Iriburiro
Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, ibi ikabikora ifatanyije n’abaturage kandi ikamenya ko aribo ikorera, byose bigakorwa hagamijwe ko amategeko yubahirizwa hagamijwe iterambere rirambye.
Uko imyaka itambuka, Polisi igenda ikora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage kugirango nabo bagire uruhare mu gukumira no kurwanya icyaha.
Iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kibanziriza izihizwa ry’isabukuru ya Polisi y’u Rwanda. ikrangwa n’ibikorwa byo gufasha imiryango itishoboye no gukangurira abaturage gukumira no kwirinda icyaha.
Uyu mwaka, icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kiratangira ku itariki ya 15 Gicurasi kizagere kuwa 16 Kamena, ubwo Polisi y’u Rwanda izizihiza isabukuru y’imyaka 18 imaze ishinzwe, uku kwezi kwahariwe ibikorwa byayo kukaba gufite insanganyamatsiko igira iti”Imyaka 18 y’ubufatanye mu kubungabunga umutekano: Duture mu mudugudu utarangwamo icyaha.”
Guteza imbere 'Umudugudu utarangwamo icyaha'
Polisi y’u Rwanda yizera ko guteza imbere ubufatanye bwayo n’abaturage mu kubungabunga umutekano no gufatanya na yo mu bikorwa bigamije kubateza imbere ari inkingi ya mwamba mu gukumira no kurwanya ibyaha; bikaba kandi biteza imbere gahunda z’Igihugu zigamije iterambere n’umutekano birambye.

Ibikorwa biteganyijwe mu cyumweru kibanza cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu mwaka wa 2018 bizibanda ku kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku miryango yatoranyijwe itishoboye ituye ahataragezwa amashanyarazi asanzwe; hakaba kandi hazubakwa ibiro by’imidugudu mu gihugu hose byagaragaye ko itarangwamo icyaha.
Mu gihugu hose, ingo 3000 ni zo zizahabwa amashanyarazi muri iyi gahunda yo kugeza ku baturage batishoboye amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Na none hazubakwa nibura ibiro bimwe by’umudugudu muri buri karere; ibyo biro bizashyirwamo ibikoresho by’ibanze bizifashishwa n’ababikoreramo. Bizaba kandi birimo icyumba abana bazajya bahererwamo ubumenyi butandukanye; icyo cyumba kibaka kizashyirwamo Televiziyo bazajya bareberaho amakuru, imikino n’imyidagaduro.

Na none muri icyo cyumweru, mu rwego rw’ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha hazakorwa ubukangurambaga ku kwirinda no gufatanya kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina, ubujura , icuruzwa ry’abantu, ruswa no kwirinda impanuka mu muhanda.
Ibyo Polisi izakora izabifatanya na Minisiteri y’Ubutabera, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ibikorwaremezo, iy’Urubyiruko, iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango; n’izindi nzego zirimo iz’umutekano n’iz’ibanze; hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bayo batandukanye.
Tugire Kigali, isukuye, itekanye kandi itoshye
Ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, tuzakora ubukangurambaga bugamije kugira Umujyi urangwamo isuku, ufite ibiti n’ubusitani byiza ndetse n’umutekano usesuye. Abazahiga abandi ku nshuro ya karindwi muri iki gikorwa cy’isuku n’umutekano, mu byiciro bitandukanye, bazahabwa ibihembo binyuranye.

Ubu bukangurambaga buri muri gahunda yo kongera ubufatanye n’imikoranire myiza na komite z’abaturage zo kwicungira umutekano no gukora neza amarondo, kurwanya ibiyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina n’iryo mu ngo, gukumira urusaku rubangamira abandi, kutajyana abana mu tubari no kutabaha inzoga n’ibisindisha, kwirinda inkongi z’umuriro, kurwanya imyigaragambyo, no kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Uruhare rw’Icyumweru cya Polisi
Mu myaka ishize, mu bikorwa byahariwe icyumweru cya Polisi y’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda, abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa bayo bahuriye mu bikorwa bigamije kubungabunga umutekano n’iterambere ry’abaturage.

