Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Ibiganiro bihuza Polisi y'u Rwanda, abanyamakuru n’inzego z’ibanze byasorejwe mu Ntara z’Amajyaruguru n’Amajyepfo

Abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru n’Amajyepfo , ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri izi ntara na Polisi y’u Rwanda, bagiranye ibiganiro ku mikoranire n’ubufatanye hagati y’izi nzego, aho byasorejwe mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa gatanu taliki ya 7 Nyakanga.

Iyi nama mu majyepfo yayobowe na Guverineri Marie-Rose Mureshyankwano , ikaba yarabaye nyuma y'umunsi umwe inama nkayo ibereye mu Majyaruguru , ikaba yari yayobowe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'iyo ntara, Paul Jabo. 

Izi nama zikaba zari zigamije gukomeza ubufatanye hagati ya Polisi n'itangazamakuru , gusangira ubunararibonye ndetse no kwigiranaho ibyiza byose mu nyungu z'abaturage, kurwanya ibyaha ndetse no gushaka ituze ry'abaturage. 

Inama nk'izi kandi zari zarabaye mu Ntara z'Iburasirazuba n'Iburengerazuba,zikaba zarahuje abanyamakuru bakorera muri izo ntara, Polisi n'abayobozi b'ibanze baho.

Intara y'Amajyepfo

Aganira n'inama yo mu majyepfo, Guverineri Mureshyankwano yagize ati:"Iterambere ry'u Rwanda ryubakiye ku mutekano warwo, niyo mpamvu tugomba gukomeza ubufatanye...uru rubuga twahuriyemo rugomba guharanira inyungu rusange z'abaturage."

Yasabye ko ikiganiro cyarangwa no gusasa inzobe kandi avuga ko hagerwa kuri byinshi ubufatanye nk'ubu bukomeje.

Muri iki kiganiro , umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Theos Badege yavuze ibiganiro bihuriweho bifasha mu gusangira ubunararibonye kandi umwe akigira ku wundi. 

Yagize ati:"Dutangira mu 2011, twumvikanye ko inama nk'izi zizajya zikuraho urujijo no kutumvikana byakunze kubaho.Uyu munsi twubatse ubufatanye kandi bwavuyemo uburyo bwo kurwanya ibyaha ."

Yongeyeho ko , mu byagezweho guhera 2011, harimo gukorera mu mucyo ku baturage biciye mu gusangira amakuru. 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'urwego rw'igihugu rw'irangazamakuru RMC, Emmanuel Mugisha, yashimangiye ubutumwa bwatanzwe aho yavuze umutekano no kurwanya ibyaha bikubiye mu biranga umwuga w'itangazamakuru.

Mugisha yagize ati:"Nk'abanyamakuru, duhura n'imbogamizi ariko umutekano no kurwanya ibyaha biri mu nshingano zacu..mu bigenga itangazamakuru harimo uburenganzira bwa muntu, demokarasi, imizamukire n'imibanire myiza ya buri muturage...byose biganisha ku kurwanya ibyaha no kubaka umuryango utekanye."

Yagiriye inama abanyamakuru gukoresha ubunyamwuga mu byo bakora cyane cyane mu gihe cy'amatora cyegereje.Aha yagize ati:"Urwego rwacu rwashyizeho imirongo ngenderwaho mu bihe nk'iby'amatora."

Iyi nama yari yitabiriwe n'umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, ACP  Gilbert Gumira nawe wasabye ko imikoranire n'itangazamakuru yakwiyongera ndetse asaba ko inama nk'izi zabaho kenshi. 

Intara y’Amajyaruguru

Mu Ntara y’Amajyaruguru, ibi biganiro byabereye mu Ishuri rikuru rya Polisi (National Police College- NPC) riri mu karere ka Musanze, biyoborwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Jabo Paul ari kumwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa rw’urwego rw’abanyamakuru bigenzura Mugisha Emmanuel.

Atangiza ibi biganiro, Jabo yashimiye abateguye ibi biganiro, anavuga ko bakuye isomo ku manota Polisi y’u Rwanda yahawe n’abaturage.

Yavuze ati:”Ibiganiro nk’ibi byari bikenewe, kuko nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe N’Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB) bukerekana ko abaturage bafitiye icyizere inzego z’umutekano kurusha iz’ibanze, byaduhaye isomo kandi turashaka kubigiraho ku buryo natwe tuzaza mu myanya y’imbere, tukajya tumenyesha abaturage ibibakorerwa.”

Yavuze kandi ko imikoranire myiza y’Itangazamakuru n’inzego z’ibanze ari ingenzi mu gutuma habaho imiyoborere myiza, igamije iterambere rirambye ry’igihugu n’abaturage.

Yavuze ati:” Amakuru ni uburenganzira bw’abayashaka n’abayatangaza kandi natwe ni inshingano zacu nk’abayobozi kuyatanga. Ibiganiro nk’ibi rero byerekana imikoranire myiza hagati y’inzego zikorera abaturage kandi biba ari ngombwa ngo izi nzego zikomeze kubungabunga umutekano.”

ACP Badege  nawe watanze ikiganiro , yashimiye ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru ku mikoranire myiza bufitanye n’inzego z’umutekano, kuko bose baharanira guteza imbere umuturage. 

Yavuze kandi ko Itangazamakuru ari umufatanyabikorwa ukomeye  mu kubumbatira no gusigasira umutekano, binyuze mu  ruhare rigira mu gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha.

Yavuze ati:”Itangazamakuru rikozwe kinyamwuga rifasha Polisi y’u Rwanda mu kubumbatira umutekano, rikanateza imbere imiyoborere myiza.”

Mu isozwa ry’ibi biganiro, abanyamakuru babajije ibibazo bishingiye ahanini  ku mikoranire hagati yabo na Polisi ndetse n’inzego z’ibanze bahabwa ibisubizo.

Ibi biganiro byari byanitabiriwe n’abayobozi ba Polisi (DPCS) mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, abahagarariye urwego rushinzwe umutekano (DASSO) mu ntara y’Amajyaruguru n’abandi bayobozi batandukanye.

Nyuma y’ibiganiro byabereye mu Ntara enye, ikizabisoza giteganyijwe  ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru mu cyumweru gitaha.