Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufukukye yasabye abayituye kwirinda kwishora mu biyobyabwenge by’amoko yose no gufatanya kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu , icuruzwa, ikoreshwa n’inyobwa ryabyo batangira ku gihe amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikora.
Ubu butumwa yabutanze ku wa kane tariki 17 z’uku kwezi mu gikorwa cyo kumena inzoga z’amoko atandukanye zitemewe mu Rwanda cyabereye mu kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, mu karere ka Nyagatare kitabiriwe n’Abayobizi mu nzego zitandukanye n’abatuye aho cyabereye.

Inzoga zamenwe zigizwe na litiro 110 za Kanyanga n’amakarito 280 za Zebra Warage; izi nzoga zikaba zarafashwe mu mezi abiri ashize ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage.
Igikorwa cyo kwangiza izi nzoga cyabanjirijwe n’urugendo rwa kilometero ebyiri; aho abarwitabiriye bazengurutse Umujyi wa Nyagatare bitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa bukangurira abantu b’ingeri zose kwirinda ibiyobyabwenge no gufatanya kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye urwo rugendo; banitabiriye igikorwa cyo kumenya izo nzoga; Guverineri Mufulukye yababwiye ati, "Kunywa ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi zimimo kuba bigabanya ubushobozi bwo gutekereza no gukora. Na none kandi kubishoramo amafaranga ni ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa nk’uko mubyirebera."

Yagize kandi ati," Ubwanyu muri abahamya ko nta cyiza cyo kwishora mu biyobyabwenge muhereye ku gikorwa cy’uyu munsi. Murasabwa kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera , mucuruze; ndetse munywe ibyemewe n’amategeko bidafite ingaruka ku buzima bw’abantu."
Umuyobozi w’iyi Ntara yagarutse ku ruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha agira ati,"Kubungabunga no gusigasira umutekano ntibigomba guharirwa inzego z’umutekano kuko zitabera hose icya rimwe. Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; ndetse ibyo igihugu kimaze kugeraho kibikesha kuba gifite umutekano usesuye. Buri wese akwiriye rero kugira uruhare mu gukumira icyawuhungabanya."

Uwungirije Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba , Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kumena izo nzoga ko ifatwa ryazo ryatewe n’imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe; aboneraho kubasaba kuba Afatanyabikorwa mu kurwanya no gukumira iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu batanga amakuru yerekeye ababikora.
Yagize ati,"Mu babyinjiza mu gihugu, ababicuruza, n’ababikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi harimo abavandimwe, inshuti n’abaturanyi banyu. Kubirwanya bisaba ubufatanye bwa buri wese. Uhishira umuntu wishora mu biyobyabwenge amenye ko ingaruka z’ibikorwa by’ubinywa cyangwa ubikoresha zizamugeraho kuko bamwe muri bo bakubita bakanakomeretsa abandi; bagakora n’ibindi bibangamira abandi."

CSP Muheto yabwiye urubyiruko rwari aho ati,"Muri amaboko y’igihugu n’imbaraga zacyo. Mwirinde kwishora mu biyobyabwenge ndetse n’ikindi cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu. Ntimugahishire ubinywa cyangwa ubicuruza kabone n’iyo yaba inshuti cyangwa umuvandimwe wanyu."
Kuri uyu munsi kandi ubukangurambaga ku kwirinda ibiyobyabwenge bwabereye mu turere twa Rulindo na Gicumbi; aha na ho Polisi ikaba yarakanguriye abahatuye kwirinda ibiyobyabwenge; ubu butumwa bukaba bwaratangiwe mu bikorwa byo kumena no gutwika ibiyobyabwenge byahafatiwe mu mezi ashize.
Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi 2018 gifite insanganyamatsiko igira iti:”Duharanire gutura mu mudugudu utarangwamo icyaha.”
Kinyarwanda
English











