Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) ryafashe abantu babiri bafite amabalo 4 y'imyenda ya caguwa n'ibizingo 33 by'insinga z'amashanyarazi. Bafashwe ku mugoroba wa tariki ya 09 Ugushyingo, bafatirwa mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Nyanza mu Kagari ka Nyabikenke.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Shumbusho Elias w'imyaka 28 na Sebahire Jean Damascene w'imyaka 23 aribo bafatanwe biriya bicuruzwa barimo kubyinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu bivuye mu gihugu cy'u Burundi.
Yagize ati “Abapolisi bacu bo mu ishami rirwanya abanyereza imisoro (RPU) bari bafite amakuru ko bariya bantu bari bwinjiie biriya bicuruzwa. Hahise hategurwa igikorwa cyo kubafata, hafashwe bariya babiri ari nabo ba nyirabyo abandi babiri bari babatwaje bahise babikubita hasi bariruka.”
SP Kanamugire akomeza avuga ko Sebahire na Shumbusho bamaze gufatwa biyemereye ko ibyo bicuruzwa ari ibyabo ko bakorana n'abantu b'i Burundi babibazanira ku mbibi z'u Rwanda na kiriya gihugu noneho bakaba ariho babikura bakabyinjiza mu Rwanda.

Yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya bantu bafatwa. Yasabye abaturage kwirinda ubucuruzi bwa magendu no kwambuka igihugu binyuranyije n'amategeko kuko bigira ingaruka mbi nyinshi.
SP Kanamugire yagize ati “Bariya bantu bashobora kuhaburira ubuzima bitiranyijwe n'abagizi ba nabi baje guhungabanya umutekano mu Rwanda kuko bagenda nijoro banyuze mu nzira zitazwi. Byiyongereyeho, banyereza imisoro y'igihugu kikahahombera kandi nabo iyo bafashwe barahomba.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda gukoresha insinga z'amashanyarazi babonye zose kuko bishobora kubagiraho ingaruka.
Ati “Inzego zishinzwe ubuziranenge ndetse n'abahanga mu bwubatsi bagaragaje ko zimwe mu mpamvu z'inkongi dukunze kubona hari ubwo zituruka ku nsinga zitujuje ubuziranenge. Ziriya zinjizwa mu buryo bwa magendu ntiwapfa kuzizera, kuko nazo zishobora guteza ibibazo biturutse ku buziranenge bwazo.”

Yakomeje agaragaza ko Leta ijya gufunga imipaka byari mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19. Bariya rero ntiwamenya icyo bakuye muri kiriya gihugu bakaba baza kwanduza abaturarwanda.
Abafashwe uko ari babiri bajyanwe mu kigo gisuzuma ubwandu bwa COVID-19 kugira ngo bigaragare ko batanduye, nyuma bazashyikirizwe urwego rw'ubugenzacyaha (RIB).
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba, rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).
Kinyarwanda
English










