w’Intara y’I Burengerazuba Munyantwari Alphonse ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda.

Nyuma yo guha ingo 64 amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba zo mu kagari ka Yungwe, mu mudugudu wa Rugogwe mu murenge wa Kanama; Guverineri Munyantwari yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera icyo gikorwa. Yagize ati:” urumuri ni inkingi y’umutekano. Kuba aba baturage bahawe amashanyarazi turabyishimiye kuko ni umurenge uri kure y’umuhanda n’ibindi bikorwa remezo. Turizera ko uyu muriro uzafasha aba baturage kwicungira umutekano kuko hazaba habona n’ubwo byaba ari nijoro”.

Umuyobozi w’Intara y’I Burengerazuba yakomeje asaba abaturage kujya bagira uruhare runini mu gutanga amakuru ku kintu cyose bakeka ko cyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira hakiri kare.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, we yashimiye abaturage kuba bariteje imbere cyane cyane ku bijyanye n’ubuhinzi.

Yabashimiye ubufatanye n’imikoranire myiza hagati yabo na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego ku buryo muri ako gace nta byaha bikunze kuhabera.  Cyakora yabasabye kutirara agira ati:” ubusanzwe aka karere ni irembo ry’igihugu, kubera guhahirana hagati y’abaturage baturiye ibihugu byombi, hinjirira ibintu byinshi bifitiye akamaro abaturage n’igihugu ku buryo bifasha mu mibereho ya buri munsi. Murasabwa ariko kwitonda kuko hari abandi bashobora kuhanyuza ibintu bibi nk’ibiyobyabwenge n’ibindi”.

DIGP Marizamunda yanabasabye kugira n’uruhare mu gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha, bakagira ishyaka ryo kubaka igihugu cyabo no kugiteza imbere.  

Iki gikorwa cyari cyabanjirijwe n’umuganda wo gutunganya umuhanda uhuza akagari ka Yungwe mu karere ka Rubavu n’akagari ka Arusha mu karere ka Nyabihu.

No mu karere ka Nyamasheke imiryango 113 yashyikirijwe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Assistant Commissioner of Police Benoit Kayijuka ari kumwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien basabye abaturage kuyifashisha mu bikorwa bibateza imbere ndetse akanabafasha kwicungira umutekano.