Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Inama yahuje abayobozi muri Polisi y'u Rwanda ku kurwanya ibyaha

Inama y'abayobozi mu nzego zitandukanye ba Polisi y'u Rwanda yateraniye ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru ejo taliki ya 3 Ukwakira , aho yize ku bintu byinshi birimo ingamba zo kurwanya  ibyaha no kuzamura imibereho y'abapolisi.

Iyi nama yaguye yari yitabiriwe n'abaminisitiri barimo Francis Kaboneka w'Ubutegetsi bw'igihugu na Dr Diane Gashumba w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango, bari batumiwe nka bamwe mu bafatanyabikorwa b'ibanze  ba Polisi.

Iyi nama y'abayobozi ba Polisi yitabiriwe n'abagera kuri 250 barimo ba Komiseri, abayobozi n'abayoborwa kugeza ku rwego rwa sitasiyo ya Polisi , yize ku bikorwa bya Polisi cyane ibyibanda ku kubungabunga ituze ry'abaturage, umutekano wo mu mihanda, ubugenzacyaha ndetse n'ibindi bikorwa byihariye muri Polisi.

Minisitiri Kaboneka afata ijambo muri iyi nama, yavuze ku kamaro ubufatanye bwa Polisi y'u Rwanda na Minisiteri ayoboye cyane inzego z'ibanze, bwagira uruhare mu kuzamura imibanire y'abaturage kandi bugakemura ibibazo byabo nk'uburyo bwo guteza imbere imibereho yabo.

Yibanze ku ishyirwa mu bikorwa rya zimwe muri gahunda za Leta nk'Ubudehe, VUP Umurenge na Girinka nk'uburyo bwo kuzamura imibereho y'abaturage.

Minisitiri Gashumba we ku rundi ruhande, yavuze ku kurinda umwana no ku bufatanye bwa Polisi n' inzego z'ibanze mu kurangiza burundu ikibazo cy'abana bo mu muhanda.

Agaragaza ingamba zo guca abana mu muhanda, Minisitiri Gashumba yagize ati:"Ababyeyi ba ntibindeba nabo bagomba kubibazwa." Yongeyeho ko inzego zose zigomba gufatanya kuvana abana mu muhanda bakajyanwa mu ishuri.

Yagaragaje ubushake Leta ifite ku kurangiza iki kibazo kandi avuga ko Polisi ikeneweho ubufasha no kurinda ibigo ngororamuco by'aba bana , byaba ibya Leta n'iby'abikorera.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana mu ijambo rye, yashimye akazi kakozwe, ibikorwa byakozwe cyane cyane ibyaciye intege ibyaha bimwe nk'iterabwoba, icuruzwa ry'abantu n'ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina , ruswa n'ibindi.

IGP Gasana yagarutse ku buryo hazongerwa ibikorwa byo kubungabunga umutekano wo mu muhanda n'ibindi byaha bijyanye nawo.

Yakomoje kandi ku bunyamwuga n'imyitwarire myiza nk'urufunguzo rw'ibikorwa byo kubungabunga no kurinda umutekano w'abaturage.

Muri iyi nama kandi, hagaragajwe ko ibyaha byagabanutseho 12 ku ijana hagati ya Mutarama na Nzeli uyu mwaka.

Iyi nama isanzwe iba ku buryo buhoraho imenyesha kandi ifasha mu kugenzura aho  gufata ingamba zihamye mu guhangana n'ibiba bibangamiye umutekano bigeze.