Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Gutera ibiti byatangije ibikorwa by’urubyiruko byo guteza imbere abaturage

Gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije Polisi y’u Rwanda iherutse gusinyana na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba, yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’icyumweru gishize aho Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing -YVCP) bakoze umuganda bagatera ibiti birenga 30, 000 mu gihugu hose.

Muri aya masezerano, Polisi y’u Rwanda yiyemeje kuzatera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari ibihumbi 22 n’ibindi by’amashyamba kuri hegitari 5,000 mu gihe cy’imyaka itanu.

Ibi biti bikaba byaratewe kuri hegitari zirenga 40. Ibiti 9000 byatewe ku musozi wa Ayabaramba mu kagari ka Nyarurenzi Umurenge wa Mageragere akarere ka Nyarugenge, mu karere ka Ruhango haterwa 8000 kuri hegitari 16, mu kagari ka Gabiro Umurenge wa Gatebe akarere ka Burera hatewe  2153, naho mu mudugudu wa Gashuma akagari ka Nyakagarama Umurenge wa Rukomo akarere ka Nyagatare haterwa ibindi biti 6323.

Ibi bikorwa byo guteza imbere abaturage by’uru rubyiruko byanaranzwe no kugabira amatungo abaturage, kubaka no gusana amazu ndetse n’ubwiherero bw’abaturage batishoboye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Uru rubyiruko kandi rwanateguye ahazashyirwa ubusitani, baharura imihanda ihuza imidugudu, banasiza ahazubakwa ibyumba by’amashuri.

Mu karere ka Nyarugenge, uyu muganda wari wanitabiriwe n’umuyobozi w’aka karere Kayisimire Nzaramba, aho yashimye ibi bikorwa by’ubukorerabushake by’uru rubyiruko.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage gutera ibiti hafi y’ingo zabo, no guharanira kugira umujyi ucyeye, utoshye kandi utekanye.

Yabakanguriye kandi kwirinda kubaka mu kajagari kuko biri mu biteza ibiza cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Mutangana Jean Bosco ushinzwe amahugurwa n’ubukangurambaga mu ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing -YVCP), yavuze ko uyu muganda wabo uzajya uba buri wa gatandatu wa kabiri w’ukwezi, ukazajya wibanda ku gutera amashyamba no kwita no kurengera ibidukikije muri rusange, gufasha imiryango itishoboye, ubukangurambaga ku gukumira no kwirinda ibyaha mu baturage, no ku bikorwa by’isuku, isukura n’umutekano.

Kugeza ubu, ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing -YVCP) rifite abanyamryango bagera ku bihumbi magana abiri. (200,000) mu gihugu hose.