Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, yavuze ko umutekano, imiyoborere myiza, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage muri Afurika, bigira uruhare mu mahoro n’umutekano w’uyu mugabane.
Yavuze kandi ko inzego z’umutekano ziharaniye guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’inkingi y’iterambere, umusaruro waba kugera ku majyambere ibihugu byose byifuza.
Ibi Minisitiri Busingye yabivuze kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nyakanga, ubwo yatangizaga ibiganiro ngarukamwaka ku mahoro, umutekano n’ubutabera, bigenewe abapolisi bakuru 28 baturuka mu bihugu 8 bya Afurika, ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Ibi biganiro bigenewe abapolisi bakuru barimo gukurikirana amasomo y’icyiciro cya 6 ku by’ubuyobozi mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, bifite insanganyamatsiko igira iti:”Gushyira imibereho myiza y’abaturage muri gahunda y’inzego z’umutekano: Inkingi y’Amahoro n’Iterambere rirambye.”

Ibihugu aba bapolisi baturukamo ni Ethiopia, Kenya, Namibia, South Sudan, Sudan, Tanzania, Uganda, n’u Rwanda.
Minisitiri Busingye yavuze ko ibiganiro nk’ibi ari umwanya mwiza wo guhanahana ubunararibonye hagati y' aba bapolisi bakuru n’impuguke n’abashakashatsi ku mahoro n’umutekano, iterambere n’ubutabera ku buryo Afurika yagera ku iterambere rirambye yifuza.
Aha yavuze ati:”Niba umutekano, cyane cyane uw’abantu n’ibyabo biganisha ku mibereho myiza y’abaturage ari inkingi iterambere rishingiyeho, birumvikana ko byombi bikomatanye, twagera ku iterambere twifuza.”
Yavuze kandi ko kugirango umutekano ugerweho neza, ari ngombwa ko abapolisi bahabwa ubumenyi bugezweho bubafasha gukora kinyamwuga bukanabafasha kumva neza aho umutekano w’Igihugu, akarere n’Isi, by’umwihariko umutekano ushingiye ku mibereho myiza y’abaturage uhurira n’iterambere.
Minisitiri Busingye yakomeje avuga ati:”Ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika, koroshya urujya n’uruza rw’abantu, amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano ashyirwaho imikono hagati y’ibihugu, byose bigaragaza gushaka inzira yageza Afurika ku mutekanoushingiye ku mibereho myiza y’abaturage n’iterambere.”

Profeseri Patrick Loch Otieno Lumumba.
Yasoje avuga ko yizera nta shiti ko ibi biganiro bisa n’ibisoza amasomo aba bapolisi bakuru bari bamazemo umwaka bahawe, bizabafasha guhangana n’ibyaha bibangamira umutekano muri iki gihe, kuko yizeye ubunararibonye bw’impuguke n’abashakashatsi babitanze.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen. James Kabarebe waganirije abo bapolisi ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu iterambere ry’abaturage, yavuze ati:”Inzego z’umutekano mu Rwanda zibana n’abaturage, dufatanya nabo muri byose, kandi ibi byatumye bagirira icyizere inzego z’umutekano zabo. Tuzakomeza kuba mu b’imbere mu gukorana n’izindi nzego mu guteza imbere abaturage n’Igihugu cyacu, no kurinda abanyarwanda.”
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (Inspector General of Police -IGP) Emmanuel K. Gasana, yavuze ko gukumira icyaha kitaraba no guharanira imibereho myiza y’abaturage bigendana.
Yavuze ati:”Imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage, ni imwe mu ntego twihaye dufatanyije n’izindi nzego z’umutekano, iz’ubutabera, ubuzima, inzego za Leta n’izigenga, kugirango dushobore kurwanya icyatuma habaho gukora ibyaha kandi tuzamure imibereho myiza y’abaturage.”

Josephine Ajema Odera.
Mu bandi batanze ibiganiro, harimo umuyobozi w’Ishuri ry’amategeko muri Kenya ( Kenya School of Laws) Profeseri Patrick Loch Otieno Lumumba wavuze ku miyoborere myiza nk’imwe mu nkingi z’imibereho myiza y’abaturage, akaba yavuze ati:”Imiyoborere myiza ituma abaturage bagira umutekano, bityo bagatera imbere mu mibereho yabo.”
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere myiza mu Rwanda Prof. Anastase Shyaka, we yatanze ikiganiro ku ruhare rw’inzego z’umutekano nk’imwe mu nzira zo kwishakamo ibisubizo u Rwanda rwafashe, naho Josephine Ajema Odera avuga ku ruhare rw’abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika mu mibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi w’ Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye yavuze ko abarimu batandukanye bahaye ubumenyi aba banyeshuri, bakaba baranakoze ingendoshuri hagati mu gihugu no hanze yacyo, anavuga ko ibi biganiro byateguwe mu rwego rwo kubongerera ubumenyi ku cyakorwa ngo inzego z’umutekano zigire uruhare rugaragara mu gushakira imibereho myiza abaturage kuko ariyo nkingi y’amahoro n’iterambere, bagahabwa ubunararibonye n’abashakashatsi, abafata ibyemezo bya Politiki n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu zijyanye n’umutekano n’ubutabera.

Mu muhango wo gusoza ibi biganiro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba Amb. Nduhungirehe Olivier,yavuze ko imibereho myiza y’abaturage igira uruhare rukomeye mu mahoro n’iterambere rirambye bya buri gihugu.
Aha yavuze ati:u Rwanda rufata imibereho myiza y’abaturage nk’imwe mu nkingi ikomeye ituma habaho iterambere ry’abaturage kandi tugaharanira guteza imbere no guha ubushobozi abatishoboye.”
Yavuze bimwe mu byo abanyarwanda biyemeje gukora hagamijwe kwishakamo ibisubizo, nk’Ikigega cy’ Agaciro, Gahunda ya Gir’inka, Umuganda wa buri kwezi, n’ibindi, kandi byose bikaba bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Kinyarwanda
English










