Ni kamwe mu turerere dufite amateka n’ibyiza nyaburanga benshi batazi, uyu munsi wa none singaruka ku mateka y’urugo rw’inyambo ay’urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse n’andi yose agaragaza umwimerere w’aka karere, gusa igihurizwaho nabenshi nuko amateka atahwemye kubagira abatsinzi.
Nyagatare ibarizwa mu turere turindwi (7) tugize intara y’Iburasirazuba, kagizwe n’imirenge 14 utugari 106 n’imidugudu 630. Aka karere kakunze kugaragaramo ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, urumogi n’inzoga zitemewe zizwi nka zebra waragi ahanini biturutse ku miterere yako aho gahana imbibi n’ibihugu bibiri by’abaturanyi, akarere ka Gatsibo mu majyepho ndetse n’akarere ka Gicumbi mu burengerazuba.
Ishusho y’umutekano mu karere ka Nyagatare
Senior superintendent of Police (SSP) Pierre Tebuka uyobora Polisi muri aka karere yemeza ko muri rusange umutekano umeze neza uretse ibyaha by’urugomo bikunze kugaragara ahanini bikomoka kubiyobyabwenge bigaragara mu mirenge itandukanye igize akarere ka Nyagatare.
Yagize ati: "Abaturage ba Nyagatare baratekanye, uretse ikibazo cy’ ibiyobyabwenge bituma havuka ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ubusinzi bukabije ndetse n’ abana bava mu ishuri bakajya gucuruza ibiyobyabwenge.’’

SSP Tebuka akomeza avuga ko n'ubwo ikibazo cy'ibiyobyabwenge gihari, inzego z' umutekano zahagurukiye ku birwanya binyuze mu guhanahana amakuru n'abaturage ndetse no guhana ababifatiwemo.
Ibiyobyabwenge by’injira bite muri aka karere
Umurenge wa Tabagwe ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Nyagatare ufatwa nk’ubwinjiriro bw’ibiyobyabwenge ahanini biturutse ku miterere yawo.
Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Tabagwe mu mudugudu wa Ngarama bagaragaza ko kuba umupaka wa Buziba uhuza u Rwanda n’ igihugu cy’ abaturanyi cya Uganda utubakiye ari bimwe mu bitiza umurindi abishora mu bucuruzi bw’ ibiyobyabwenge kuko kuhacungira umutekano bigoranye.
"Hagati yacu n’abaturanyi b’ i Bugande harimo akagezi gato cyane kitwa umuyanja, nta mu paka wubatse uhari ku buryo uwambuka abazwa ibyangombwa cyangwa ngo asakwe mu gihe agaruka mu Rwanda’’ Bamwe mu baturage twaganiriye.
Aba baturage bakomeza bavuga ko abinjiza ibiyobyabwenge muri aka karere bazwi ku izina (ABAFUTUZI) bakoresha amayeri menshi mu rwego rwo gucengana n’ inzego z’ umutekano.
"Akenshi usanga ababikora bitwikira ijoro, bakaba banafite amakuru y’ aho inzego z’ umutekano ziherereye bityo bamara kwambuka bamwe bakabitunda bakoresheje amagare, abandi bagakoresha za moto.’’
Imparirwa kurusha za Nyagatare zambariye kunesha
Umuyobozi w’ Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage Madame Murekatete Juliet yemeza ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyahagurukiwe kuva k’ urwego rw’ akarere kugeza k’ urwego rw’umudugudu.

Yagize ati "Twafashe ingamba zikomeye zirimo gusura imirenge yose igize akarere tugenda twereka abaturage ububi bw’ ibiyobyabwenge, ingaruka bigira k’ ubuzima bwabo ndetse n’ uruhare bifite mu guhungabanya umutekano.’’
Madame Murekatete akomeza avuga ko hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’abaturage n’ubuyobozi avuga ko mu gihe hari umuturage ufatanywe ibiyobyabwenge, umukuru w’umudugudu n’abaturage baturanye n’uwafashwe bazajya babibazwa. Ibi bikazafasha inzego z’ubuyobozi kubona amakuru ku biyobyabwenge kuko buri wese ari ijisho rya mugenzi we.
Ubuhamya bwa bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’ibiyobyabwenge
Haragirimana Deogratias ni umuturage utuye mu murenge wa Rwimiyaga mu kagari ka nyendo, ni umwe mu bemeza ko bagezweho n’ingaruka zo gucuruza ibiyobyabwenge akaba ashishikariza babakibikora kubireka.
Yagize ati "Nagiye mu bikorwa byogucuruza ibiyobyabwenge, moto nari narafasheho inguzanyo ifatirwa muri ibi bikorwa bibangombwa ko ngurisha isambu yange kugira ngo mbashe kwishyura ishyirahamwe, bikaba byaranteye ubukene kuko aho nahingaga nahagurishije’’.
Nsengiyumva Jean Claude utuye mu murenge wa Katabagemu nawe ari kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Nyagatare, yunga muryamugenzi we aho avuga ko uwanyoye ibiyobyabwenge adashobora kubona imbaraga zo gukora ngo yiteze imbere ahubwo bimutera gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa cyangwa ubujura mu gihe yabuze amafaranga yo kubigura.
Ibiyobyabwenge ni ikibazo Igihugu cyose cyahagurukiye
Perezida wa Repuburika Paul Kagame yavugiye mu nama y’umushyikirano iheruka ko ibiyobyabwenge ari ikibazo cyugarije isi asaba uruhare rwa buri wese mu kubirwanya.

Yagize ati’’ Ikibazo cy’ibiyobyabwenge (drugs) turakivuga tukakinyura hejuru ariko ni icyorezo ku isi hose, ababikeneye barushaho kwiyongera, ababicuruza ni benshi kuko birimo amamiriyari menshi y’amadorari. Ibyo byose tuvuga tubica hejuru, mubitekerezeho mwumve aho igihugu cyacu cyaba kigana, dufite intambara ebyiri iyo kurwanya ibihari no kwirinda ibikomeza kuza binyuze mu ndangagaciro n’ inyigisho zibereye abana b’u Rwanda.’’
Mu karere ka Nyagatare imibare igaragaza ko byibura abantu 150 mu kwezi aribo bafatirwa mu bikorwa byo gucuruza, gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge usanga byinganjemo Kanyanga , chief warage cyangwa zebra warage.
Mu gihugu hose hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurwanya icuruzwa n’ ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge, bukorwa n'inzego zitandukanye hagamijwe kubirandura.
Mu ntara y’Iburasirazuba ibikorwa by' ubukangurambaga byabereye mu turere twa Kirehe na Nyagatare dufatwa nk’ ahinjirizwa ibiyobyabwenge birimo urumogi, kanyanga ndetse n' inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa zebra waragi.
Mu ntara y’ Amajyaruguru ubu bukangurambaga bwakorewe mu karere ka Burera nako gafatwa nk' inzira inyuzwamo ibiyobyabwenge birimo Kanyanga ndetse n’inzoga zo mu mashashi zitemewe.
Mu ntara y’Iburengerazuba ubu bukangurambaga bwakorewe abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu. Aka karere gafatwa nk’ inzira inyuzwamo urumogi n’ibindi bitemewe bituruka mu gihugu cy'abaturanyi.
Ni ubukangurambaga bugikomeza aho inzego z’umutekano zibukora zifatanyije n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu, burimo Minisiteri zitandukanye ndetse n’ ibigo bizishamikiyeho.
Inzego zitandukanye zisaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko bidindiza iterambere n' imibereho myiza y' abaturange ndetse bikagira n' uruhare runini mu guhangabanya umutekano.
Ingingo ya 263 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
English









