Mu mpera z’ukwezi gushize tariki ya 31 Kanama, muri Kenya hasojwe amarushanwa ahuza ibihugu byibumbiye mu muryango w’akarere k’Iburasirazuba (EAPCCO Games 2019). Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’amakipe 6 yose akaba yaritwaye neza ashobora kwegukana imidali 46 ndetse n’ibikombe 5.
Aya marushwanwa yari afite Insanganyamatsiko igira iti "Siporo mu gukomeza ubufatanye bw'ibihugu byo mu karere mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka."
Ni muri urwo rwego mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 04 Nzeri, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza arikumwe n’umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP /AP Juvenal Marizamunda ndetse n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda bakiriye amakipe yari yaserukiye u Rwanda mu marushwanwa mu gihugu cya Kenya.

Mu ijambo rye, IGP Dan Munyuza yashimiye abakinnyi uko bitwaye ndetse bagahesha ishema igihugu kuko bashoboye kwegukana imidali myinshi n’ibikombe, u Rwanda rukaza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange n’ubwo rwari rwaserukiwe n’amakipe make.
Yagize ati: ”Turabashimira uko mwitwaye, mwitwaye neza n’ubwo mwari bakeya, amakipe 6 gusa ugereranyije n’abo mwari muhanganye bari bafite amakipe menshi mu mikino itandukanye. Mu bihugu 7 byari hariya kuba mwarashoboye kuba aba kabiri, ni ikintu cyo kubashimira mwarakoze.”
IGP Munyuza yakomeje avuga ko n’ubwo bashimirwa kuba barabaye aba kabiri asanga bakomeje umuhate n’ishyaka bafite byanze bikunze mu marushanwa azakurikiraho bazaba aba mbere.

U Rwanda kuba arirwo ruzakira imikino ya EAPCCO Games2020, IGP Dan Munyuza yavuze ko amakipe ya Polisi y’u Rwanda agomba gutangira kwitegura ndetse bagatangira gukosora amakosa yagiye agaragara mu marushanwa yatambutse.
Yagize ati: ”Umwaka utaha nitwe (U Rwanda ) tuzakira ariya marushanwa, nk’igihugu kizayakira rero tugomba gutangira kwitegura neza haba ku bakinnyi ndetse n’indi myiteguro muri rusange kugira ngo irushanwa rizabe nta makemwa.”

Abatoza b’amakipe ya Polisi y’u Rwanda nabo bahawe umwanya bagaragaza uko amarushanwa yagenze, bashimira Polisi y’u Rwanda ko mbere y’uko amarushwanwa atangira yari yateguye amakipe yose ndetse ibaha n'ibizabafasha mu marushanwa.
Bose icyo bahurijeho, bavuze ko amarushanwa y'umwaka utaha bazitwara neza bakazabasha kuyegukana.
Twabibutsa ko amakipe y’u Rwanda uko yitabiriye irushanwa ari 6 yazanye ibikombe 5, bine byahawe amakipe aho ikipe ya Handaball yahawe igikombe, abakinnyi ba karate bahawe ibikombe 3 mu bahungu n’abakobwa, Taekwondo nayo ihabwa igikombe ndetse u Rwanda nk’igihugu cyabaye icya kabiri mu irushanwa ryose ruhabwa igikombe, hanabonetse kandi imidali 46 yahawe abakinnyi ku giti cyabo.
Kinyarwanda
English










