Abapolisi 142 baragije amasomo y’ubwarimu bari bamazemo ibyumweru 9 mu ishuri rya Polisi rya Gishari, basabwe kuzasangiza bagenzi babo ubumenyi bayakuyemo kugira ngo Polisi y’u Rwanda irusheho gukomeza kubaka imikorere yuzuye ubunyamyuga.
Aya hahugurwa yatangiye tariki ya 14 Mutarama uyu mwaka, abayitabiriye bungutse ubumenyi buhagije mu byerekeye kwigisha bagenzi babo ku buryo ngo bizafasha abapolisi basanzwe mu kazi ndetse n’abandi bakirwa bashya kurushaho kunoza serivise bakeneweho.
Umuyobozi w'ishuri rya Polisi rya Gishari, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana yashimiye imyitwarire aba bapolisi bagaragaje mu gihe cy’ibyumweru 9 biga, abasaba kuzasangiza bagenzi babo ubumenyi bugamije kurushaho kubaka Polisi y’u Rwanda.

Ati “Ubwitange mwagaragaje n’ubumenyi mwungutse, turabasaba kubisangiza bagenzi banyu binyuze mu mahugurwa muzajya mubaha. Ibi bikazafasha kurushaho kunoza serivise dutanga nka Polisi y’u Rwanda haba hano imbere mu gihugu n’ahandi dutanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye."
CP Nshimiyimana yashimangiye ko umurava n'ubushake abasoje amasomo bagaragaje mu gihe cyo kwiga, nta kabuza bizabafasha gutanga umusaruro ushimishije mu nshingano zabo nk’abarimu.
Ati “Ndahamya ko aba bapolisi bazanoza ibyo bazaba bakeneweho mbihereye ku bushake n’umurava bagaragaje mu gihe cyo kwiga, dore ko baranzwe no kutiganda ahubwo bagaharanira kunguka ubumenyi bushya."
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza asoza aya mahugurwa yashimiye buri wese wagize uruhare mu migendekere myiza yayo no kugira ngo agere ku ntego.

Yagize ati “Amahugurwa nkaya niwo musingi tugomba kubakiraho mu rwego rwo kugira igipolisi cy’umwuga kugira ngo dushobore guhangana nuwo ariwe wese washaka guhungabanya umutekano w’abaturarwanda.”
Yakomeje agira ati “Akazi ka Polisi dukora gasaba imbaraga z'umubiri, disipulini ndetse n’ubwenge bw’intekerezo kugira ngo dushobore guhangana n’abanyabyaha bakomeza kwiyongera ndetse banakoresha amayeri atandukanye. Ndabasaba gusangiza aya masomo bagenzi banyu kungira ngo twese turusheho guhuza imikorere iboneye.”
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abapolisi bazakomeza guhabwa amahugurwa atandukanye agamije kubungura ubumenyi bugezweho bubafasha kurinda abaturage n’ibyabo ndetse no kurwanya ibyaha no kubikumira.
Kinyarwanda
English










