Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: IGP Munyuza ari mu Butariyani mu ruzinduko rw’akazi

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza  ari mu gihugu cy’  u Butariyani mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, mu rwego rwo gutsura umubano ushingiye ku bufatanye hagati ya Polisi y’ u Rwanda  na Polisi y’ u Butariyani ( Carabinieri).

Kuri uyu wa mbere mu murwa mukuru Roma,  IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro na mugenzi we Gen. .C. A Giovani Nistri umuyobozi wa Polisi y’ u Butariyani (Carabinieri).
 
IGP Munyuza yavuze ko Polisi z’ibihugu byombi zisanganwe umubano mwiza.  Ubu hakaba harimo kunozwa ubufatanye mu rwego rwo kubungabunga amahoro.


Yagize ati “Turi hano kugira ngo dukomeze kubaka ibyagezweho hagati y’inzego zombi tunaharanira kurangwa n’ubufatanye bw’igihe kirambye.

Yakomeje agira ati “Polisi y’u Rwanda   ishyize imbere kubaka  ubushobozi binyuze mu mahugurwa ndetse tuniyubaka mu bijyanye n’ibikoresho bigezweho mu rwego rwo guhangana n’igishobora guhungabanya umutekano.’’

Mu mwaka 2017 Polisi y’u Rwanda na Carabinier basinye amasezerano y’ubufatanye ashingiye  ku guhanahana  inyigisho n’amahugurwa arimo ayo kurwanya iterabwoba, inyigisho zigenerwa abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro, imicungire y’umutekano ku mipaka,  ku bibuga by’indege ndetse n’amahugurwa mu kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Binyuze  muri aya masezerano y’ubufatanye Abapolisi 480 b’u Rwanda bamaze guhabwa amahugurwa  mu byiciro bitandukanye harimo ayo kurwanya iterabwoba,  ayo kugarura ituze n’umutekano muri rubanda (Public order management) guhugura ishami rya Polisi ricunga umutekano hifashishijwe imbwa, ndetse n’amahugurwa  ahabwa umutwe wa Polisi ushinzwe gutabara aho rukomeye (special forces training).



IGP Munyuza akomeza avuga ko kubaka ubushobozi aribyo bizafasha mu kubungabunga umutekano haba mu gihugu ndetse no gukumira ibyaha mpuzamahanga byambukiranya imipaka.

Yagize ati “ Mu myaka 25 ishize nyuma  ya Jenoside yakorewe abatutsi muri mata  1994 u Rwanda rwatangiye kubaka igihugu gishya gishingiye ku mutekano hagamijwe kugera ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Hari impinduka zabayeho  ariko twizera ko  nibitaragerwaho bizagerwaho binyuze mu bufatanye.

Yashimangiye ko  umubano ushingiye ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri uzakomeza kwitabwaho. Ashimira ubutumire yahawe ndetse n’uko bakiriwe muri iki gihugu.

Muri uru ruzinduko IGP Munyuza yasuye ibigo bitandukanye bya Carabinieri ( Polisi y’u Butariyani) birimo  Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu mujyi wa Roma , icyumba kigenzurirwamo ibikorwa (operation control Room) ndetse n’ishuri rya Carabinieri Academy.

Gen.C. A Giovani Nistri umuyobozi wa Polisi y’u Butariyani yashimiye IGP Munyuza kuba yaritabiriye ubutumire ndetse n’intambwe ikomeje guterwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye  yasinywe n’impande zombi.

Yagize ati “Ubufatanye na RNP ni uburyo bwiza bwagufasha gukora kinyamwuga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.”