Kuri uyu wa kane taliki ya 1 Kamena, hatangijwe igikorwa cyo gusibura ,guhanga no gushyira ibyapa ku mihanda mu gihugu hose ndetse no kwigisha abanyeshuri n’abaturage muri rusange uburyo bwo kwambuka umuhanda, aho ku rwego rw’igihugu byabereye mu kagari ka Nyanza, umurenge wa Gatenga, akarere ka Kicukiro.
Ni umuhango wayobowe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Parfait Busabizwa ari kumwe na Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, uyobora ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Hari kandi umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi n’imihanda RTDA, Guy Kalisa , umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Rogers Rutikanga, uhagarariye ikigega cya Leta gitanga indishyi ku mpanuka zo mu muhanda Florence Nibakure , abayobozi ku rwego rw’akarere , abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Kagarama na bamwe mu batwara ibinyabiziga n’abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda.
Hatangiwe ubutumwa busaba ubufatanye bw’ababyeyi, abanyeshuri n’abatwara ibinyabiziga mu gusobanukirwa no gukoresha umuhanda cyane cyane kuwambuka hakoreshejwe inzira yabugenewe(zebra crossing) ikunze kuba hafi y’amashuri n’ahandi.

Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na RTDA , habayeho kandi gutera ibyapa bizaranga agace k’ishuri(School zone) kiriho abanyeshuri, akaba ari ahantu ha metero 50 mu byerekezo byombi bya zebra crossing, aho utwaye ikinyabiziga agomba kuzajya agera akagabanya umuvuduko mbere y’uko agera ku cyapa kiranga ishuri n’aho abanyeshuri bambukira.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije akaba yavuze ko gushyira ibyapa n’ibimenyetso ku muhanda ari igikorwa cy’ingirakamaro kuko kigamije kwirinda impanuka no kurengera ubuzima bw’abantu aho yagize ati:” Ni ngombwa kwirinda impanuka kuko tudakwiriye kwemera gukomeza gutakaza ubuzima bw’abantu.”
Busabizwa yagize ati:”Abo dushyiriyeho ibi byapa by’umwihariko, ni abana bacu bava mu mashuri kandi kubarinda impanuka ni ibintu bishoboka cyane nihubahirizwa ibyapa n’imirongo dusize mu muhanda.”
Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yavuze ko ibi bikorwa bigendanye n’icyumweru cya Polisi, akaba ari bimwe mu bigamije kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Yagize ati:”Ibi bikorwa birakorerwa ku mashuri yegereye imihanda aho abanyeshuri bakunze kwambuka bigoranye kubera ko ibimenyetso bambukiraho byasibamye cyangwa nta bihari, hari kandi no gushyira ibyapa binini ku muhanda bigaragaza ko ugeze mu gice abanyeshuri bakoresha byitwa school zone.”
CIP Kabanda yavuze ko ibi byapa bigomba kuba byinshi ku buryo utwaye ikinyabiziga atabonye kimwe agomba kubona ikindi, bizaba bigizwe n’ikikwereka ko wageze muri ako gace, hakurikireho icyerekana abanyeshuri, hagati hakaba hari aho bambukira, aha akaba yagize ati:” Uzananirwa kubona kimwe ntazabura kubona ikindi.”

Yashoje avuga ko birimo gukorwa mu gihugu hose maze agira ati:” Twatoranyije ahantu hose hari amashuri yegereye umuhanda ariko tujya no mu mashuri kwigisha abanyeshuri n’abatwara ibinyabiziga kugira ngo bose babashe kubaha ibyapa byashyizweho kandi ko igihe icyapa cyashyizwe ku muhanda kiba kibaye itegeko, iyo utacyubahirije rero biba binyuranyije n’amategeko.”
Kimenyi Alexis, umwe mu bamotari wari witabiriye iki gikorwa we yagize ati:” Ibi natwe bizadufasha kurushaho kubaha agace gakoreshwa n’abanyeshuri bityo tujye tuhagenda twigengesereye; bifitiye akamaro utwaye ndetse n’umunyeshuri ushobora kuhambukira igihe icyo ari cyo cyose, bigafitiye n’abandi bose muri rusange.”
Uretse ahatangijwe iki gikorwa muri Kicukiro, hari ahandi hantu 36 hitaweho mu bikorwa nk’ibi mu gihugu hose, aho CIP Kabanda yavuze ko ari ibikorwa bizakomeza muri iki cyumweru cyose.
Kinyarwanda
English










