Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Ibiro by'umudugudu utarangwamo icyaha byatashywe ku mugaragaro mu karere ka Kicukiro

Kuri iki cyumweru tariki ya10 Kamena, abaturage bo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa  Masaka mu kagari ka Rusheshe batashye ibiro bishya by’umudugudu wa Cyankongi  bubakiwe na Polisi y'u Rwanda kubera ko babaye indashyikirwa mu gukumira. no kurwanya ibyaha, ukaba ari umudugudu utarangwamo icyaha. Uyu muhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera  akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye, Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, n’abandi bayobozi batandukanye bakuru muri  Polisi y’u Rwanda.

Inyubako yatashywe igizwe n’ibyumba 2 byo gutangirwamo serivisi ndetse n’ikindi cyumba kinini cy'inama.Muri ibi biro kandi harimo televisiyo izajya ifasha abaturage kumenya amakuru ndetse no kwidagadura.

Minisitiri w’ubutabera   Johnston Busingye  wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango  yashimiye abaturage bo muri uyu mudugudu ku mbaraga bakoresheje kugira ngo uyu mudugudu ube utararanzwemo icyaha muri aya meze 6 ashize , abasaba gukomeza gushyira hamwe bagakomeza kuba intangarugero  mu kurwanya ibyaha.

Minisitiri Busingye yagize ati:”Mwagaragaje uruhare rukomeye mu kubumbatira umutekano mu mudugudu.Ariko hakenewe ko mukomerezaho ntimuzasubire inyuma ,kandi izi mbaraga mwakoresheje mugomba kuzikoresha murwanya ubukene, mugura ubwisungane mu buvuzi, mugaburira abana banyu indyo yuzuye muzikoresha no  mubindi bikorwa by’iterambere.”

Minisitiri Busingye yakomeje yibutsa abaturage ba Cyankongi ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere ‘abasaba gukomeza kuwubumbatira.

Yagize ati:”  Uko igihugu gikomeza kugira umutekano ni nako gikomeza kwihuta  mu bukungu n’iterambere birambye”.

Yakomeje abakangurira ko babera intangarugero indi midugudu hirya no hino mu gihugu,yabashishikarije kuzafata neza biro nshya bubakiwe ndetse n’ibindi bikorwaremezo bagejejweho birimo umuriro w’amashanyarazi aturuka ku zuba.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda  Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K Gasana,nawe yashimiye abaturage ba Cyankongi uburyo bashyize hamwe bakarwanya ibyaha mu mudugudu wabo ,ndetse ababwira ko Polisi y’u Rwanda izirikana  uruhare rwabo mu kubaka igihugu barwanya ibyaha.

IGP Gasana yagize ati:” Polisi y’u Rwanda irazirikana imbaraga mwakoresheje mugashyira hamwe mukarwanya ibyaha muri uyu mudugudu wanyu wa  Cyankongi, niyo mpamvu twabatoranyije muyindi midugudu  tukabagezaho ibi bikorwa by’iterambere”.

Umuyobozi w’umudugudu wa Cyankongi  Faidah Bicamumpaka yashimiye cyane Polisi y’u Rwanda kuba yarabubakiye iyi nzu ,avuga ko abaturage izabafasha byinshi kuko ubusanzwe bahuraga n’ibibazo bitandukanye batarabona ibyo biro.

Bicamumpaka yagize ati:”Ubundi nta biro twagiraga dukoreramo inama cyangwa ngo twakiriremo  ibibazo by’abaturage, iyo imvura yagwaga turi mu nama abaturage bahitaga biruka bakitahira, izuba ryava bikatubera ibibazo bikomeye.”

Bicamumpaka yakomeje avauga ko ibiro bishya bubakiwe na Polisi y’u Rwanda bizafasha abaturage guhura bakaganira ku bibazo bimwe na bimwe.

Si biro yonyine bahawe na Polisi y’u Rwanda kuko abaturage bo mu mudugudu wa Cyankongi banahawe umuriro w’amashanyarazi ndetse na televisiyo. Ni ibintu umuyobozi w’umudugudu avuga ko hari byinshi bizabafasha mu mibereho yabo.

Yagize ati:”Iriya televisiyo izatuma abaturage bashobora kureba amakuru ndetse n’indi myidagaduro nk’umupira w’amaguru n’ibindi.Umuriro w’amashanyarazi uzadufasha gucunga umutekano ni njoro ndetse n’abanyeshuri babashe kwiga neza ninjoro”.

Dativa Tuyisabe, afite imyaka 28, ni umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Cyankongi yavuze ko yishimiye cyane ibikorwa Poisi yabagejejeho.

Yagize ati:”Twajyaga duhura n’ibibazo by’aho duhurira ngo dukore inama, nta n’umuriro twagiraga , wasangaga abana batabasha gusubira mu masomo ninjoro ariko ubu batangiye kwiga neza.Twajyaga dutakaza amafaranga menshi tugura peteroli yo gushyira mu gatadowa none byarangiye.”

Ibi biro by’umudugudu wa Cyankongi byatashwe kuri uyu wa 10 Kamena ni bimwe muri biro by’imidugudu 30 Polisi yatangiye kubaka  ubwo yatangiranga icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo tariki 15 Gicursi 2018.Ibi biro bikaba byubakwa mu midugudu yatoranyijwe yaranzwe no kutarangwamo ibyaha mu gihe cy’amezi 6 ashize.