Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Ibiganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera, inkingi y’iterambere rirambye

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, yavuze ko akenshi ahari umutekano, unahasanga iterambere rirambye, bityo bikaba ari ngombwa ko bigendana kuko kubitandukanya bitatuma habaho iterambere.

Yanavuze ko imiyoborere myiza nayo ishingira kuri uwo mutekano, bityo igihugu kirangwamo ibi byombi kigera ku iterambere ry’ubukungu.

Ibi Minisitiri Busingye yabivugiye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku  Kacyiru kuwa kabiri tariki ya 13 Kamena, ubwo yatangizaga ibiganiro byo ku nshuro ya kane by’icyiciro cya gatanu cy’abapolisi bakuru baturuka mu bihugu byo muri aka karere biga mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda(NPC).

Ibi biganiro   by’umunsi umwe bifite insanganyamatsiko igira iti:”Umutekano n’imiyoborere myiza; Inkingi ihamye y’iterambere rirambye.”

Mu ijambo rye,  Minisitiri  Busingye yavuze ko ibi biganiro ari umwanya mwiza aba banyeshuri babonye wo guhanahana ubunararibonye n’ impuguke n’abashakashatsi ku mahoro n’umutekano, iterambere n’ubutabera ku buryo Afurika yagera ku iterambere rirambye binyuze mu mahoro.

Yasobanuye kandi ko  amahoro n’umutekano bishobora kugerwaho hakoreshejwe imiyoborere myiza n’iterambere rirambye.

Aha yavuze ati:”Imiyoborere myiza n’iterambere ntibishobora kugerwaho nta mutekano. Kandi uwo mutekano  urambye ugaragara gusa  mu bihugu birangwamo imiyoborere myiza n’iterambere rirambye.”

Ibi biganiro byitabiriwe n’abapolisi bakuru baturutse mu bihugu 11 bya Afurika aribyo: Ethiopia, Kenya, Malawi, Namibia, Sierra Leone, Somalia, Sudani y’Epfo, Uganda, Cameroon, Gambia n’u Rwanda.

Byanitabiriwe kandi n’abanyeshuri baturutse mu ishuri rikuru ryigisha amategeko mu Rwanda (Institute of Legal Practice and Development -ILPD).

Avuga ku mbogamizi ndetse n’icyakorwa mu guharanira amahoro n’umutekano byo nkingi y’iterambere rirambye muri Afurika, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, yavuze ko Afurika ari umugabane ufite ubukungu bwinshi ariko kandi ukaba ufite n’ibibazo bitandukanye bishobora no kuba imbogamizi y’iterambere.

Yakomeje avuga ko Afurika ari umugabane utaratera imbere, ndetse wugarijwe n’ubukene, inzara, ibiza, ibyorezo  ndetse n’indwara zitandukanye.

Yagize ati:” amakimbirane no kutumvikana hagati y’ibihugu, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi, biracyagaragara kuri uyu mugabane wa Afurika. Imvururu zitandukanye zashegeshe uyu mugabane. Ibibazo by’imbere mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika biracyahari nk’imiyoborere mibi, ubuyobozi budahamye ndetse n’amakimbirane ya Politiki”. 

Yabwiye kandi abitabiriye inama ko mu kwimakaza amahoro, umutekano n’iterambere rirambye muri Afurika, abayobozi n’abaturage ba Afurika bakwiye guhindura imyumvire kuko Afurika y’ejo hazaza yagerwaho ari uko abafatanyabikorwa bose baharaniye impinduka nziza kandi bagakorera mu mucyo.

Mu bari kumwe na IGP Gasana, harimo umuyobozi w’Ishuri ry’amategeko muri Kenya( Kenya School of Laws) Profeseri Patrick Loch Otieno Lumumba wavuze ku buyobozi bufite intumbero nk’inkingi y’imiyoborere myiza, yavuze ko niba Afurika ishaka kwikemurira ibibazo idategereje ak’imuhana, ni ngombwa ko imenya aho yavuye.Yavuze Afurika idakwiye gutakaza icyizere n’ubwo ingorane zikiri nyinshi.

Profeseri Lumumba yagize ati:” Abayobozi bafite icyerekezo bita ku ndangagaciro, baba intangarugero mu bunyangamugayo, bagaragaza imbaragan’ubushake mu byo bakora.Abenshi muri bo bashakira ibisubizo ibyo abaturage bakeneye kandi bateza imbere ubufatanye n’abaturage mu kwigenera ahazaza habo.Ubuyobozi bufite intumbero bwagiye buhabwa imbaraga n’umutekano n’icyizere muri Afurika ndetse n’ahandi ku isi.”

