Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Kamena, Polisi y'u Rwanda yatangije gahunda yo kurwanya ibyaha izamara imyaka 5, ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bukaba buzaba bufite insanganyamatsiko igira iti:" Duteze imbere amahoro n'umutekano”.
Muri ubu bukangurambaga bw’imyaka 5, hazashyirwa imbaraga mu gukangurira abaturage gukomeza gukumira no kurwanya ibyaha, guhuza imbaraga mu gukora imikwabu yo kurwanya ibyaha bikunze kugaragara, gukomeza guhanahana amakuru, kurwanya akarengane ndetse no guteza imbere umutekano wo mu muhanda.
Kugirango iyi gahunda y'imyaka 5 yo kurwanya ibyaha igerweho neza, Polisi izabifatanyamo n'abafatanyabikorwa batandukanye.

Muri abo bafatanyabikorwa, ab'ingenzi ni Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Minisiteri y'Ingabo, Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Minisiteri y'Ibikorwa remezo, Inzego z'Umutekano, iz'Ubutabera n'abandi bafatanyabikorwa.
Gutangiza iyi gahunda yo kurwanya ibyaha, ni imwe mu ngingo zaganiriweho n'abitabiriye Inama Nkuru ya Polisi yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 17 Kamena, ikaba yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y' u Rwanda ku Kacyiru.
Mu ijambo Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yagejeje ku bari bitabiriye iyi nama Nkuru ya Polisi, ubwo yatangizaga ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bw'imyaka 5, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kwihitiramo icyiza, no kubashishikariza kumva ko gukumira no kurwanya ibyaha ari inshingano zabo, hagamijwe gutura mu midugudu izira icyaha.

Yavuze ati:“Kwishora mu byaha ni uguhitamo nabi, kuko bigira ingaruka ku mutekano, amategeko, ubuzima n'imibereho myiza y'abaturanyi. Ubutumwa buzatangwa muri ubu bukangurambaga buzibanda kuri iki gitekerezo.”
Minisitiri Busingye yahamagariye abafatanyabikorwa ba Polisi muri ubu bukangurambaga gukorana ubwitange kugirango intego z'ubu bukangurambaga zigerweho.
Minisitiri Busingye yanashimiye ibikorwa by'indashyikirwa Polisi y'u Rwanda imaze kugeraho muri iyi myaka 18 imaze ishinzwe.

Aha yavuze ati:“Polisi y'u Rwanda kuva yashingwa mu 2,000, imaze kugera kuri byinshi birimo gukumira no kurwanya ibyaha, gukorana bya hafi n'abaturage n'abandi bafatanyabikorwa, umutekano wo mu muhanda, kongera ubushobozi n'ibindi."
Yasabye ko hakongerwamo imbaraga, kugirango hagerweho ibirenze ibi, bikazatuma habaho iterambere rirambye ry'igihugu.
Ku ruhande rwe, Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda (Inspector General of Police -IGP) Emmanuel K. Gasana, yavuze ko Polisi y'u Rwanda yongereye ubushobozi bwayo, imikorere ikaba yaragiye irushaho kuba myiza uko imyaka yagiye itaha, imikoranire myiza n'abaturage n'abandi bafatanyabikorwa barimo n'Itangazamakuru, anavuga ko Polisi itazatezuka kuri izo ntego, ikazakomeza gukora ibishoboka ngo igihugu gikomeze kugira amahoro n'umutekano, ibi bikazatuma igihugu gikomeza gutera imbere ku buryo bwihuse.
Iyi nama nkuru ya Polisi yafashe imyanzuro itandukanye, umwe muri yo ni ukongera kunoza integanyanyigisho z’amashuri ya Polisi bigendanye n’intego za Polisi y’u Rwanda, bitewe n’impinduka zabaye zirimo ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau –RIB) n’ Ikigo cy’igihugu gipima ibimenyetso byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).
Kinyarwanda
English











