Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Iburasirazuba: Polisi ikomeje ubukangurambaga mu kwirinda inkongi

Polisi y’u Rwanda binyuze mu ishami ryayo rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro imaze iminsi iri mu bukangurambaga mu baturage ibakangurira kwirinda inkongi y’umuriro no kuyirwanya, mu ntara y’Iburasirazuba ubu bukangurambaga bwatangiriye mu karere ka Rwamagana tariki ya 26 Gashyantare 2020.  

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Werurwe ubu bukangurambaga bwabereye mu karere ka Kirehe naho tariki ya 05 Werurwe bubera mu karere ka Nyagatare na Gatsibo, aba bose barahugurirwa ahantu bahuriye ari benshi nko mu bigo by’amashuri, ku bitaro ndetse no mu nama z’abaturage ku midugudu.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Werurwe ubu bukangurambaga bwabereye mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Nyagatare mu ishuri ryisumbuye rya Nyagatare (Nyagatare Secondary School), ahari hateraniye abanyeshuri n’abarezi babo bose hamwe bageraga kuri 949. 

Assistant Inspector of Police (AIP) Boniface Runyange niwe wahuguye abari baje gukurikirana ibyo biganiro, yabagaragarije ko impanuka nyinshi zituruka ku mashanyarazi zishobora kwirindwa mbere y’uko ziba.

Yagize ati:  “Byamaze kugaragara ko inyinshi mu nkongi z’umuriro cyane cyane izituruka ku mashanyarazi hari ubwo zituruka ku burangare. Umuntu agacana ipasi cyangwa ikindi gikoresho cy’amashanyarazi yarangiza akaza kwibagirwa kukizimya, hari abacana buji bakibagirwa kuzizimya zikaza gutwika inzu. Ibyo byose ndetse n’ibindi usanga bikunze guteza inkongi z’umuriro.”

AIP Runyange yifashishije ibikoresho bizimya umuriro uturutse ku ngufu z’amashanyarazi ndetse no kuri Gazi batekeraho yeretse abahugurwa uko bakwikorera ubutabazi bw’ibanze bazimya umuriro ariko abibutsa kujya bihutira gutabaza Polisi igihe cyose habaye inkongi y’umuriro n’ubundi butabazi.

Nsengiyumva Telesphore ni umwe mu banyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Nyagatare, nyuma yo guhugurwa yavuze ko ayo mahugurwa aziye igihe ndetse ayungukiyemo byinshi atari azi.

Ati:  “Mu rugo twajyaga tugira ikibazo gikomeye cyo kuzimya gazi dutekeraho iyo yabaga idutombokanye. Ariko uyu munsi Polisi yatweretse ko tugombaga kwifashisha igitambaro kifashishwa mu kwihanagura amazi tumaze koga (isume), ubanza kuyishyira mu mazi warangiza ukayikamura ukayorosa ku isafuriya iri ku mashyiga arimo kwaka, ako kanya umuriro uhita uzima.”

Lyidia Nyirasugi, ni umwarimu mu ishuri rya Nyagatare, yavuze ko usibye kuba bigishijwe  uko bakoresha ibyuma bizimya umuriro (Fire extinguishers), Polisi yabasobanuriye uko bakwirinda inkongi.

Yagize ati:  “Abapolisi badusobanuriye ko igihe cyose turangije gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi tugomba kubizimya tukabikura ku muriro, igihe dutetse dukoresheje amashyiga ya Gazi tugomba gukingura amadirishya hakaboneka umwuka.”

Nyuma yo guhugura aba banyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye ryo mu karere ka Nyagatare, aya mahugurwa yakomereje mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore mu kagari ka Karenge ahari hateraniye abaturage bagera kuri 104.

Mu karere ka Kirehe kuwa Gatatu tariki ya 04 Werurwe hahuguwe abanyeshuri bo mu ishuri ry’imyuga mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa Karindwi (Kirehe Adventist TVET School), abayobozi b'ibigo by'amashuri yisumbuye, abayobozi b'ibigo nderabuzima, abakozi b'ibitaro bya Kirehe n'abikorera bose bo muri aka karere ka Kirehe. 

Abo bose Polisi yabasobanuriye ibitera inkongi y'umuriro, uburyo bwo kuyirinda, ibikoresho byabugenewe n’uko bikoreshwa bazimya umuriro, imyitwarire iboneye igomba kuranga abaturage igihe havutse inkongi cyane cyane kwihutira gutanga amakuru.

Aba baturage bashimira Polisi bavuga ko yakoze igikorwa cyiza cyo kumanuka bagasobanurira abanyarwanda uburyo bwo kwirinda inkongi z’umuriro.  

Harerimana Tharicisse, ni umuturage wo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore yari mu bahuguwe na Polisi kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Werurwe. 

Yagize ati:  “Ibi bintu Polisi y’u Rwanda ikora ni byiza cyane, kuri ubu ingo nyinshi mu Rwanda zifite umuriro w’amashanyarazi ndetse hari n’abatekera ku mashyiga ya Gazi. Ntabwo twari tuzi uko twabyifatamo igihe habaye inkongi ndetse n’uko twayirinda ariko ubu hari ibyo twungutse byinshi.”

Abaturage bavuga ko ubutumwa buhabwa abantu benshi ndetse harimo n’abanyeshuri bari ku bigo bigaho ku mashuri ari ibintu byiza kuko buba buzagera ku bantu benshi.

Polisi y’u Rwanda yifuza ko umubare munini w’abanyarwanda bamenya kandi bagasobanukirwa uko bakwirinda inkongi y’umuriro ndetse n’uko bayirinda itaraba, ari nayo mpamvu ubu bukangurambaga buzamara igihe kirekire kandi butangwa ahahurira abantu benshi.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: “Mu gihe inkongi ivutse tabaza wihuse utabarwe vuba.” Ariyo mpamvu ahantu hose Polisi irimo guhugura abaturarwanda ibakangurira kujya bayitabaza bakoresheje nimero za telefoni zikurikira: 111, 0788311224, 0788311120