Lumumba avuga ko umwe mu bayobozi bafite uruhare mu iterambere rya Afurika muri iki gihe, ari Perezida Paul Kagame ufatwa nk’umuyobozi wahinduye cyane igihugu cy’u Rwanda nk’icyiri ku muvuduko w’iterambere.

Yavuze ko icyerekezo gihamye n’ubuyobozi bwiza bya Perezida Paul Kagame ari byo byatumye u Rwanda ruba urwo ruri rwo uyu munsi nyuma y’ibihe by’icuraburindi bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe na Politiki y’ivangura no kugoreka amateka.

Prof Lumumba yagize ati,"Ku  buyobozi bwe (Perezida Paul Kagame) u Rwanda rwaranzwe, kandi rukomeje kurangwa n’iterambere ryihuse mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima na serivisi. U Rwanda kandi ni intangarugero ku Mugabane wa Afurika mu kurwanya ruswa mu nzego zose. Inzego zose z’ubuyobozi zikorera mu mucyo kubera ko zigaragaza ibyo zishinzwe n’ibyo zikora. Iyo mikorere ye myiza ni yo nkingi ya mwamba y’iterambere ry’abaturage."

Yongeyeho ko ubuyobozi bubi muri bimwe mu bihugu bya Afurika ari intandaro y’umutekano muke muri ibyo bihugu n’imibereho mibi y’ababituye.

Yagize kandi ati,"Ingero zimwe na zimwe zigaragaza ko Abanyafurika bateranye ingabo mu bitugu bakwikemurira ibibazo bibugarije ; ariko ibyo ntibyagerwaho hatariho ubuyobozi bufite icyerekezo cyiza. Ibihugu nk’u Rwanda, Uganda, Ethiopia, Tanzania, Botswana, Mauritius na  Seychelles ni ingero zifatika zigaragaza ko kwigira bishoboka."

Mu kiganiro cye ku kubyaza umusaruro Ikoranabuhanga no guhangana n’ibibazo by’ikoreshwa nabi ryaryo, Umunyamabanga Mukuru wa SMART Africa Alliance (Ikigo Nyafurika cy’Ikiranabuhanga) Dr Hoandoun Touré yagize ati:” Muri 2020 , isi izaba ifite imiyoboro miliyari 50, uko iyi mibare igenda izamuka, ni nako ibyaha byo mu ikoranabuhanga bizamuka. Turi mu isi iteye imbere aho umuganga ashobora kubaga umurwayi uri ku  wundi mugabane atariho.”

Dr Touré  yagize ati:” Miliyari 2500 z’amadolari zigendera muri biriya byaha, kwigana bigatwara miliyari 23, izindi 250 zikagendera mu gukoresha nabi ibihangano by’abandi ariko igitangaje muri byo ni uko ababikora batagaragara kandi bashobora kuba bari ahantu hatandukanye icyarimwe.”

Mu ijambo rye, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Assistant Inspector General of Police (AIGP) Asan Kasingye yavuze ko muri ibi bihe Umugabane wa Afurika uhanganye n’ukwiyongera kw’ibyaha byambukiranya imipaka birimo iterabwoba.

Abandi bitabiriye iyo nama nyunguranabitekerezo harimo  abahagarariye  Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore muri Ethiopia, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Komisiyo ya Afurika y’Ubukungu, Letty Chiwara wavuze ku ruhare rw’umugore mu iterambere rirambye; na Dr Anita Ndoti Kiamba wagaragaje uburyo umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; akaba yaratanze urugero rw’Ibiyaga Bigari.

Abandi bari bahari harimo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Maj Regis Gatarayiha wavuze ku gukoresha ikoranabuhanga mu mutekano kugirango duhangane n’ibyaha n’ibyaha birimo kurikorerwamo; ndetse n’Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana wavuze ku buryo bukusanyije bwo guhangana n’ibintu bishya bibangamiye umutekano.

Mu ijambo rye ryo gusoza inama , Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Marimba yavuze ko iri huriro ari umwanya wo wo gusangira ubunararibonye n’ubumenyi hagamijwe guhangana n’ibigezwweho bibangamira umutekano.

Minisitiri Musafiri yagize ati:” Inzego zishinzwe umutekano zikwiye kujyana n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nk’inkingi igenga imigendekere myiza y’ibikorwa bya Polisi mu guhangana n’ibyaha bikorwa mu ikoranabuhanga.”