Kuri uyu wa 3 Ukuboza ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda habareye ibiganiro byahuje imboni z'uburinganganire mu mitwe itandukanye yaPolisi y’u Rwanda aho bahawe ibiganiro n’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda maze bakagaragaza ko bishimiye ibimaze kugerwaho.
Ikiganiro cyabimburiye ibindi cyatanzwe na Commissioner of of Police(CP) Daniel Nyamwasa, akaba yibanze ku mateka y’ukuntu igitsina gore cyakunze kujya gikorerwa ihohoterwa ritandukanye ahanini hitwajwe umuco.
CP Nyamwasa yagaraje amoko y’ihohoterwa , ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irishingiye ku mutungo n’ihohoterwa rishingiye ku ishenguramutima.
Yanagarutse ku kuntu kera mu Rwanda hakunze kuba ihezwa ry'abakobwa mu mirimo imwe n’imwe nko mu nzego z’umutekano.

Yagize ati:”Mu gihe cy’abakoroni umukobwa cyaraziraga kujya mu mu nzego z’umutekano (mu gisirikare) na nyuma yaho byarabaga, ariko ubu ibintu byarahindutse ndumva ubu mu gipolisi dufite hagati ya 20 na 21 % by’abapolisikazi”.
Superintendent of Police (SP) Jules Ntare we, yavuze ko kuri ubu abakobwa bahabwa amahirwe angana n'aya basaza babo byose bigaturuka ku bushobozi bwa buri muntu.
Yagize ati:”Iyo dushaka abajya mu gipolisi amahirwe ahabwa abahungu angana n’ahabwa abakobwa,yego hari abagira amahirwe macye ariko ni kimwe n’uko hari abahungu nabo basigara.Byose bituruka ku buryo batsinze ibizamini dutanga,no mu butumwa bw’akazi hanze y’u Rwanda ntawe duheza”.
Yakomeje agaragaza ukuntu abakobwa leta yagerageje kujya iborohoreza mu kazi kabo ka buri munsi nk’aho iyo yashatse umugabo aba yemerewe kujya gukorera hafi y’urugo rwe akajya akora ataha iwe.

Ikiganiro cya 3 cyatanzwe na Chief Superintendent of Police (CSP) Teddy Ruyenzi, mu kiganiro cye yasabye aba abakobwa kudapfusha ubusa amahirwe baba bafite ,ahubwo bajye bayakoresha neza.
Yabasabye kujya barangwa n’indangagaciro nyarwanda bakirinda kumva ko kuba baragiye mu nzego z’umutekano bagomba gusuzugura abagabo babo cyangwa abandi bantu.
CSP Ruyenzi yagize ati:” Amasomo ya gipolisi mwahawe,umwambaro wa leta mwambara ntibigatume mwitwara nabi mwitwaje icyo muricyo.Nibyo muri abayobozi ariko mujye mumenya ko mugomba no kwita ku nshingano zo mu rugo, mwubahe abagabo banyu”.
Yakomeje abasaba kujya bategura gahunda y’ibyo bashaka kugeraho,baharanire guhora biyungura ubumenyi,gufasha mu kazi no mu buzima bwa buri munsi.
Inspector of Police Marie Solange Bihoyiki yaje ukorera muri Nyamagabe(DPU), umwe mu bantu bagera ku 100 bari bahagarariye abandi mu guteza imbere ihame ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda yavuze ko yishimiye ibiganiro bahawe ko bibongerera imbaraga mu kazi.Avuga ko amahirweigihugu kibaha batazayapfusha ubusa.

Yagize ati:”Duhabwa amahirwe angana mu gipolisi,inshingano ni zimwe, abagore turoherezwa mu butumwa bw’akazi nk’abagabo, twoherezwa mu bigo hano mu gihugu guhagararira Polisi(Attachments) n’ibindi bitandukanye, ayo mahirwe ntitugomba kuyapfusha ubusa”.
Yakomeje avuga ko ubutumwa agiye gushyira bagenzi be ari ugukomera ku muco wa disipulini mu kazi ko ibindi byose bizagerwaho.
Raporo ya Global Gender Gap Index yo muri uyu mwaka wa 2017 yashyize u Rwanda ku mwanya wa 4 ku isi n’uwambere muri Afrika mu bihugu biha amahirwe igitsina gore mu nzego zifatirwamo ibyemezoibyemezo.Mu nama yumwe bw’Afrika Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba yahawe igihembo cyo kuba yarateje imbere abagore.
Kinyarwanda
English










