Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Ihuriro rya 9 ry’Abapolisikazi riribanda ku kubungabunga ihame ry’uburinganire hagamijwe gukora kinyamwuga

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Mata 2018, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hateraniye ihuriro ngarukamwaka ry’iminsi ibiri rihuje abapolisikazi bagera kuri 200, rikaba ririmo kwibanda ku kubungabunga ihame ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda hagamijwe gukora kinyamwuga.

Polisi y’u Rwanda ikaba yaratangiye gukoresha amahuriro nk'aya mu myaka 8 ishize, rikaba muri rusange riba rigamije guha abapolisikazi umwanya wo kungurana   ibitekerezo n’ubunararibonye ndetse no guhererwa  hamwe impanuro n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, n’ubw’Igihugu muri rusange.

Ihuriro ry’uyu mwaka rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti:” Kubungabunga ihame ry’uburinganire hagamijwe gukora kinyamwuga.”

Mu muhango wo gufungura iri huriro, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, Deputy Inspector General of Police for Administration and Personnel (DIGP/AP) Juvenal Marizamunda, yavuze ko iri huriro ari umwanya wo  kuganira ku byagezweho,  kurebera hamwe imbogamizi zigihari hagamijwe gutegura n'ibizakorwa mu rwego rwo gushyigikira  icyateza imbere abagore muri Polisi y'u Rwanda.

Yavuze ati:”Muri Polisi y’u Rwanda, turizera ko guha ubushobozi abapolisikazi no kumenya impano zabo ari ingenzi mu kugera ku nshingano zacu zo gucunga umuteknano w’abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ati:”Ihame ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda tuzakomeza kuryubaka kandi duharanire ko twagira igipolisi kishimiwe na buri wese yaba umugore cyangwa umugabo.

DIGP Marizamunda yavuze kandi ati:” guteza imbere ihame ry'uburanganire muri Polisi y’u Rwanda ni bwo buryo bwizewe bwo kugera ku bunyamwuga twifuza. Uburinganire ntabwo ari imibare gusa ahubwo ni uguha amahirwe angana abapolisikazi n'abapolisi mu gucunga umutekano w'abaturarwanda.”

Yasabye abapolisikazi bitabiriye iri huriro kuzaribyaza umusaruro, bakazajya bakorana na bagenzi babo b’abagabo nk’ikipe imwe mu mirimo yabo ya buri munsi, anabizeza ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwiteguye kuzabafasha kugirango bazagere ku nshingano zabo.

Umuhuzabikorwa w’imiryango ishamikiye ku muryango w’abibumbye mu Rwanda (One UN Resident coordinator) Fodé Ndiaye, yavuze iri huriro ry'abagore b'abapolisi ari umwanya mwiza wo kwishimira umusanzu w'abagore mu gufasha  Polisi y'u Rwanda kugera ku nshingano zayo, anashimira abapolisikazi akazi katoroshye bakora bagamije iterambere ry’igihugu.

Yavuze ati:”Amahoro n’umutekano ntibyagerwaho igihe cyose umugore adahawe ubushobozi ngo nawe atange umusanzu wo kubaka igihugu.”

Yanashimye uruhare u Rwanda rugira mu kugarura no kubungabunga amahoro ku isi aho yavuze ati:”Umuryango w'abibumbye urashimira u Rwanda kuba ari igihugu cya kabiri ku mu bihugu bya Afurika mu kugira umubare munini w’abapolisikazi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.”

Yakomeje avuga ati:” Umuryango w'abibumbye kandi uzi uruhare abapolisikazi b’u Rwanda bagira mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’amakimbirane yo mu ngo, babinyujije mu bigo bya Isange One Stop Centers ndetse n’uko bunga imiryango iba ibanye mu makimbirane ku buryo ubu hari iyo bunze ikaba ibanye mu mahoro.”

Yasoje avuga ko imiryango ishamikiye ku muryango w’abibumbye mu Rwanda yishimira ubufatanye ifitanye na Polisi y’u Rwanda, anizeza ko izakomeza ubwo bufatanye buzibanda cyane cyane ku guteza imbere imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, no gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.