Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yakiriye ku meza Umuyobozi w'Urwego rushinzwe Umutekano rusange mu Bwami bwa Yorodaniya (Jordan), Maj. Gen. Obeidallah Abedrabbuh Maaitah ndetse n’intumwa ayoboye.
Ni ibirori byabereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, byitabirwa n’Abayobozi bakuru bombi bungirije ba Polisi y’u Rwanda n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, byaranzwe n’ubusabane n’ibiganiro bitandukanye.
CG Namuhoranye yashimiye mugenzi we, Maj. Gen. Obeidallah Abedrabbuh Maaitah, kuba yarubahirije isezerano ryo gusura u Rwanda, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y'ubufatanye yasinywe hagati y'inzego zombi.

Yagize ati: “Aya masezerano yafunguye amarembo y'ubufatanye bwagutse mu nzego zitandukanye zifitiye impande zombi akamaro, anatanga urufatiro rwo kurushaho gushimangira umubano n'imikoranire hagati y'inzego zacu.”
Maj. Gen. Obeidallah yashimiye u Rwanda uko rwamwakiriye, anashimira Polisi y’u Rwanda imbaraga ishyira mu bufatanye n’urwego rw’Umutekano rwa Yorodaniya.
Yijeje kandi gushyigikira no gukomeza ubufatanye nk’imwe mu nkingi yo kugera ku mutekano urambye ukomotse ku bufatanye bw’impande zombi.







Kinyarwanda
English









