Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Ikipe ya Police HC yegukanye igikombe cya shampiyona 2019 nyuma yo gutsinda APR

Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi wasozaga shampiyona ya 2019, Police Handball Club yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda APR Handball Club ibitego 31 kuri 26.

Umukino wabaye kuri uyu wa 06 Nyakanga, ubera kuri Stade Amahoro i Remera ku isaha ya saa sita za kumanywa. Wari umukino wo kwishyura kuko umukino ubanza nanone Police HC yari yatsinze APR HC ibitego 35 kuri 31.

Umukino wari witabiriwe n’abantu benshi cyane baje kwihera ijisho kuko aya makipe yombi afatwa nk’amakeba kuko niyo ahora ahurira ku mikino ya nyuma isoza amarushanwa ayo ariyo yose hano mu Rwanda.



Umutoza w’ikipe ya Police HC yari yitabaje abakinnyi be basanzwe babanzamo barimo umunyezamu Bananimana Samuel, Cpl Mutuyimana Gilbert, Mukunzi Felix,Tuyishime Zachalie ,  Haruna, Brax , Rwamanywa Viateur  Nshimiyimana Alex ndetse akajya anyuzamo agasimbuza abakinnyi.

Igice cya mbere, iminota 30, ikipe ya APR yasatiraga cyane izamu rya Police HC ndetse ikabona ibitego, Police HC yo yageragezaga kurinda izamu ryayo  ariko igacishamo igasatira izamu rya APR HC. Iki gice cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 15 kuri 15.

Mu gice cya kabiri  ikipe ya Police HC yaje irusha cyane ikipe ya APR HC itangira kugenda iyisigaho ibitego 3 cyangwa 4. Byaje kugera aho umukino wose urangira Police HC irusha APR HC ibitego 6 byose.

Gusa inshuro nyinshi ikipe ya Police HC ikunda gutsinda iya APR HC kuko kuva mu mwaka w’2011 ikipe ya APR HC yatsinze ikipe ya Police HC rimwe gusa mu mwaka w’2017.



Nyamara Police HC itwaye iki gikombe cya shampiyona nyuma y’aho mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka APR HC nayo yari yayitsindiye ku mukino wa nyuma usoza amarushanwa yo kwibuka abakinnyi n’abakunzi ba siporo bazize Genoside yakorerwe abatutsi mu 1994.

Aha niho umutoza n’abakinnyi b’ikipe ya Police HC bavuga ko bakuye imbaraga zo kutongera gutsindwa na APR .

Nyuma y’umukino wo kuri uyu  wa 06 Nyakanga umutoza wa Police HC , Inspector of Police(IP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko  bamaze gutsindwa ku mukino wo kwibuka abakunzi ba siporo n’abakinnyi muri rusange bazize Genoside yakorewe abatutsi mu 1994,  barebye ibyo bagomba gukosora mu ikipe.

Yagize ati: “Tubashije gutsinda APR HC kabiri kikurikiranya muri iyi mikino  isoza  shampiyona  kubera ko twakosoye m’ubwugarizi ndetse tunazana amaraso mashya m’ubusatirizi.”

IP Ntabanganyamana yemera ko ikipe ya APR HC ndetse n’andi makipe yo mu Rwanda bahangana nayo ari amakipe meza akomeye, bityo  akaba aha ikipe ya Police HC umukoro wo gukora cyane kugira ngo ibe yabasha guhangana n’andi makipe yo mu bindi bihugu.



CPL Mutuyimana Gilbert,  kapiteni w’ikipe ya Police HC  nyuma y’umukino  yashimiye abakinnyi  bagenzi be ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’abafana muri rusange ubwitange bagaragaje muri uyu mwaka wa shampiyona.

Ati: “Mu by’ukuri ndashimira cyane ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’abafana kuba baba hafi y’ikipe kandi nkabasaba gukomeza kuyiba hafi. Ndashimira n’abakinnyi bagenzi bange ubwitange n’umurava bikomeje kubaranga tukaba tubasha kwitwara neza.”

Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2019, Police HC izaserukira u Rwanda mu marushanwa ahuza amakipe yatwaye ibikombe bya shampiyona mu bihugu byayo (Champions league). Ni amarushanwa azabera mu gihugu cya Cape vert.