Umwaka ushize, ibyakozwe byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 372. Hatanzwe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ku ngo 3200 ( ingo zigize umudugudu umwe muri buri karere) n’ibigo nderabuzima 30 mu gihugu.
Hanatanzwe kandi ubwisungane mu kwivuza ku baturage 700, hubatswe ibibuga by’umupira bibiri kimwe mu karere ka Rutsiro ikindi mu karere ka Gasabo, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 53 n’ibihumbi 800; hanabayeho kandi no gufatanya n’abaturage n’izindi nzego kurwanya nkongwa n’ibindi byonnyi mu bihingwa ku buso bugera kuri hegitari 46, hubatswe ubwiherero 150 bufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 23, hatanzwe ibigega by’amazi ku miryango 600 yo mu turere twa Gasabo, Burera, Kirehe, Rwamagana, Rutsiro na Nyamagabe.
Hatewe kandi ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije, hubatswe ndetse hasanwa imihanda ahareshya na kilometero 72, hubatswe amazu 53 y’abatishoboye, hubatswe kandi ibiraro 9 bihuza abaturage, ndetse hanatunganywa n’ubusitani.

Raporo ziheruka z’imiryango yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga zerekana ko U Rwanda ari kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bifite umutekano usesuye; ibi bikaba biterwa ahanini n’ubufatanye n’imikoranire bya hafi biri hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage, inzego za Leta, izigenga ndetse n’iz’umutekano; byose bituruka ku buyobozi bwiza bw’igihugu cyacu.
Ibi byose bikubiye mu gitabo gifite umutwe ugira uti: “Policing a Rapidly Transforming Post-Genocide Society”, kivuga ku ”Umuryango nyarwanda wa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ubufatanye ndetse n’imikoranire myiza byihuse mu iterambere rirambye”. Muri iki gitabo dusangamo inkingi icumi zigize igenamigambi rya Polisi y’u Rwanda ryibanda ku gukumira no kurwanya ibyaha mu Rwanda.

Izi nkingi zikaba ari izi zikurikira: kubaka ubushobozi, imyitwarire myiza, kugabanya ibyaha, ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha, ububanyi n’amahanga no kubungabunga amahoro, kurwanya ruswa, ikoranabuhanga mu gukumira ibyaha, itangazamakuru n’itumanaho, imibereho myiza y’abapolisi no kubaka ibikorwa remezo.
Ubufatanye n’abaturage
Muri iki gihe, Polisi y’u Rwanda isabana n’abaturage hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, ikoranabuhanga, itangazamakuru, n’umurongo wo guhamagaraho w’ubuntu ifatanyije n’amasosiyete y’itumanaho, hariho n’amatsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha, aha twavuga ibihumbi cumi na bitanu, by’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (YVCP), ba Ambasaderi ba Polisi, komite z’abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha bagera ku bihumbi 150, amatsinda yo kurwanya ibyaha mu mashuri hafi ibihumbi bibiri, amashyirahamwe y’abatwara ibinyabiziga, ihuriro ry’abanyamakuru, abanyabugeni, abanyamadini n’amatorero, imiryango itegamiye kuri Leta, ndetse n’ibigo bya Leta n’ibyigenga bigera kuri 45 byasinyanye na Polisi amasezerano y’ubufatanye.

Mu myaka yashize, Polisi yubakiye amazu imiryango itishoboye, igira uruhare muri gahunda y’igihugu ya Girinka, yateye inkunga amashyirahamwe y’abamotari mu kwiyubaka, yateye ibiti ku butaka bungana na hegitari 500 hirya no hino mu gihugu, kandi inafasha imiryango itishoboye iyishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Umwanzuro wa kane w’inama y’Igihugu y’umushyikirano wo mu Ukuboza 2015, uvuga ko hagomba kongerwa imbaraga mu gukemura ibibazo by'abaturage, kugira ngo bikemurirwe igihe kandi neza; no kuzamura uruhare rwabo mu bikorwa bibateza imbere, bakarushaho kugira uruhare mu igenamigambi, ikurikirana n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibibakorerwa.
Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi rero, kigamije gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro, aho Polisi irushaho gukorana n’abaturage, igafatanya n’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa gukemura ibibazo by’abaturage, byose bigakorwa ku bufatanye n’abaturage kuko nabo bagomba kugira uruhare mu kunoza umutekano wabo, na gahunda z’iterambere.
Gushyigikira no guteza imbere igitekerezo cyo gutura mu mudugudu utarangwamo icyaha, ni umusingi uzatuma hagurwa gushyira hamwe kw’abagize umuryango nyarwanda mu gufata iya mbere biyubakira umutekano urambye.
Kinyarwanda
English











