Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Gishali: Abapolisi bashya binjijwe muri Polisi y’u Rwanda

Kuwa gatanu tariki ya 6 Nyakanga abapolisi bashya binjijwe muri Polisi y’u Rwanda.

Ni nyuma y’igihe kigera ku mezi icyenda bari bamaze mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali mu karere ka Rwamagana mu mahugurwa y’ibanze ya gipolisi;  aho bahawe amasomo atandukanye azabafasha kuzuza neza inshingano za gipolisi. Aba bapolisi bashya ni icyiciro cya 14 bose hamwe ni  892 barimo ab’igitsinagore 160.

Mu ijambo ryo gusoza ku mugaragaro ayo mahugurwa no kubaha ipeti rya “Police Constable “   Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta wari n’umushyitsi mukuru Johnston Busingye,  yavuze aya mahugurwa ari mu bushake bwa Leta y’u Rwanda mu kubaka bwo igipolisi cy’umwuga mu kubumbatira umutekano w’igihugu.

Yakomeje avuga ko amahugurwa nk’aya ari ngombwa kuko umupolisi wese agomba guhabwa ubumenyi, ubushishozi  n’inshingano binyuze mu mahugurwa nk’aya.

Minisitiri Busingye yavuze kandi ko muri iki gihe ibyaha byagabanyutse ku buryo bugaragara; ibi bikaba biterwa n’imikorere myiza ya Polisi n’imikoranire yayo n’abaturage n’izindi nzego. Yanavuze ko kubera ubu bunyamwuga,  Polisi y’u Rwanda yifashishwa no ku rwego mpuzamahanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’umuryango w’Abibumbye(UN) n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU).

Minisitiri  w’ubutabera yakomeje agira ati:”Tuzakomeza kongerera ubumenyi abapolisi no gushakira Polisi ibikoresho bigezweho”.

Minisitiri w’Ubutabera yishimiye ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda birimo Ubufatanye n’abaturage kwicungira umutekano, umuganda n’ibindi.

Yavuze ko inyigisho abapolisi bahabwa zibafasha kubahiriza amategeko no gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta n’ibindi.

Yahaye impanuro abapolisi bashya agira ati:”Uyu munsi muhawe ubushobozi, mwahawe n’ubumenyi, mwubahirize amategeko, mwibuke ko abaturage dukorera baba batureba, bafite n’uburenganzira bwo gusaba ko abapolisi basobanura imikorere n’imikoreshereze y’ibyo bashinzwe.

Murasabwa ko ubumenyi mwahawe mubukoresha neza,mwirinda icyahesha Polisi isura mbi.Muzabe inyangamugayo”.

Yakomeje avuga ko iterambere rishingiye  ku  mutekano, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga, kubungabunga ibidukikije, kureshya imbere y’amategeko n’ibindi. Yagize ati:”: ibi ntibyabangikanywa n’ibyaha nka  ruswa, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina, ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibindi….Nagira ngo mbwire abanyabyaha ko ari ukwishora mu kaga gakomeye. Abifuza gukora ibyaha  babivemo hakiri kare kuko ibihano birahari birateganyijwe”. Minisitiri w’Ubutabera yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba budahwema gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo. Yasoje ashimira kandi ubuyobozi bw’ishuri rya Polisi rya Gishali kuba bwarakoze ibishoboka byose aya amahugurwa akagenda neza.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali (PTS) Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana yavuze ko aba bapolisi bashya binjijwe mu kazi bahawe amasomo anyuranye  mu mezi 9 harimo gukoresha intwaro, imyitozo ngororamubiri, amategeko, kubungabunga  umutekano mu gihugu no hanze, imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse  bahawe ibiganiro n’abayobozi batandukanye.

Yavuze ko amasomo bahawe azabafasha kuzuza neza inshingano zabo. Yavuze ko kwiga bitarangiye, ko aho bazakorera abayobozi babo bazabafasha gukomeza kwiga no guhugurwa  kugira ngo bazakomeze gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Yasabye abapolisi  bashya kuzarangwa no Gukunda igihugu, ubushishozi n’umurava.

Abanyeshuri batatu bitwaye neza mu gihe cy’ayo mahugurwa bashyikirijwe ibihembo.