Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga, mu kigo k’ishuri rya Polisi Gishari rihereye mu karere ka Rwamagana hasojwe amahugurwa y'ubwarimu bw'umwuga yahabwaga abapolisi 65.
Aya mahugurwa amaze amezi agera kuri atatu, yitabiriwe n’abapolisi bato 32 barimo umukobwa 1, na ba offisiye bato 33 nabo barimo umukobwa umwe.
Abapolisi bato amahugurwa yabo yitwaga MOI (Methods Of Instruction) naho ba ofisiye bato yari (ITC) Instruction Technology Course. Bose bakaba barahuguwe uburyo bwiza bwo gutanga amasomo kinyamwuga no kuzamura urwego rw’imyigishirize, akarasisi(Parade) ndetse n’imikoranire myiza.

Commissionner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, Umuyobozi w'ishuri akaba n'umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gusoza aya mahugurwa, yagarutse kukamaro k’amahugurwa bahawe ko azabafasha kuzamura ireme ry’uburezi no kwigisha kinyamwuga.
Yagize ati “Nimwe maraso mashya mu iterambere ry’uburezi mu gipolisi kuko muhawe amahugurwa akomeye. Aya mahugurwa ababere intangiriro yo kuziga andi yisumbuyeho kuko umunyeshuri mwiza ari uhora ashishikajwe no kongera ubumenyi, aya masomo rero mwahaye ababere umusemburo w’impinduka mu mikorere yanyu.”
CP Nshimiyimana yababwiye ko umwarimu mwiza ari ushishikazwa no kwigisha abo yigisha bagatsinda kuko aribyo bigaragaza koko ko azi kwigisha cyane ko ari nabyo bimuhesha ishema mu ruhando rw’abandi barimu.

Ati “ Aya masomo ntabwo muyahawe ngo mugende muyabike mu makayi cyangwa mu mutwe gusa kuko iyo wize ibintu ntubikoreshe ugeraho ukamera nk’utarabyize. Bityo turabasaba gushyira mu ngiro aya masomo mwahawe murushaho gukora kinyamwuga kandi munayasangiza bagenzi banyu kugira ngo nabo barusheho kugira ubwo bumenyi.”
Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari akaba yaboneyeho gushimira itsinda ry’abarimu ryabigishije.
Aba banyeshuri basoje aya mahugurwa bavuze ko ubumenyi bahawe batazabwihererana ahubwo bagiye kubusangiza bagenzi babo mu rwego rwo kurushaho gukora kinyamwuga.
Kinyarwanda
English











