Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Haiti: Abapolisi b’u Rwanda n’abaturage bakoze umuganda wo gutunganya imihanda yangijwe n’ibiza

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka United Nations Stabilisation Mission in Haiti (MINUSTAH) mu mpera z’icyumweru gishize ku itariki 13 Ukwakira bakoze umuganda wo gusibura no gutunganya imihanda yari yangijwe n’isuri iherereye muri Komini ya Jeremie.

Urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga rwari rwahagaze bitewe n’iyangirika ry’iyo mihanda; ariko ubu yongeye kuba nyabagendwa nyuma y’uwo muganda wakozwe n’Abapolisi b’u Rwanda bagize umutwe wa munani (Rwanda Formed Police Unit (RWAFPU8)) waherejwe muri iki gihugu gufatanya n’abandi baturuka mu bindi bihugu kukigaruramo umutekano.

Usibye kugarura no kubungabunga umutekano mu bihugu bitandukanye ku isi; Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bakora ibindi bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abatuye ibyo bihugu nk’uko byagenze muri Haiti. Mu byo bakora harimo guha imfubyi n’abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye ibikoresho by’ishuri, impuzankano n’ibindi byangombwa nkenerwa.

Igikorwa cy’umuganda wo gutunganya iyi mihanda cyayobowe n’ukuriye Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti, Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga.

Mu ijambo yagejeje ku bawitabiriye barimo abatuye akarere ka Jeremie n’Abayobozi b’inzego z’ibanze muri aka gace bari barangajwe imbere n’Umuyobozi wako, Ronald Étienne, yababwiye ko Umuganda ufite uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda; kandi ko ari bumwe mu buryo rwahisemo bwo kwishakamo ibisubizo; bityo ko abatuye iki gihugu cya Haiti baramutse bakurikije uru rugero byabafasha mu kwikemurira bimwe mu bibazo bibugarije.

Yagize ati,"Inshingano duhabwa n’Umuryango w’Abibumbye ni ukubungabunga umutekano w’abatuye iki gihugu; ariko twe dukora ibirenze ibyo. Ibikorwa byacu byibanda ahanini ku iterambere n’imibereho myiza y’abatuye iki gihugu kubera ko tuzi kandi tuzirikana ko iterambere n’umutekano ari magirirane."

Ronald yashimye Apolisi b’u Rwanda ku bw’icyo gikorwa cy’umuganda anavuga ko ibikorwa nk’ibi bifitiye akamaro abaturage n’igihugu muri rusange ku bijyanye n’iterambere.

Kuva mu 2010 U Rwanda rumaze kohereza Abapolisi bagera ku 1120 mu butumwa bw’amahoro muri Haiti.

Kugeza ubu rufite  abagera ku 1 000 mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi bakora imirimo itandukanye irimo kurinda Abayobozi bakuru mu bihugu barimo, kurinda ibikorwaremezo, kurinda abaturage, kurinda Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.